Perezida Kagame na Sunak bemeranyije gukomeza gahunda y’abimukira
Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Minisitiri w’Intebe w’ubwami bw’u Bwongereza, Rishi Sunak, bagiranye ikiganiro ku murongo wa telefone nyuma y’aho urukiko rw’ikirenga rwemeje ko gahunda y’abimukira ibi bihugu byombi bifitanye inyuranyije n’amategeko. U Rwanda n’u Bwongereza byagiranye amasezerano y’abimukira n’ubufatanye mu iterambere muri Mata 2022, akaba yaragombaga gutuma i Kigali hoherezwa abimukira bafashwe bakoresha […]
Umugore wa Twahirwa yabaye ikibazo ku Nterahamwe no ku barokotse jenoside: Ubuhamya
Muramu wa Twahirwa SĂ©raphin wabaye mu basirikare b’Inkotanyi yasobanuriye urukiko rwa rubanda rwa Brussels mu Bubiligi uko abarokotse jenoside bigeze gutera urugo rwe, bamushinja guhise mushiki we, bamwita umugore w’umwicanyi wamaze Abatutsi n’uko Interahamwe zamufataga nk’ibibazo kubera abo mu muryango we bari mu Nkotanyi. Uyu mutangabuhamya kuri uyu wa 15 Ugushyingo 2023 watangiye ubuhamya bwe […]
Amavubi yatangiye biguru ntege urugendo rujya mu Gikombe cy’Isi
Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yaguye miswi 0-0 na The Warriors ya Zimbabwe, mu mukino w’ijonjora ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 kizabera mu bihugu bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexique. Amakipe yombi yari yahuriye mu mukino wa mbere wo mu tsinda rya gatatu wabereye kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye. Wari umukino kandi […]
Will Smith arashinjwa ubutinganyi
Umugabo uzwi nka Brother Bilaal arashinja icyamamare muri Cinema Will Smith wahoze ari umwunganizi we,gutinga umugabo mugenzi we. Mu kiganiro na Tasha K, cyanyuze kuri YouTube ku wa mbere, tariki ya 13 Ugushyingo 2023, Bilaal yavuze ko yigeze gufata Smith aryamana n’umukinnyi Duane Martin mu cyumba cyo kwambariramo agasa n’uwikanze nyuma agashaka kubihisha. Yagize ati: […]
RDC: Inyeshyamba za Mobondo zongeye gukora ubwicanyi muri Kinshasa
Nyuma y’ibyumweru by’ituze, inyeshyamba zo mu mutwe wa Mobondo zongeye kugaragara zica abantu byibuze icyenda kuri uyu wa Gatatu, itariki 15 Ugushyingo mu mudugudu wa Kie na Yoso wo muri Gurupoma ya Mbakana, Komini Maluku, mu Ntara ya Kinshasa. izi nyeshyamba zari ziherutse kwica abasirikare 15 ba FARDC muri Nzeri mu mirwano yabahuje mu mudugudu […]
Zimbabwe yapfushije umukinnyi mbere yo kwesurana n’Amavubi
George Chigova wari umunyezamu w’Ikipe ya Super Sport United yo muri Afurika y’Epfo ndetse n’Ikipe y’Igihugu ya Zimbabwe ‘The Warriors’ yapfuye azize umutima. Kuri uyu wa Gatatu ni bwo uyu munyezamu w’imyaka 32 y’amavuko yapfuye. Ni nyuma y’uko muri Nyakanga uyu mwaka yari yafashwe n’indwara y’umutima yahise ituma atongera gukina umupira w’amaguru kugeza apfuye. Chigova […]
U Rwanda rwamaganye Urukiko rw’Ikirenga rw’u Bwongereza rwavuze ko rudatekanye
Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko itemeranya n’Urukiko rw’Ikirenga rw’u Bwongereza, nyuma yo gutangaza ko u Rwanda atari igihugu gitekanye ku buryo rwakoherezwamo abimukira. Kuri uyu wa Gatatu ni bwo Urukiko rw’Ikirenga rw’u Bwongereza rwatesheje agaciro umwanzuro wa Guverinoma y’icyo gihugu wo kohereza mu Rwanda abimukira ndetse n’abasaba ubuhungiro. Urukiko rwavuze ko u Bwongereza bwinjiye muri […]
Yaka Mwana ababajwe no gufungurwa ataramara muri gereza amezi nk’atandatu
Taliki 09 Uku kwezi, nibwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha,RIB, rwatangaje ko rwafunze Gasore Pacifique uzwi nka Yaka Mwana, akurikiranyweho icyaha cyo gukomeretsa umuntu ku bushake. Icyo gihe umuvugizi w’Uru rwego ,Dr Murangira B Thierry, yatangaje ko yatawe muri yombi agafungirwa kuri sitasiyo ya Kicukiro. Gusa bidatinze ku munsi w’ejo nibwo hamenyekanye amakuru y’uko uyu Yaka yafunguwe […]
London: Urukiko rw’Ikirenga rutesheje agaciro gahunda yo kuzana abimukira mu Rwanda
Urukiko rw’Ikirenga rw’u Bwongereza rumaze gutesha agaciro gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda ishingira ku masezerano ibihugu byombi byashyizeho umukono mu mwaka ushize. Saa sita zirengaho iminota mike kuri uyu wa 15 Ugushyingo Perezida w’uru rukiko, Robert Reed, yavuze ko iyi gahunda itemewe n’amategeko nk’uko byari byaranzuwe n’urukiko rw’ubujurire muri Kamena 2023. Uyu mucamanza yasobanuye […]
Paris: Ku munsi wa mbere w’urubanza rwa Munyemana hibanzwe ku mubano yari afitanye na Kambanda
Iyi ni yo dosiye imaze igihe kirekire ikorwaho iperereza kurusha izindi mu Bufaransa ku bintu bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi y’uwahoze ari umuganga mu Rwanda, umaze imyaka igera kuri 30 aba mu Bufaransa, watangiye kuburanishwa n’urukiko rw’i Paris kuva kuri uyu wa Kabiri, itariki 14 Ugushyingo. Sosthène Munyemana yari umuganga w’abagore i Butare mu […]
Salva Kiir yirukanye umukuru wa Polisi mu gihe hanugwanugwaga Coup d’Etat

Perezida wa Sudani y’Amajyepfo, Salva Kiir, yirukanye umuyobozi wa polisi, Majak Akec Malok, nyuma y’iminsi ibiri guverinoma ye ihakanye gushaka guhirika ubutegetsi. Ku cyumweru, Perezida Kiir yagarutse mu gihugu avuye mu nama ya Soudi Arabia na Afurika yabereye i Riyadh, agaruka mu nkubiri y’ibihuha bivuga ko hari hateguwe umugambi wo kumwirukana ku butegetsi. Kugeza ubu […]
Minijust yatangaje impamvu muzi abantu bafungwa biyongera umusubirizo
Dukurikije imibare yaturutse mu rwego rw’amagororero mu Rwanda (RCS), hagati ya Kamena na Ukwakira, ibigo 13 by’Amagororero byo muri iki gihugu byakiriye imfungwa zirenga 13.000 mu mezi atandatu. Imibare yatanzwe na RCS yerekana ko umubare w’abantu bari mu magororero wari 88,676 mu ntangiriro z’Ugushyingo. Minisitiri w’ubutabera Emmanuel Ugirashebuja yasobanuye impamvu zituma umubare munini w’abantu boherezwa […]
Tshisekedi arajya muri Uganda na Kenya
