Kuri Tshisekedi, RDF ntitinyitse

Tshisekedi mu kiganiro n'Umuvugizi we, Tina Salama

Perezida wa Repubulika ya demukarasi ya Congo akaba n’Umugaba w’ikirenga w’ingabo z’iki gihugu, Félix Tshisekedi, aremeza ko ingabo z’u Rwanda (RDF) zidateye ubwoba ku buryo zabakanga. Mu kiganiro yagiranye n’Umuvugizi we, Tina Salama, cyatambutse kuri televiziyo na radiyo by’igihugu, Tshisekedi yasubiyemo ko ingabo z’u Rwanda zagabye igitero kuri RDC, ngo zibinyujije mu mutwe witwaje intwaro […]

Centrafrica: Guverinoma yavuze ku bacanshuro ba Wagner baherutse gutaha ku bwinshi

Kugenda kw’abasirikare babarirwa mu magana b’Abarusiya b’ikigo cy’abacanshuro cya Wagner bava muri Repubulika ya Centrafrique biri mu rwego rwo gusimburana aho kuhava burundu, nk’uko umuvugizi wa perezidansi i Bangui yabitangaje ku wa Gatandatu . Imyivumbagatanyo yamaze igihe gito iyobowe n’umuyobozi wa Wagner, Yevgeny Prigozhin mu Burusiya muri Kamena, yateje kwibaza ku bijyanye n’ibizakurikira ku bakozi […]

Uwari Ambasaderi w’u Burundi mu Misiri yapfuye urupfu rutunguranye

Uwari Ambasaderi w’u Burundi mu gihugu cya Misiri, Sheikh Rachid Malachie Niragira, yapfuye urupfu rutunguranye kuri uyu wa Gatanu ushize apfiriye mu rugo rwe . Umukozi wa Ambasaderi Rachid niwe watanze aya makuru avuga ko mu ijoro ryo kuwa Gatanu yagiye kuryama ari muzima akomeye ndetse anamusezerana ko nibucya bajyana ku isoko guhaha. Mu gitondo […]

Ubushuti bw’u Rwanda na CAR bushingiye kuki?

Umubano w’u Rwanda na Repubulika ya Centrafrica (CAR cyangwa RCA) uhagaze neza cyane, hashingiwe ku byo abayobozi bo mu bihugu byombi bavuga ndetse n’ibimenyetso byigaragaza. Byose byatangiye muri Mutarama 2014 ubwo u Rwanda rwoherezaga muri CAR abasirikare 850 mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango wa Afurika yunze ubumwe (AU) kugira ngo zitange umusanzu mu kurwanya ibikorwa byahungabanyaga […]

Nyanza: Ibigo nderabuzima 17 bikoresha imbangukiragutabara 2 mu gihe 9 zapfuye ziparitse

Mu Karere ka Nyanza imbangukiragutabara 2 zikoreshwa n’ibigo nderabuzima 17 mu bikorwa by’ubutabazi mu gihe hari izigera ku 9 zapfuye ziparitse zatejwe cyamunara n’abaziguze ntibajye kuzitwara . Zone y’ibitaro by’Akarere bya Nyanza yose igizwe n’ibigo nderabuzima 17 hakiyongeraho ibitaro bya Nyanza, ifite imbangukiragutabara 5 gusa kandi 3 zikorera ku rwego rw’ibitaro mu gihe izindi 2 […]

Umuti w’inkorora wa NATURCOLD uvugwaho kwica abana muri Cameroun ntiwageze mu Rwanda

Imiti ifitanye isano n’impfu z’abana muri Cameroun ntabwo yigeze yinjira ku isoko ry’u Rwanda, nk’uko byatangajwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti (FDA) kuri uyu wa Gatandatu, itariki ya 8 Nyakanga . Itangazo ryasohowe rivuga kuri raporo zivuga ku muti w’inkorora banywa witwa NATURCOLD, wakozwe na Fraken mu Buhinde, ukekwaho kuba warateje impfu z’abana 12 […]

RDC: Umunyapolitiki Diongo utavuga rumwe n’ubutegetsi yoherejwe muri gereza ya gisirikare

Nyuma y’ibyumweru bibiri afunzwe n’ubutasi bwa gisirikare, umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Franck Diongo, yaje kwimurirwa muri gereza ya gisirikare ya Ndolo kuri uyu wa Gatandatu, itariki ya 8 Nyakanga 2023 . Mbere y’uko yimurwa, perezida w’umutwe wa politiki, Mouvement Lumumbiste Progressiste, yabanje guhatwa ibibazo n’ubushinjacyaha bwa gisirikare i Kinshasa. […]

Umuhungu wa Victoire Ingabire arifuza gutura mu Rwanda

Victoire ubwo yakiriraga umuhungu we ku kibuga cy'indege cya Kigali

Umunyapolitiki Victoire Ingabire utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, yatangaje ko umuhungu we batandukanye ubwo yari afite imyaka 8 y’amavuko, Rist Shimwa Muyizere, yifuza gutura muri iki gihugu. Victoire yabitangaje ubwo uyu muhungu yamusuraga bwa kabiri kuva mu mwaka ushize. Ati: “Yamaze kunyereka amafoto, ati ‘Dore Bugesera, parcel gutya, amazu agura gutya na gutya, anyereka ibyo […]

Zelensky yacyuye abayobozi be b’ingabo bagereranywa n’intare bari baraciriwe muri Turkiya

Kuri uyu wa Gatandatu, Perezida Volodymyr Zelenskiy yacyuye imuhira avuye muri Turkiya batanu bahoze ari abayobozi b’ingabo z’igihugu cya Ukraine i Mariupol, ibyo bikaba ari ibintu u Burusiya bwavuze ko binyuranyije n’amasezerano yo kugurana imfungwa yasinywe mu mwaka ushize . U Burusiya bwahise bwamagana iryo rekurwa. Umuvugizi wa Kremlin, Dmitry Peskov, yatangaje ko Ankara yari […]

Umukuru wa UN yamaganye igitero cy’ingabo za Sudani ku basivili

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres, yamaganye igitero cy’indege ingabo za Sudani zagabye ku basivili, kigahitana abagera kuri 22. Iki gitero cyagabwe mu mujyi wa Omdurman kuri uyu wa 8 Nyakanga 2023 mu gihe ingabo za Leta ya Sudani zari zihanganye n’umutwe wa RSF urwana na zo kuva muri Mata. Guterres, nk’uko Umuvugizi we wungirije […]

Lt Col. Mugisha yagaragaje impamvu hari urubyiruko rusa n’aho rudakunda igihugu

Lieutenant Colonel Mugisha Vincent ushinzwe guhuza ibikorwa by’igisirikare n’abaturage yagaragaje impamvu abona hari urubyiruko rusa n’aho rudakunda igihugu nk’Inkotanyi zakibohoye muri Nyakanga 1994, zikanahagarika jenoside yakorewe Abatutsi. Uyu musirikare mu kiganiro yagiriye kuri televiziyo y’igihugu, yabajijwe niba abona urubyiruko rw’ubu rurimo gusigasira umurage w’Inkotanyi wo gukunda igihugu, asubiza ati: “Ntabwo navuga ngo barimo neza. Si […]