Perezida Pedro Castillo wa Peru yatawe muri yombi

Sangiza iyi nkuru

Perezida Pedro Castillo wa Peru yegujwe anatabwa muri yombi, nyuma yo kugerageza gusesa Inteko Ishinga Amategeko ya kiriya gihugu cyo muri Amerika y’Amajyepfo.

Dina Boluarte w’imyaka 60 y’amavuko wari usanzwe ari Visi-Perezida ni we warahijwe n’Inteko Ishinga Amategeko nka Perezida mushya, aba umugore wa mbere ugiye kuyobora Peru.

Ku wa Gatatu tariki ya 07 Ukuboza Perezida Castillo w’imyaka 53 y’amavuko ubwo yari kuri Televiziyo y’Igihugu, yatangaje ko asheshe Inteko Ishinga Amategeko akayisimbuza “Guverinoma idasanzwe y’ikitaraganya.”

Ni nyuma yo kuvuga ko ashyizeho ibihe bidasanzwe muri Peru.

Castillo yavuze ko impamvu afashe icyemezo cyo gusesa iriya nteko ari uko abadepite bayigize biganjemo abo ku ruhande rw’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe.

Ati: “Mu rwego rwo gusubiza ibyifuzo by’abaturage mu burebure bw’igihugu, twiyemeje gushyiraho guverinoma idasanzwe igamije kongera kugendera ku mategeko na demokarasi.”

Yavuze ko “hazashyirwaho Inteko Ishinga Amategeko nshya ifite ububasha bwo gushyiraho itegeko nshinga rishya mu gihe kitarenze amezi icyenda “.

Uyu mukuru w’Igihugu yagerageje gusesa Inteko Ishinga Amategeko, mu gihe haburaga amasaha make kugira ngo abayigize batangire gusuzuma uko bamutakariza icyizere, ibyari bigiye kubaho ubugira gatatu kuva ageze ku butegetsi muri 2021.

Icyemezo cye cyakurikiwe n’ubwegure bw’abaminisitiri batandukanye bari bagize Guverinoma ye, mu rwego rwo kwigaragambya.

Abagize Inteko Ishinga Amategeko cyakora cyo babiteye utwatsi, bahita baterana by’ikitaraganya bamutakariza icyizere. Nyuma yahise atabwa muri yombi ashinjwa kwigira igihararungu.

Perezida w’Urukiko rushinzwe kurinda Itegekonshinga muri Peru yashinje Castillo gutangiza Coup d’État, mu gihe Leta Zunze Ubumwe za Amerika zamusabye kwisubira ku cyemezo cye.

Polisi ya Peru ndetse n’Igisirikare cya kiriya gihugu mu itangazo rihuriweho basohoye, bavuze ko bari bwubahirize ibiteganywa n’Itegekonshinga.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *