Bukavu: Umukobwa w’imyaka 17 yatwitswe kugeza apfuye
Abagizi ba nabi batwikiye umukobwa w’imyaka 17 mu gace ka Panzi kari mu mujyi wa Bukavu uherereye mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika ya demukarasi ya Congo kuri uyu wa 19 Kanama 2023. Radio Okapi yatangaje ko uyu mukobwa yazize ijerikani ya peteroli yari afite ubwo yari agiye ku rusengero, bakeka ko ari we […]
Mukuralinda yatangaje ko nta kuberereka kuzabaho mu gusenya ibikorwa byegereye Sebeya
Umuvugizi wa guverinoma wungirije, Alain Mukuralinda, yatangaje ko nta kuberereka kuzabaho mu kwimura burundu abo mu karere ka Rubavu baturiye umugezi wa Sebeya ndetse no gusenya ibikorwaremezo bihegereye. Ibi yabivuze ubwo yari yitabiriye igikorwa cya guverinoma cyo gusobanurira abaturiye uyu mugezi ko kwimuka ari ngombwa kandi ko byihutirwa mu rwego rwo kwirinda ko ibiza byakongera […]
Mogadishu: Umujenerali yafashwe nyuma yo kurasana n’abapolisi ijoro ryose
Umusirikare mukuru wa Somalia yatawe muri yombi n’Igipolisi nyuma yo gushoza intambara mu kabyiniro ko mu murwa mukuru bikarangira abantu batatu bapfuye abandi benshi bagakomereka nk’uko byatangajwe n’Igipolisi. Gen. Sheegow Ahmed Ali n’itsinda bari kumwe ryahanganye n’igipolisi mu ntambara y’imbunda guhera mu ijoro ryo kuwa gatanu kugeza kuwa gatandatu nyuma ya saa sita nk’uko Igipolisi […]
Mozambique: Abayobozi batandukanye basuye icyicaro cya RDF bayishimira akazi ikora

Ku itariki ya 18 Kanama 23, Umuyobozi wa Mocimboa da Praia, Sergio Domingo Cypriano aherekejwe na Zito Navaca, umuyobozi w’urwego rw’igihugu rushinzwe ubutsi n’umutekano (Servià §o de Informaà §à µes e Seguranà §a do Estado (SISE), Superintendent Alberto Elia Nampovo, Umuyobozi wa Polisi mu Karere, Umuyobozi mukuru wa polisi ushinzwe ibikorwa, Januario Joà £o Jagaia, Maj Albertino Umuyobozi w’ingabo zo […]
Tanzania: Abarundi 59 bakatiwe bazira kwinjira no gutura mu buryo butemewe
Urukiko rwa Kisutu mu gihugu cya Tanzania rwakatiye Abarundi 59 igihano cyo kwishyura ihazabu y’Amashilingi 500,000 cyangwa bakamara umwaka muri gereza nyuma yo kubahamya icyaha cyo kwinjira no gutura mu gihugu binyuranyije n’amategeko. Umucamanza mukuru, Ushindi Swalo, yanategetse ko abahamijwe icyaha bazasubizwa iwabo nibamara gukora igihano bahawe. Uyu mwanzuro watanzwe kuwa Kane ushize n’umucamanza Swalo […]
Yongwe uvugwaho kwambura abanyamakuru yisobanuye
Umuyobozi wa Yongwe Media LTD, Harerimana Joseph wamenyekanye nka ‘Pasiteri Yongwe’ mu ivugabutumwa, arahakana amakuru avuga ko yambuye abanyamakuru. Mu bavuga ko bambuwe harimo Dushimimana Joselyne (yahagaritse gukorera Yongwe muri Gicurasi 2023) wandikiye umugenzuzi w’umurimo w’akarere ka Gasabo, amugezaho ikibazo cye. Uyu munyamakuru yasobanuriye umugenzuzi w’umurimo, Ingabire Anne Marie, ko afitanye ibibazo na Yongwe birimo […]
Ukraine: Igitero cya misile cy’u Burusiya ku nzu y’imyidagaduro cyahitanye 7 gikomeretsa abasaga 100
Abayobozi bo muri Ukraine baravuga ko abantu barindwi, barimo umukobwa w’imyaka itandatu, biciwe mu gitero cya misile y’u Burusiya ku nzu y’imikino mu mujyi wa Chernihiv uherereye mu majyaruguru ya Ukraine. Polisi yavuze ko abana 15 bari mu bantu 144 bakomeretse. Nibura abantu 25 bari mu bitaro. Mu bahohotewe harimo abantu bari barimo kwizihiza umunsi […]
Il n’a jamais été question pour le Maroc de participer à  la réunion “BRICS/Afrique”

Selon l’agence marocaine de presse Maghreb Arabe Presse (MAP), il n’a jamais été question pour le Royaume du Maroc de répondre positivement à  l’invitation à  la réunion “BRICS/Afrique” prévue en Afrique du Sud ou de participer à  cette réunion à  quelque niveau que ce soit, citant une source autorisée du Ministère des Affaires Etrangères, de […]
There Has Never Been Any Question for Morocco to Take Part in ‘BRICS/Africa’ Meeting at Any Level Whatsoever (Authorized Source at Foreign Affairs Ministry of Morocco)
According to the Moroccan News Agency Maghreb Arabe Presse (MAP), there has never been for the Kingdom of Morocco any question of responding positively to the invitation to the “BRICS/Africa” meeting, scheduled to take place in South Africa, or of taking part in this meeting at any level whatsoever, quoting an authorized source from the […]
Niger: Gen. Tchiani yatangaje inzibacyuho y’imyaka 3 aburira ECOWAS yitegura kumutera
Umuyobozi w’abahiritse ubutegetsi muri Niger yatangaje inzibacyuho y’imyaka itatu mu gihe ECOWAS yitegura kubagabaho ibitero, aho yatangaje ngo “intego yacu ntabwo ari iyo gufatira ubutegetsi,” aboneraho no kuburira uyu muryango witegura kohereza ingabo mu gihugu cye. Ibi yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu, itariki 19 Kanama, mu gihe intumwa za ECOWAS zari mu biganiro bitegura iyoherezwa […]
Bruce Melodie yagaragaje impamvu yatumye Perezida Kagame amuha ikiganza

Umuhanzi Itahiwacu Bruce wamamaye nka ‘Bruce Melodie’ yagaragaje ko akazi keza yakoze mu muziki ari ko katumye Perezida Paul Kagame, amuha ikiganza, akemera kwifotozanya na we kuri uyu wa 19 Kanama 2023. Melodie wari kumwe n’umuyobozi wa Toronto Raptors n’umushinga Giants Africa, Masai Ujiri yagaragaye yifotozanya n’Umukuru w’Igihugu ubwo yiteguraga gutaramira ibihumbi by’abantu bari bamutegereje […]
Ishyaka rya Kamerhe ryasabye Tshisekedi kwemera rikazamutora
Ishyaka UNC riyobowe Minisitiri muri Repubulika ya demukarasi ya Congo ushinzwe ubukungu, Vital Kamerhe, ryasabye Perezida Felix Tshisekedi kuryemerera rikazamutora mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu Kuboza 2023. Mu nama y’inteko rusange yahuje abagize UNC kuri uyu wa 19 Kanama 2023, Kamerhe wari uyiyoboye yavuze ko iri shyaka rishyigikiye ihuriro ryera (Union Sacrée) Tshisekedi yashyizeho, […]
RDC: Inkongi y’umuriro yibasiye inkambi y’abavanwe mu byabo n’ibiza yica abana
Kuri uyu wa Gatandatu ushize, nibura abana barindwi biciwe mu burasirazuba bwa Congo nyuma y’inkongi y’umuriro wibasiye inkambi y’abavanwe mu byabo n’umwuzure, nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’ibanze, Thomas Bakenga. Kuva mu kwezi kwa Gicurasi, imiryango amagana yahunze ibiza iba mu tuzu tw’ibyatsi mu mujyi wa Kalehe, nyuma y’imyuzure ikabije yasenye amazu yabo mu midugudu ya Bushushu […]
U Buyapani bugiye kugoboka imiryango 120 yasenyewe na Sebeya
Imiryango 120 yagizweho ingaruka n’ibiza byatewe n’umugezi wa Sebeya igiye guhabwa ubufasha bujyanye n’isuku, birimo ubwiherero bugezweho ndetse n’ibikoresho bitandukanye bijyanye n’isuku. Ni ibikoresho bizatwara asaga Frw miliyoni 72, akazatangwa na leta y’u Buyapani. Ubu bufasha bugiye kuza bwiyongera ku bundi imiryango 380 yo mu murenge wa Cyanzarwe yiganjemo abasigajwe inyuma n’amateka yahawe. Ni ubufasha […]