Hari imijyi yo mu Rwanda izasubizwa mu buhinzi

Guverinoma y’u Rwanda irateganya gusubiza ibice bimwe ‘byitwa imijyi’ mu bikorwa by’ubuhinzi no kwemera ko ibikorwa by’ubuhinzi bajya bikorerwa mu bice by’imijyi imwe n’imwe. Nk’uko Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yabisobanuriye abagize inteko ishinga amategeko kuri uyu wa 3 Mata 2023, ibi bizakorwa mu rwego rwo kubyaza umusaruro ubutaka bwera. Dr Ngirente yavuze kuri iyi […]

Musanze: Abaturage baratabaza kubera ibiza by’amazi yo mu birunga

Uyu ni Mbabajende Jean Pierre

Abaturage bo mu karere ka Musanze, by’umwihariko abo mu midugudu ya Ruhindinka, akagari ka Buruba n’abo mu mudugudu wa Bubandu mu kagari ka Bukinanyana hose ho mu murenge wa Cyuve baratabaza kubera ibiza byatewe n’amazi yo mu birunga yatewe n’imvura yaguye ku mugoroba wo ku wa 3 Mata 2023 ikangiza inzu nyinshi n’imyaka y’abaturage. Ubwo […]

Minisitiri w’Intebe aremeza ko amanyanga ari yo atuma abahinzi b’umuceri badahabwa uwo kurya

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yemeje ko amanyanga ari muri zimwe mu mpamvu nyamukuru zituma amakoperative y’abahinzi b’umuceri mu bice bitandukanye by’igihugu abima uhagije wo kurya. Ibi yabivuze kuri uyu wa 3 Mata 2023 ubwo yari imbere y’abadepite n’abasenateri bagize inteko ishinga amategeko y’u Rwanda, abasobanurira ibyo guverinoma iri gukora mu rwego rwo guteza imbere […]

UNESCO mu rugamba rwo gukundisha abakobwa b’Abanyarwanda ikorababuhanga

Dr Habimana ushinzwe ubumenyi n'ikoranabuhanga muri Minisiteri y'uburezi

Kuva kera na kare, imyumvire y’umuryango nyarwanda yahoze ikumira abana b’abakobwa, ibaheza kuri bimwe bikorwa na basaza babo birimo no kwiga amashuri y’imyuga, ubumenyi (science), ubugenge ahubwo bagashishikarizwa kwiga ubuganga, ubwarimu, ubudozi, kurera abana, guteka n’ibindi byaganishaga ku gupfobya ubushobozi bwabo. Nk’uko Isi ya none isigaye igendana n’ikoranabuhanga, ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku burezi n’umuco […]

Putin yirukanye undi General kubera Ukraine

Perezida w’u Burusiya akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’ingabo z’iki gihugu, Vladimir Putin, yirukanye General Rustam Muradov uri mu bari bagaba b’ibitero muri Ukraine. Nk’uko ikinyamakuru Moscow Times cyo mu Burusiya kibivuze, Gen. Muradov yirukanwe nyuma y’aho ingabo yayoboraga zigabye ibitero ku za Ukraine mu gace ka Vuhledar, ibifaru byazo birenga 10 bigatwikwa. Bamwe mu bakorera muri […]

Uganda irahakana gushyikirana na Kinshasa mu mwanya wa M23

Leta ya Uganda yahakanye gushyikirana n’iya Repubulika ya demukarasi ya Congo (RDC) mu mwanya w’umutwe witwaje intwaro wa M23. Uwitwa Les Misérables kuri Twitter yatangaje ko amakuru ari kumva avuga ko Uganda iri kuganira na RDC mu mwanya wa M23, kandi ngo bikaba bishoboka ko ari yo mpamvu Umuvugizi wa guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya […]

Uko pasiporo ya Perezia Salva Kiir yatowe mu giturage cyo muri Kenya

Cyagombaga kuba ari ku Cyumweru gisanzwe ku itariki ya 19 Ukuboza 1993, ku baturage bo mu giturage cya Sawmill cyo muri Kenya mu gace ka Ainabkoi hagati y’Intara za Uasin Gishu na Baringo ariko abaturage ntibari biteze kubona ibyabaye uwo munsi . Saa kumi n’imwe za mu gitondo, indege yaguye muri icyo giturage. Imbaga y’abantu […]

Ishimwe rya FDLR kuri Tshisekedi yijeje ubufasha mu guhangana n”ubutegetsi bwa Kagame’

Umutwe witwaje intwaro wa FDLR washimiye Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, umwizeza gukomeza kumuha ubufasha mu ntambara uvuga ko igihugu cye gihanganyemo n’u Rwanda. Uyu mutwe washimiye Tshisekedi nyuma y’uko uyu mukuru w’Igihugu cya Congo aheruka guha imbabazi umwe mu barwanyi bawo wari ufungiye muri gereza ya gisirikare ya […]

Burundi: Abantu 19 bahoze muri RED-Tabara boherejwe n’u Rwanda bakatiwe igifungo cya burundu

Ubutabera bw’u Burundi bwakatiye igihano cy’igifungo cya burundu bantu 19 bahoze mu mutwe wa RED-Tabara urwanya ubutegetsi bwa CNDD-FDD ufite ibirindiro muri Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo . Abaciriwe urubanza bari bahungiye mu Rwanda mbere y’uko rubashyikiriza abayobozi b’u Burundi mu mpera z’ukwezi kwa Nyakanga muri 2021. Nk’uko kopi y’urubanza rwaciwe n’urukiko […]

Gen. Chirimwami mu rukiko muri dosiye akurikiranwemo uruhare mu ifatwa rya Bunagana

Gen. Major Chirimwami guhera kuwa Gatanu arimo kwitaba urukiko nk’umutangabuhamya muri dosiye y’abasirikare babiri bakuru ba FARDC bakurikiranweho uruhare mu ifatwa ry’Umujyi wa Bunagana . Bivugwa ko Gen. Chirimwami yaba yarahaye amabwiriza abo ba komanda ba regiment ya 3307 n’iya 3412, zakoreraga ahitwa Gisiza na Bunagana, yo gusubiza ingabo inyuma zikajya Chengeero, ngo ari nabyo […]

RDC: Minisitiri w’ingabo mushya yaganiriye n’umugaba mukuru wa UPDF ku kibazo cya Bunagana

Kuri uyu wa Mbere, itariki ya 3 Mata, Minisitiri w’intebe wungirije akaba na Minisitiri w’ingabo wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Jean-Pierre Bemba Gombo, yagiranye ibiganiro n’intumwa z’Igisirikare cya Uganda (UPDF) ziyobowe n’umugaba mukuru, Gen. Wilson Mbadi . Minisitiri w’ingabo wa RDC yari ari kumwe n’Umugaba Mukuru wa FARDC, Lieutenant General Christian Tshiwewe Songesha nk’uko […]

Perezida William Ruto ategerejwe i Kigali

Amakuru aturuka i Nairobi muri Kenya aravuga ko Perezida William Samoei Ruto wa Kenya yitezwe i Kigali kuri uyu wa Kabiri tariki ya 04 Mata, mu ruzinduko rw’akazi agirira hano mu Rwanda. Ni rwo ruzinduko rwa mbere Perezida Ruto aza kuba agiriye mu Rwanda, kuva arahiriye kuyobora Kenya muri Nzeri umwaka ushize. Perezida Kagame ni […]