Mali yongeye gukubita u Bufaransa ahababaza
Guverinoma ya Mali yambuye Sosiyete y’indege ya Air France uburenganzira bwo gukorera ingendo z’indege ku butaka bwa kiriya gihugu. Ni icyemezo cyafashwe na Minisiteri ifite ubwikorezi mu nshingano zayo muri Mali. Iyi Minisiteri mu ibaruwa yandikiye abahagarariye Air France i Bamako, yabamenyesheje ko iyi sosiyete y’indege itacyemerewe gukorera ingendo muri Mali, bijyanye no kuba uruhushya […]
Rayon Sports yihanije APR FC, iyitwara Super Coupe
Ikipe ya Rayon Sports yatsinze APR FC ibitego 3-0, iyitwara Igikombe cya Super Coupe kiruta ibindi mu Rwanda. Amakipe yombi yari yahuriye mu mukino w’ishiraniro wabereye kuri Kigali Pele Stadium. Ni umukino wari utegerejwe n’imbaga y’Abanyarwanda, ahanini bitewe n’uko amakipe yombi yiyubatse muri iyi mpeshyi. Abakunzi ba APR FC by’umwihariko bari bakumbuye kubona abanyamahanga ikipe […]
U Burusiya bwahanuye drones 20 za Ukraine
U Burusiya bwatangaje ko bwahanuriye drones 20 za Ukraine hafi y’umwigimbakirwa wa Crimea. Minisiteri y’Ingabo z’u Burusiya mu butumwa yanyujije ku rubuga rwayo rwa Telegrame yavuze ko 14 muri ziriya drones zasenywe na ‘System’ ishinzwe gucunga umutekano w’ikirere cya kiriya gihugu, izindi esheshatu zihanurwa na za ‘Electronic Warfare’. Nta wigeze akomeretswa na ziriya drones cyangwa […]
Ibihugu 10 bya Afurika bifite Igisirikare karahabutaka kurusha ibindi muri 2023

Urubuga ’Global Fire Power’ rwerekana uko ibihugu by’Isi birutana mu mbaraga za gisirikare, mu ntangiriro z’uyu mwaka rwasohoye urutonde rwerekana uko ibihugu by’Isi birutana muri uyu mwaka wa 2023. Urutonde rwa Global Firepower Index abarukora bagendera ku ngingo zigera kuri 50 zirimo ingengo y’imari ikoreshwa mu gisirikare, umubare w’ababakizwamo n’ibikoresho bya gisirikare nk’intwaro, imodoka, amato […]
Kera kabaye Diamond yakiranutse n’umuhanzi wo mu Rwanda yari amaze imyaka 10 yarambuye
Umuhanzi Naseb Abdul Juma uzwi mu muziki wa Tanzania nka Diamond Platnumz, yamaze kwishyura ideni yari abereyemo Mico The Best nyuma y’igihe amwishyuza. Diamond kuri ubu ari i Kigali aho yitabiriye igitaramo cyo gutangiza iserukiramuco ryiswe ‘Giants of Africa’. Kuva mu Ukuboza umwaka ushize Mico yari yarareze Diamond muri RIB, asaba uru rwego kumuta muri […]
IS yigambye kwicira abasirikare i Cabo Delgado
Umutwe wa Leta ya Kiislam wigambye kuba ibyihebe byawo bikorera mu ntara ya Cabo Delgado biheruka kwica abasirikare barindwi bo mu ngabo za Mozambique. IS ibinyujije mu miyoboro inyuzamo amakuru yayo, yemeje ko yiciye bariya basirikare mu gitero yagabye ku birindiro byabo ku wa Kabiri w’iki cyumweru. Ni igitero uyu mutwe w’iterabwoba wemeza ko wagabye […]
Rubavu: Rurageretse hagati y’abaturage baturiye Sebeya n’akarere
Bamwe mu baturage batuye mu mirenge y’akarere ka Rubavu ikora ku mugezi wa Sebeya, ntibavuga rumwe n’ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bashinja gushaka kubimura ku ngufu nyamara ntaho kwimukira bafite. Ku wa Gatanu tariki ya 11 Kanama ni wo wari umunsi ntarengwa aba baturage bo mu mirenge ya Kanama, Nyundo na Rugerero bagombaga kuba bamaze kuva […]