Tshisekedi yahuye na Lourenà§o wa Angola, baganira kuri M23

Perezida wa Repubulika ya demukarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yahuye na mugenzi we uyobora Angola, Joà£o Lourenà§o, barebera hamwe niba umutwe witwaje intwaro wa M23 n’ingabo za RDC biri kubahiriza ibyemezo byafatiwe i Luanda. Mu ntangiriro za Werurwe 2023, Lourenà§o usanzwe ari umuhuza wa Leta ya RDC na M23 yakiriye intumwa z’uyu mutwe witwaje intwaro, […]

Musenyeri Habyarimana wa Diyosezi ya Ruhengeri yapfuye

Musenyeri Simon Habyarimana wigeze kuba igisonga cy’umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri, yitabye Imana ku myaka 73 y’amavuko. Radiyo Mariya Rwanda yatangaje ko Musenyeri Habyarimana yaguye mu gihugu cy’u Butaliyani aho yari amaze iminsi arwariye. Habyarimana yavukiye yavukiye muri Paruwasi ya Nemba mu karere ka Gakenke, akaba yari amaze imyaka 48 ari umusaseridoti. Mu gihe […]

Uganda: Urukiko rwa gisirikare rwakatiye Abanyakenya 32 imyaka 20 y’igifungo

Urukiko rwa Gisirikare rwa Diviziyo ya 3 ruherereye mu Karere ka Moroto mu majyaruguru ya Uganda rwakatiye Abanyakenya 32 bo igifungo cy’imyaka 20 muri gereza ya leta ya Moroto kubera gutunga imbunda n’amasasu mu buryo butemewe . Abanyakenya 32 bose batuye mu Ntara ya Orum mu Karere ka Lodwar, mu Ntara ya Turkana bahamwe n’icyaha […]

Umuvugizi wa RIB abona abarokotse jenoside bayihakana bakayipfobya ari abagambanyi

Umuvugizi w’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, Dr Murangira Thierry, abona abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bayihakana bakanayipfobya ari abagambanyi batagira akagero. Mu kiganiro yagiranye n’Abanyarwanda bakoresha urubuga rwa Twitter ku mugoroba wo kuri uyu 11 Mata 2023, Dr Murangira yasobanuye ko aba bantu bakora ibi kubera amafaranga bishyurwa n’ababakoresha. Dr Murangira, muri iki kiganiro cy’uruhare rw’abahanzi […]

Tariki12 Mata 1994: I Mukarange Padiri Gatare wari Umututsi na mugenzi we w’Umuhutu washatse kwitambika baricanwe

Ku munsi nk’uyu w’itariki ya 12 Mata mu 1994, Leta y’abicanyi yari ikomeje umugambi wayo mubisha wo gutsemba Abatutsi hirya no hino mu gihugu. Iyi nyandiko iragaragaza hamwe mu hantu hashoboye kumenyekana hiciwe Abatutsi kuri iyi tariki mu 1994 . Frodouald Karamira na MDR-Power bahamagariye Abahezanguni b’Abahutu kwica Abatutsi Tariki ya 12/4/1994, Karemera Frodouald wa […]

U Budage nabwo bwahambirije Ambasaderi wa Tchad mu rwego rwo kwihimura

Igihugu cy’u Budage nacyo cyategetse Ambasaderi wa Tchad kuva i Berlin mu masaha 48, nyuma y’icyemezo nk’iki cya guverinoma ya gisirikare ya Tchad mu cyumweru gishize. Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ikaba yagize iti: “Turicuza kuba bibye ngombwa ko bigera aha .” Ku wa Kabiri, Minisiteri y’ububanyi n’amahanga yatangaje ko u Budage bwategetse Ambasaderi wa Tchad kuva […]

Nyamasheke: Umurambo w’umukecuru wasanzwe ku nkengero z’ikivu nyuma y’iminsi 3 ashakiswa

Mukankindi Elianne w’imyaka 66 y’amavuko wo mu mudugudu wa Kazimba, akagari ka Rugali, umurenge wa Macuba mu karere ka Nyamasheke,wabuze ku wa 7 Mata, agiye kuzitura ihene yari yaziritse hafi y’ikivu anajyanye ibikoresho yogana ntagaruke, umuryango we ugakeka ko yishwe, umurambo we wasanzwe ku nkengero z’ikivu nyuma y’iminsi 3 ashakishwa. Uwahaye Bwiza.com aya makuru, yavuze […]

U Burusiya bwagerageje misile yakwambukiranya imigabane

Minisiteri y’ingabo z’u Burusiya yatangaje ko abasirikare bayo bagerageje misile ifite ubushobozi bwo kwambukiranya imigabane izwi nka ICBM. Iyi Minisiteri isobanura ko iri gerageza ryakorewe ku birindiro by’ingabo kabuhariwe bya Kapustin Yar biherereye mu karere ka Astrakhan kuri uyu wa 11 Mata 2023. Yagize iti: “Ku wa 11 Mata 2023, ingabo kabuhariwe zikoresha misile zagerageragereje […]

Igisubizo cya Depite Mwangachuchu kuri RDC ikomeje kumwegeka ku Rwanda

Umudepite mu nteko Ishinga Amategeko ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo akanaba umushoramari, à‰douard Mwangachuchu, yamaganiye kure ibirego bya Leta y’iki gihugu imushinja kugirana imikoranire ya hafi na Leta y’u Rwanda. Kuri uyu wa Kabiri ubwo Mwangachuchu yari imbere y’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rukomeje kumuburanisha ku byaha byo “kugambanira igihugu ndetse no kugihungabanya.” Ni ibyaha […]

Uganda: Minisitiri w’Intebe aremeza ko adafite ubushobozi bwo kugenzura Minisitiri ukekwaho kwiba amabati

Minisitiri w’Intebe wa Uganda, Robinah Nabbanja, yumvikanye avuga ko adafite ubushobozi bwo kugenzura Minisitiri ushinzwe ibikorwa bya Karamoja, Dr Mary Goretii Kitutu, ukurikiranweho kwiba amabati yagenewe abaturage. Mu gihe Minisitiri Kitutu n’abandi bafite aho bahuriye n’ibikorwa bya Karamoja bakurikiranwe n’ubutabera nyuma y’aho amabati Leta yari yarageneye abaturage bo muri aka gace abuze, abarimo Nabbanja bakomeje […]

Imirwano yubuye hagati ya FARDC na M23

Mu gitondo cy’uyu wa 12 Mata 2023, imirwano yubuye hagati y’ingabo za Repubulika ya demukarasi ya Congo n’umutwe witwaje intwaro wa M23 ahagana mu gace ka Kibumba. Umuyobozi wa M23 ku rwego rwa politiki, Bertrand Bisimwa, yatangaje ko iki gitero bakigabweho n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC nyuma y’aho bashyikirije ingabo z’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba, […]

Ishimwe rya Harmonize kuri Perezida Kagame

Umuhanzi Rajab Abdul Kahali wamamaye mu muziki wa Afurika y’Iburasirazuba nka Harmonize, yashimiye Perezida Paul Kagame ku bw’uruhare rwe mu guharanira amahoro. Ni mu butumwa uyu muririmbyi w’umunya-Tanzania yanditse kuri Twitter ye mu ijoro ryakeye. Ku bwa Harmonize, nta Kagame nta mahoro. Ati: “Warakoze Kagame. Udahari nta mahoro”, mbere yo guherekeza ubu butumwa ibendera ry’u […]