ApĂ´tre Gitwaza yijunditse ibinyamakuru byatangaje amakimbirane ye n’abandi bashumba

Umushumba w’itorero Authentic World Ministries/Zion Temple Celebration Center, ApĂ´tre Dr Paul Gitwaza, yijunditse ibinyamakuru byatangaje ko bagenzi be bamwigumuyeho, bakajya kumurega mu rukiko. Hashize igihe havugwa umwuka mubi muri iri torero, aho hari itsinda ry’abashumba batandatu bavuga ko bafatanyije na Dr Gitwaza kurishinga, banditse ibaruwa imusezerera ku bushumba bukuru kuko ngo ntiyubahiriza amategeko yaryo, kandi […]

Perezida Kagame yohererejwe ubutumwa na Abiy Ahmed

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Kabiri yakiriye mu biro bye Ambasaderi Girma Birru Geda wamushyikirije ubutumwa bwa Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Dr Abiy Ahmed Ali. Nta makuru arambuye Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ku bikubiye muri buriya butumwa. Minisitiri w’Intebe Dr Abiy Ahmed cyakora yoherereje Umukuru w’Igihugu ubu butumwa, nyuma y’igihe imigenderanire ishingiye kuri dipolomasi […]

Umunyarwenya uzwi nka Mr Ibu yaciwe ukuguru

Umukinnyi w’icyamamare muri sinema ya Nigeria (Nollywood) John Okafor, uzwi ku izina rya Mr Ibu, Umuryango we watangaje ko yabazwe inshuro indwi kuri ubu ukaba utangaza ko uyu mukambwe w’imyaka 62 yaciwe ukuguru. Amakuru avuga ko yaciwe ukuguru kugirango ubuzima bwe burengerwe nyuma yo kubagwa inshuro nyinshi nta mpinduka zishobora gutuma amererwa neza kurushaho.Umuryango we […]

Urukiko rwanzuye ko Umunyamakuru Nkundineza Jean Paul afungwa by’agateganyo

Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge rwafashe icyemezo ku rubanza rw’Umunyamakuru, Jean Paul Nkundineza uregwa ibyaha byo gutukanira mu ruhame, guhohotera uwatanze amakuru ku byaha, gukoresha ibikangisho no gutangaza amakuru y’ibihuha. Isomwa ry’uru rubanza rufite amapaji icyenda (9) ku ifungwa n’Ifungurwa ry’agateganyo ryari riteganyijwe kuri uyu wa 07 Ugushyingo 2023 saa munani ariko ryaje kwimurirwa isaha rishyirwa […]

Abasirikare barenga 60 birukanwe bazira kuba Capt. Dadis Camara yaratorotse gereza

Abasirikare n’abacungagereza barenga 60 bo muri GuinĂ©e-Conakry birukanwe, nyuma y’uko Capitaine Moussa Dadis Camara wahoze ari Perezida w’iki gihugu atorotse gereza. Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ni bwo Capt. Camara yacikishijwe gegereza yo mu murwa mukuru Conakry yari afungiyemo, gusa nyuma y’amasaha make ashakishwa yongera gufatwa arafungwa. Ubutegetsi bwa GuinĂ©e buvuga ko abirukanwe bazira “kwica […]

‘Afurika y’Epfo barimo kwigaragambya’Abadiplomate bayo bari muri Israel batumijweho

Nyuma y’uko ibihugu bitandukanye bikomeje kwinubira intambara iri mu Burasirzuba bwo hagati ,Afurika y’Epfo ivuga ko yahamagaje abayihagarariye (abadiplomate) bose i Tel Aviv, nyuma y’ibitero bikaze by’indege bya Israel kuri Gaza mu ijoro ryo ku cyumweru. Ni bimwe mu bisasu bya mbere byinshi Israel yamishe kuri Gaza kuva intambara yatangira mu kwezi gushize.Ibitaro bya Al-Shifa […]

FARDC-Wazalendo bari kugaba ibitero byinshi muri Kivu y’Amajyaruguru

Ingabo za Repubulika ya demukarasi ya Congo, FARDC, hamwe n’abo bifatanya barimo imitwe ya Wazalendo, bagabye ibitero bikomeye muri bice bigenzurwa na M23 teritwari ya Masisi, Rutshuru na Nyiragongo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Igitero cya mbere cyabanje mu gace ka Bambo gaherereye muri Rutshuru mu gitondo cy’uyu wa 7 Ugushyingo 2023, aho FARDC n’abarwanyi […]

Gen.Bunyoni yagaragaje u Rwanda nka nyirabayazana y’ifungwa rye

Mu mpera za Mata 2023, nibwo hamenyekanye amakuru y’uko General Alain Guillaume Bunyoni wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Burundi n’umukuru wa polisi yatawe muri yombi n’inzego z’iperereza akurikiranyweho ibyaha bigera ku icyenda. Kuri uyu wa mbere rero nibwo Urukiko rw’Ikirenga mu Burundi rwaburanishije uyu Bunyoni mu kwiregura avuga ko ibyo ashinjwa byaturutse ku nzego z’iperereza […]

Simba SC yirukanye Robertinho n’Umunyarwanda wari umwungirije

Ikipe ya Simba Sports Club yo muri Tanzania yirukanye umunya-BrĂ©sil Roberto Oliveira Gonà§alves do Carmo ‘Robertinho’ wari umutoza wayo mukuru. Iyi kipe ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, yatangaje ko yatandukanye n’uyu mutoza nyuma yo kugera ku bwumvikane bwo gusesa amasezerano bari bafitanye. Robertinho w’imyaka 60 y’amavuko yari umutoza wa Simba kuva mu mwaka ushize wa […]

