Inzozi za Rayon Sports z’amatsinda ya CAF Confederation Cup zakubise igihwereye

Rayon Sports yasezerewe mu mikino ya CAF Confederation Cup y’uyu mwaka, nyuma yo gusezererwa na Al Hilal Benghazi yo muri Libya kuri penaliti 4-2. Iyi kipe ikunzwe kurusha izindi yari yakiriye Al Hilal kuri Kigali Pele Stadium, mu mukino wo kwishyura warangiye amakipe yombi aguye miswi igitego 1-1. Ni nyuma y’ubanza nanone amakipe yombi yari […]

Perezida Touadéra yakoranye umuganda na RDF

Perezida Faustin-Archange TuadĂ©ra wa Repubulika ya Centrafrique, yifatanyije mu muganda n’Ingabo z’u Rwanda zoherejwe mu butumwa bwo kugarura amahoro mu gihugu cye. Ni Ingabo u Rwanda rwohereje muri Centrafrique biciye mu masezerano y’ubufatanye bw’ibihugu byombi. Igisirikare cy’u Rwanda cyatangaje ko umuganda wa Perezida TouadĂ©ra n’Ingabo zarwo wabereye mu mujyi wa Bangui. Ni umuganda wanitabiriwe n’abanya-Centrafrique […]

Fayulu yemeje ko azahatana mu matora na Tshisekedi ‘wamwibye amajwi mu 2018’

Umunyapolitiki Martin Fayulu utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yemeje ko azongera kwiyamamaza mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe mu Ukuboza uyu mwaka. Fayulu yemeje ko aziyamamaza mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatandatu. Yavuze ihuriro LAMUKA ry’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa RDC ari ryo ryafashe icyemezo cy’uko agomba kwiyamamaza. Fayulu yari […]

Muhanga: Polisi yarashe mu cyico ‘umujura washatse gutema abapolisi’

Polisi y’Igihugu ikorera mu karere ka Muhanga yaraye irashe mu cyico uwo bikekwa ko ari umujura w’insinga z’amashanyarazi, nyuma yo kurwanya abapolisi. Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Boniface Rutikanga, yabwiye Radiyo Rwanda ko byabereye mu murenge wa Mushishiro, ahagana saa munani z’igicuku. Yavuze ko uwo mugabo yarashwe ubwo yageragezaga kurwanya abapolisi akoresheje umuhoro. Ati: “Mu […]

Kera kabaye ukekwaho kwica Tupac Shakur yatawe muri yombi

Polisi ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko yataye muri yombi Duane Davis wahoze ayoboye agatsiko k’amabandi ishinja kuba ari we wishe umuraperi Tupac Shakur mu myaka 27 ishize. 2Pac wari ufite imyaka 25 y’amavuko icyo gihe, yarasiwe mu modoka ubwo yari mu mujyi wa Las Vegas. Ku wa Gatanu inama y’abacamanza bo muri […]

Ngoma: Gitifu wari umaze iminsi 2 yeguye yatawe muri yombi

Mbarushimana Ildephonse umaze iminsi ibiri yeguye ku bunyamabanga Nshingwabikorwa bw’umurenge wa Mutenderi w’akarere ka Ngoma, yatawe muri yombi. Muri iki cyumweru ni bwo uyu muyobozi na bagenzi be bandi batanu barimo abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari batatu, Sedo umwe n’uwari ushinzwe umutungo mu Murenge wa Mutenderi basezeye akazi. Abenshi mu mabaruwa y’ubwegure bwabo bagaragaje ko batagishoboye “kugendera […]

Polisi y’u Rwanda yasezeye kuri ba Ofisiye bayo bagiye mu za bukuru

Polisi y’u Rwanda ku wa Gatanu tariki ya 29 Nzeri, yasezeye ku bapolisi bayo baheruka koherezwa na Perezida Paul Kagame mu kiruhuko cy’izabukuru. Umuhango wo gusezera kuri aba bapolisi wabereye ku Cyicaro Gikuru cya Polisi ku Kacyiru. Ni umuhango witabiriwe n’abarimo Minisitiri w’Umutekano, Alfred Gasana cyo kimwe na CG Felix Namuhoranye uyobora Polisi y’u Rwanda. […]