Kigali: Imodoka 6 zigiye kugurishwa mu cyamunara
Overpubro Cosmos Ltd iramenyesha abantu bose ko izagurisha mu cyamunara imodoka esheshatu zitandukanye; zirimo Toyota RAV4 ebyiri zakozwe mu mwaka wa 2014, Toyota RAV4 imwe yakozwe mu 2002, Toyota Hilux imwe yakozwe mu 2009, Toyota Hilux imwe yakozwe mu 2003 na Suzuki swift imwe yakozwe mu 2015. Cyamunara izabera mu gikari cy’inyubako ya Maison Des […]
Babiri bakekwaho kwica urw’agashinyaguro Capt. Gisore batawe muri yombi
Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) cyatangaje ko cyataye muri yombi abantu babiri bakekwaho kwica Captain Gisore Rukatura ‘Kabongo’ wari umusirikare wacyo. Mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki ya 9 Ugushyingo ni bwo uyu Ofisiye yiciwe n’abaturage i Goma. Amakuru avuga mbere yo kwicwa yabanje kugambanirwa na bagenzi be bamuhora kuba Umututsi. […]
Ibihugu bya EAC byiyemeje kohereza mu kirere satellite bihuriyeho
Ibihugu byo muri EAC byemeranyije gukusanya ubushobozi bigafatanya kohereza mu kirere satellite bihuriyeho izafasha mu gutanga serivisi za internet mu karere. Iki cyemezo cyafatiwe mu nama y’abaminisitiri yiga ku iterambere ry’ibikorwaremezo by’ikoranabuhanga n’itumanaho mu mishinga yo kwihuriza hamwe mu ikoreshwa ry’Umuhora wa Ruguru yabereye i Nairobi kuwa Kane ushize. Itangazo rihuriweho ryashyizwe ahagaragara rigira riti […]
Ukraine iravuga ko yarashe drones 19 z’u Burusiya
Ukraine yatangaje ko yarashe hafi bibiri bya gatatu by’indege zitagira abaderevu 31 zaraye zoherejwe na Moscou kugaba ibitero, cyane cyane mu turere turimo intambara, ariko zibasiye n’umurwa mukuru Kiev mu gitondo. Ingabo zirwanira mu kirere zagize ziti: “Indege zitagira abadereva 19 za Shahed-136/131 zasenywe. Abarusiya bohereje igice kinini cy’indege zitagira abadereva mu turere tw’imbere ku […]
Kayonza: Batandatu bacukuraga amabuye y’agaciro bishwe n’ikirombe
Abantu batandatu bacukuraga amabuye y’agaciro mu kirombe cyo mu murenge wa Rwinkwavu w’akarere ka Kayonza, bapfuye nyuma yo kugwirirwa na cyo. Byabaye ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki ya 10 Ugushyingo 2022. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwinkwavu, Rukeribuga Joseph, yavuze ko abishwe na kiriya kirombe “bari bari kwitegura gusohoka ni uko ikirombe kirariduka abantu […]
Burundi: Indwara itazwi irimo guhitana imfungwa muri Gereza ya Ruyigi
Indwara itazwi iri guhitana imfungwa muri Gereza Nkuru ya Ruyigi mu gihugu cy’u Burundi, aho bivugwa ko imfungwa enye zimaze gupfa mu gihe kitarenze ukwezi. Abafunzwe barasaba gutabarwa. Abagororwa bo muri Gereza Nkuru ya Ruyigi bavuga ko batazi icyateye urupfu rwa bagenzi babo bafunzwe. Bamwe basanze bapfuye mu gitondo abandi bapfira mu bigo nderabuzima. Muri […]
FARDC yohereje drones zayo z’intambara hafi y’umupaka w’u Rwanda
Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), cyamaze kohereza drones zacyo z’intambara hafi y’umupaka w’iki gihugu n’u Rwanda. Drones eshatu zo mu bwoko bwa CH-4B ni zo RDC yohereje hafi y’umupaka wayo n’u Rwanda. Ni drones RDC yaguze n’Ikigo China Aerospace Science and Technology Corporation (CASC) cyo mu Bushinwa, zikaba ziri mu icyenda RDC […]
Ubwenegihugu bw’u Bubiligi bwa Gen. Ndaywell ukuriye ubutasi bwa FARDC bwateje urunturuntu