Ubushinjacyaha bwavuze ku bya Dosiye ya Gasana Emmanuel bwashyikirijwe

Taliki 30 Ukwakira 2023, nibwo Dosiye ya Gasana Emmanuel wari Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba yashyikirijwe Ubushinzacyaha kugirango nabwo buyishyikiriza urukiko. Ibi byagarutsweho na Nkusi Faustin usanzwe ari umuvugizi w’Ubushinjacyaha , aho yasobanuye ko Dosiye ya Gasana uru rwego rwayishyikirijwe bityo ikaba yarashyikirijwe urukiko. Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru yavuze ko Dosiye ye RIB yayishyikirije urwo rwego abereye […]

Perezida Ndayishimiye yiyemeje kubakisha ingoro ze mu ntara zose

Iyi ni yo ngoro yafunguwe muri Kirundo

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yiyemeje kubakisha ingoro-shami z’Umukuru w’Igihugu mu ntara zose, kugira ngo zizamurinde kujya yakirirwa muri za hoteli mu gihe azigiriramo uruzinduko. Iyi yabivuze ku wa 5 Ugushyingo 2023 ubwo yatahaga ingoro yavuguruwe mu ntara ya Kirundo. Ni na yo yayoboreyemo inama y’abaminisitiri yigaga ku ngingo zitandukanye zirebana n’ubuzima bw’igihugu kuri uyu […]

U Rwanda rwagaragaje impamvu M23 atari yo nyirabayazana y’umutekano muke muri RDC

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta, yagaragaje ko M23 atari yo nyirabayazana y’ikibazo cy’umutekano muke uri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, agaragaza ko iki kibazo cyari gisanzweho na mbere y’uko uyu mutwe wubura intwaro. Minisitiri Biruta yabitangarije i YaoundĂ© muri CamĂ©roun, ubwo ku Cyumweru gishize yari yahitabiriye inama ya 44 ya ba […]

Brussels: Umubiligi wafashije Habyarimana gutegura Itegekonshinga yatanze ubuhamya

Umwarimu muri kaminuza akaba n’inzobere mu mateka y’akarere k’ibiyaga bigari, Prof. Filip Reyntgens, yatanze ubuhamya ku mateka ya jenoside yakorewe Abatutsi mu rubanza rwa Twahirwa SĂ©raphin na Basabose Pierre ruri kubera mu rukiko rwa rubanda rwa Brussels mu Bubiligi. Mu iburanisha ryabaye kuri uyu wa 6 Ugushyingo 2023 ni bwo Prof. Reyntgens yahawe umwanya. Yasobanuye […]

Umugaba Mukuru wa FARDC yaraye i Goma kubera intambara

Umugaba Mukuru w’ingabo za Repubulika ya demukarasi ya Congo (FARDC), GĂ©nĂ©ral Christian Tshiwewe Songesa, yaraye mu mujyi wa Goma mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru kubera intambara iri kubera muri teritwari ya Nyiragongo na Masisi. Mu ijoro ryo kuri uyu wa 6 Ugushyingo 2023, GĂ©n. Tshiwewe wazanye n’itsinda ry’abofisiye ba FARDC yakiriwe na Guverineri w’agateganyo wa […]

Amerika yasabye P. Kagame na Tshisekedi ‘kuvana RDF na FARDC ku mupaka’

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zasabye u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuvana Ingabo zabyo ku mupaka uhuza ibihugu byombi, mu gihe hari ubwoba bw’uko ibihugu byombi bishobora kwisanga mu ntambara. Amerika yatanze ubu busabe biciye mu kiganiro cyo kuri telefoni Umunyamabanga wa Leta wazo ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Antony Blinken yagiranye na ba […]

Goma mu icuraburindi kubera imirwano ya FARDC na M23

Umujyi wa Goma kuva ku mugoroba wo ku wa Mbere wari mu icuraburindi, nyuma y’uko imirwano y’Ingabo za RDC na M23 yangije ibikorwaremezo by’amashanyarazi yacaniraga uyu mujyi. Amakuru yemejwe na sosiyete y’ingufu ya Virunga Energies avuga ko umuriro wabuze i Goma kubera iriya mirwano. Kuva mu gitondo cyo ku wa Mbere tariki ya 6 Ugushyingo […]

Muri Sudan abasivili bakomeje guhura n’inzira y’umusaraba

Ibintu bikomeje kurushaho kuba bibi nyuma y’uko abaturage b’abasivili babarirwa muri 20, bishwe n’ibisasu byarashwe n’ibimodoka by’intambara mu isoko riherereye mu murwa mukuru wa Soudan, Khartoum. Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa AFP byatangaje ko iki ari cyo gikorwa cy’intambara kiguyemo igihiriri cy’abasivili bangana gutyo, kuva muri Mata uyu mwaka aho imirwano ishyamiranyije ingabo za Leta ya Soudan […]

Kinshasa: Abakandida b’abanyembaraga barashaka kuzihuza, bagahigika Tshisekedi

Abakandida batanu b’abanyembaraga baherutse gutangazwa by’agateganyo ko bazahatanira umwanya wa Perezida wa Repubulika ya demukarasi ya Congo barashaka kuzihuza kugira ngo bazahigike FĂ©lix Tshisekedi Tshilombo ushaka manda ya kabiri. Ikinyamakuru Jeune Afrique kuri uyu wa 6 Ugushyingo 2023 cyatangaje ko abateganya guhuza imbaraga ari MoĂ ÂŻse Katumbi uyobora ishyaka Ensemble, Martin Fayulu uyobora ECIDĂ©, Denis Mukwege […]