Perezida wa Repubulika ya demukarasi ya Congo (RDC), FĂ©lix Tshisekedi, arajya i Kampala muri Uganda na Nairobi muri Kenya, mu ruzinduko rw’umunsi umwe. Ibinyamakuru byo muri RDC biravuga ko Tshisekedi aragirana ikiganiro cyihariye na Yoweri Museveni ubwo araba ageze i Kampala kuri uyu wa 16 Ugushyingo 2023, hanyuma akomeze ajya kuganira na William Ruto wa […]
RDC: Hakozwe impinduka mu buyobozi bw’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru
Guverineri w’agateganyo w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Gen. Major Cirimwami Nkuba Peter, yavuguruye guverinoma y’intara. Albanz Kabaya na Madamu Adèle Bazizane, bagizwe umuyobozi mukuru wa cabinet n’umuyobozi mukuru wungirije ba Gen. Major Cirimwami Nkuba Peter nk’uko tubikesha mediacongo.net. Brig. Gen. Yangba Tene Danny yagizwe umujyanama mukuru ushinzwe ibikorwa, umutekano, ubutasi n’umutekano rusange, naho Eric Kitsa Kalobera […]
Amadorari y’Amerika ku isoko ry’ivunjisha mu Rwanda ari kubona umugabo agasiba undi
Muri iyi minsi ku isoko ry’ivunjisha nta kindi gikomeje kuvugwa uretse ngo ubuke bw’amadorali y’Amarika akomeje kubura kuburyo n’uyabonye ngo asanga ahenze. Uretse kuba aya madorali abura akaba macye ku isoko, ngo n’ibicuruzwa bimwe na bimwe ngo bikomeje gutumbagira kubera iyo mpamvu. Inzobere mu byerekeye ubukungu, zivuga ko ibura ry’aya madorari riterwa no kuba umusaruro […]
Minisitiri yasabye ko abakene b’abanebwe bajya bakubitwa kugeza bakize
Minisitiri w’Ibigo by’Imari buciriritse muri Uganda, Haruna Kasolo, yasabye Guverinoma y’iki gihugu ko yashyiraho itegeko ry’uko abanya-Uganda bakennye b’abanebwe bajya kubitwa mu rwego rwo kwiga gukora bahinduka abakire. Kasolo yabitangaje ku wa Kabiri tariki ya 14 Nyakanga, ubwo yari mu karere ka Kayunga. Yagize ati: “Perezida Museveni na Leta ya NRM byashyizeho gahunda zigamije kugabanya […]
Nyamagabe: Arashinjwa gusambanya abana be babiri batarengeje imyaka 5
Ubushinjacyaha, Urwego Rwisumubuye rwa Nyamagabe, kuri uyu wa Mbere ushize, itariki 13 Ugushyingo, bwaregeye urukiko umugabo ukurikiranyweho icyaha cyo gusambanya abana be babiri bafite imyaka itatu (3) n’imyaka itanu (5). Ubushinjacyaha Bukuru dukesha iyi nkuru buvuga ko ibi byabereye, ku itariki ya 17 Ukwakira 2022, mu Mudugudu wa Mashya, Akagali ka Giheta, mu Murenge wa […]
Uwamamaye nka Samusure yatangaje ko yavuye mu Rwanda ahunze
Umukinnyi wa filimi nyarwanda Kalisa Ernest wamamaye nka Samusure na Makuta yatangaje ko yavuye mu Rwanda ahunze bitewe n’ibibazo by’amadeni yari afitanye n’abantu batandukanye. Kalisa yavuye mu Rwanda mu Kwakira 2022, abenshi babimenya uko yagaragaraye mu mashusho ayobora ubukwe i Maputo muri Mozambique. Kugenda kwe kwahujwe n’igihombo yagize mu mushinga wa filimi y’uruhererekane yise ‘Makuta’. […]
Korea y’Epfo ifite ubwoba kubera ibishobora kuyibaho
