IS yigambye kwicira abasirikare i Cabo Delgado

Sangiza iyi nkuru

Umutwe wa Leta ya Kiislam wigambye kuba ibyihebe byawo bikorera mu ntara ya Cabo Delgado biheruka kwica abasirikare barindwi bo mu ngabo za Mozambique.

IS ibinyujije mu miyoboro inyuzamo amakuru yayo, yemeje ko yiciye bariya basirikare mu gitero yagabye ku birindiro byabo ku wa Kabiri w’iki cyumweru.

Ni igitero uyu mutwe w’iterabwoba wemeza ko wagabye mu karere ka Macomia.

Uretse abasirikare uyu mutwe uvuga ko wishe, wanigambye gukomeretsa abandi 10 ndetse no gutwika Ikigo cya gisirikare giherereye mu ishyamba rya Catupa, muri Macomia.

Uyu mutwe kandi wigambye kuba warafatiye muri icyo gitero imbunda zibarirwa muri 50, udusanduku twinshi tw’amasasu ndetse n’ibisasu byo mu bwoko bwa Rockets na Mortars.

IS ntiyigeze itangaza ibyo yaba yaratakarije muri kiriya gitero.

Mu ntara ya Cabo Delgado hasanzwe hakorera umutwe w’iterabwoba wa Ahlu al-Sunnah wal-Jamaah (unazwi nka Al Shabaab), ukaba ufashwa na Islamic State yo muri Iraq na Syria.

Kuva muri 2021 u Rwanda rwohereje muri iriya ntara yo mu majyaruguru ya Mozambique Ingabo n’abapolisi mu rwego rwo guha Mozambique umusada wo kurandura burundu uriya mutwe.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. IS yigambye kwicira abasirikare i Cabo Delgado
    Ibibera muri Mozambique bikwiye gutera Urwanda kwibaza ndetse byaba ngombwa tukavanayo ingabo z’Urwanda. Byagaragaye ko nta nyeshyamba zizri muri Mozambique. Ni abaturage barwanira uburenganzira bwabo. Byagaragaye ko abafaransa bacukura amabuye y’agaciro ndetse na peteroli, ariko abaturage bahaturiye ntibagire icyo babona. Bahisemo guhaguruka bakarengera ibyabo. Nibwo Ubufaransa bwiyambaza Urwanda ngo rubazibye. Ntawashidikanya ko ibi bizatuma abanyamozambike banga Urwanda nkuko banga Ubufaransa. Dukwiye kubyibazaho.

  2. IS yigambye kwicira abasirikare i Cabo Delgado
    Yewe Maliki, ntabwo wakurikiye icecekere! Abaturage baharanira uburenganzira bwabo bisenyeraho igihugu nkuko wabibonye? Bakica abaturage kariya kageni! Shaka irindi zina ubyita ariko sabarwanira abaturage. Urakoze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *