Umuhanzi Rajab Abdul Kahali wamamaye mu muziki wa Afurika y’Iburasirazuba nka Harmonize, yashimiye Perezida Paul Kagame ku bw’uruhare rwe mu guharanira amahoro.
Ni mu butumwa uyu muririmbyi w’umunya-Tanzania yanditse kuri Twitter ye mu ijoro ryakeye.
Ku bwa Harmonize, nta Kagame nta mahoro. Ati: “Warakoze Kagame. Udahari nta mahoro”, mbere yo guherekeza ubu butumwa ibendera ry’u Rwanda n’akamenyetso k’umutima kagaragaza ko arukunda.
Harmonize ni umwe mu bahanzi bafite izina riremereye mu muziki wa Tanzania nyuma yo kumenyekana mu ndirimbo nka Bado na Kwangwaru yakoranye n’umuhanzi Diamond Platnumz, Atarudi, Niambie, Matatizo n’izindi nyinshi.
Si bwo bwa mbere agaragaza ko ahoza ku mutima Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda ndetse n’igihugu ayoboye muri rusange.
Muri Mutarama uyu mwaka ubwo uyu muririmbyi uzwi ku kabyiniriro ka Konde Boy yari i Kigali, yatangaje ko yifuza ubwenegihugu bw’u Rwanda.
Ku rubuga rwe rwa Instagram yagize ati: “Nkeneye indangamuntu yanjye yo mu Rwanda.”
Harmonize yatangaje ibi nyuma y’uko yari amaze gusura ibice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali akaryoherwa n’ubuzima bw’uyu murwa.
Uyu muhanzi unakunzwe hano mu Rwanda icyo gihe yabaga aherekejwe n’abarimo inshuti ye magara Bruce Melodie bafitanye indirimbo ebyiri zirimo iyitwa ‘Totally crazy’ n’indi bise ’The way you are’ bahuriyemo n’umuhanzikazi Nak wo muri Australia.
Harmonize kandi mu mpera z’icyumweru gishize yifatanyije n’Abanyarwanda mu kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, atambutsa ubutumwa bubafata mu mugongo.
Ku mbuga nkoranyambaga ze yagize ati: “Twibuke Twiyubaka, Mukomere Rwanda.”