“Inzirakarengane y’umugambi wateguwe n’abanzi, Gen. Ndaywel ntabwo ari Umubiligi”, ibi ni ibitangazwa n’umuryango w’uyu musirikare mukuru wa FARDC ukuriye ubutasi bwa gisirikare nyuma yo kuregwa mu butabera bw’u Bubiligi. Gen. Maj. Christian Ndaywel warezwe nk’Umubiligi n’umunyamategeko w’umuryango w’umudepite w’igihugu Cherubin Okende, wishwe muri Nyakanga, umuryango we uvuga ko bigaragara ko ari inzirakarengane y’umugambi ugamije guhindanya […]
Perezida Macron yasabye Israel kurekeraho kwica abana n’abagore muri Gaza
Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yatangarije BBC ko Israel igomba guhagarika kwica abana n’abagore muri Gaza. Mu kiganiro cyihariye cyabereye mu ngoro ya à ‰lysĂ©e, yavuze ko nta mpamvu n’imwe Israel yari ifite yo gutera ibisasu, avuga ko guhagarika imirwano bizagirira akamaro Israel. Ati: “Mu gihe twemera uburenganzira bwa Israel bwo kwikingira,” turabasaba guhagarika gutera ibyo […]
Ngoma: Abanyeshuri barenga 70 bajyanwe kwa muganga igitaraganya
Abanyeshuri barenga 70 bo ku Rwunge rw’Amashuri rwa Gahushyi rwo mu murenge wa Rukira w’akarere ka Ngoma, bajyanye kwa muganga nyuma yo kurya ibiryo bikekwa ko bihumanye. Bamwe muri aba banyeshuri bajyanwe ku Bitaro bya Kibungo, abandi bajyanwa ku kigo nderabuzima cya Gituku nk’uko Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukira, Buhiga JosuĂ© yabitangaje. Yabwiye Televiziyo ya […]
Kayonza:Batandatu bagwiriwe n’ikirombe barapfa
Mu karere ka Kayonza haravugwa amakuru y’ikirombe cyaridutse kigahitana abantu bagera kuri batandatu. Ibi byabereye mu murenge wa Rwinkwavu hasanzwe hazwi nk’ahantu hari ibirombe bicukurwamo amabuye y’agaciro. Aya makuru yaraye amenyekanye kuri uyu wa Gatanu aravuga ko mu Mudugudu wa Rwinkwavu mu Kagari ka Nkondo mu Murenge wa Rwinkwavu ariho byaraye bibereye. Ubuyobozi buvuga ko […]
Davido ahatanye muri gategori eshatu mu bihembo bya Grammy Awards
Umuhanzi w’icyamamare muri Afrobeats wo muri Nigeriya Davido ahataniye ibihembo bitatu bya Grammy Awards 2024. Uyu muhanzi categori y’ibihembo azahatanamo harimo iya ‘Album nziza’ aheruka gukora, iy’abahanzi bitwaye neza kurusha abandi (best artist)muri Afurika ndetse n’indirimbo nziza ku isi yose ku ndirimbo ye yise“feel.” Ni ubwambere Davido atorewe ibihembo bitatu bya Grammy. Ibihembo bya Grammy […]
M23 Vs FARDC: Imirwano irimo Sukhoi-25 muri Nyiragongo
Imirwano hagati y’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’inyeshyamba za M23, yakomeje kuri uyu wa Gatandatu muri Teritwari ya Nyiragongo. Impande zombi zari zimaze iminsi zirwanira mu duce dutandukanye two muri Teritwari ya Masisi. M23 biciye mu bayobozi bakuru bayo, yatangaje ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu ihuriro ry’ingabo za Guverinoma ya […]
Muri uku kwezi Somalia ishobora kwinjizwa muri EAC
Umunyamabanga mukuru w’umuryango w’ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba (EAC), Peter Mathuki, avuga ko muri uku kwezi Somaliya ishobora kwinjira muri uyu muryango. Biteganijwe ko Inama nkuru y’abakuru b’ibihugu iteganijwe ku ya 23-24 Ugushyingo i Arusha, bikaba biteganijwe ko abaperezida b’akarere bazemeza ko Somaliya yinjira. Ku ya 9 Ugushyingo, Dr Mathuki yabwiye itsinda ry’ihuriro ry’ishoramari muri Afurika ryabereye […]
Ishimwe rya Titi Brown ku barimo Leta y’u Rwanda
Umubyinnyi Ishimwe Tierry wamenyekanye nka Titi Brown, yashimiye abarimo Leta y’u Rwanda n’itangazamakuru, nyuma yo guhabwa ubutabera bwatumye agirwa umwere. Ku wa Gatanu tariki ya 10 Ugushyingo 2023 ni bwo Ishimwe wari umaze imyaka ibiri afunzwe yarekuwe, nyuma yo kugirwa umwere n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ku cyaha cyo gusambanya umwana w’umukobwa yari akurikiranweho. Uyu musore […]