Kuri iki cyumweru ubwo umukuru w’igihugu cya Korea y’Epfo, Yoon Suk-yeol, yakiraga minisitiri w’umutekano wa Amerika ushinzwe umutekano Lloyd Austin iwe mu rugo , yasabye Austin kuba maso ku gitero icyo ari cyo cyose cya Korea ya Ruguru, harimwo n’ibitero bitunguranye “bisa n’ibya Hamas”. Kuva Hamas yinjiriye imbibi igakora ibitero by’ubugome muri Israel ku wa […]
Suella Braverman yashinje Minisitiri w’Intebe Sunak kudobya gahunda y’u Bwongereza n’u Rwanda
Suella Braverman wahoze ari Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Bwongereza, yibasiye Minisitiri w’Intebe Rishi Sunak uheruka kumwirukana. Ku wa Mbere w’iki cyumweru ni bwo Braverman wari umaze umwaka umwe ari Minisitiri w’Umutekano w’imbere mu Bwongereza yirukanwe, nyuma yo kunenga uburyo Polisi y’u Bwongereza yitwaye mu kibazo cy’imyigaragambyo y’abashyigikiye Palestine yabaye ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize. Uyu […]
Tugomba gukora ibishoboka gahunda y’u Rwanda igakunda: Minisitiri Jenrick
Minisitiri ushinzwe abimukira mu Bwongereza, Robert Jenrick, yatangaje ko guverinoma izakora ibishoboka kugira ngo gahunda ifitanye n’u Rwanda itangire gushyirwa mu bikorwa mbere y’amatora ateganyijwe. Mu kiganiro na Telegraph, uyu muyobozi yagize ati: “Tugomba gukora ku buryo gahunda y’u Rwanda ikunda mbere y’amatora rusange ataha. Nta niba, nta ariko, tuzakora ibishoboka kugira ngo ishyirwe mu […]
Urukundo rugeze aharyoshye hagati ya Uwiragiye ThĂ©o n’inkumi bitegura kurushingana (Amafoto)

Uwiragiye ThĂ©ogene uzwi cyane nka ThĂ©o uri muri ba gafotozi babirambyemo mu mujyi wa Gicumbi, ari mu rukundo rugeze kure na Manishimwe Annualite bitegura kurushingana. Uyu musore unazwi ku kabyiniriro ka Honesto, usibye kuba ari umu-photographe w’umwuga anasanzwe ari umwarimu w’imibare n’ubumenyi mu by’ikoranabuhanga ndetse n’umunyamuziki. Amakuru yizewe BWIZA ifite ni uko Uwiragiye na Manishimwe […]
Abadepite barimo Frank Habineza barusimbutse
Depite Frank Habineza ukuriye ishyaka Democratic Green Party na bagenzi be babiri bakoze impanuka ku wa Kabiri tariki ya 14 Ugushyingo, gusa Imana ikinga akaboko. Ni impanuka yabereye mu murenge wa Gahanga w’akarere ka Kicukiro, mu masaha y’umugoroba. Depite Habineza yari mu modoka imwe na bagenzi be babiri barimo Germaine Mukabalisa na Manirarora AnnoncĂ©, uko […]
Tshisekedi arivugwa imyato kubera ibihe bidasanzwe yashyize muri Kivu y’Amajyaruguru na Ituri
Perezida wa Repubulika ya demukarasi ya Congo, FĂ©lix Tshisekedi Tshilombo, arivuga ibigwi kubera ibihe bidasanzwe yashyize mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Ituri. Muri Gicurasi 2021 ni bwo Tshisekedi yashyize izi ntara mu bihe bidasanzwe, hagamijwe kurandura burundu ikibazo cy’umutekano muke giterwa n’imitwe yitwaje intwaro izimazemo imyaka myinshi. Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa iyi […]
Ukraine: Haravugwa umwuka mubi hagati ya Perezida Zelensky n’abayobozi b’ingabo
Aleksey Arestovich, wahoze ari umuntu wegereye umukuru w’igihugu, yabwiye El Mundo cyo muri Espagne kuri uyu wa Mbere ushize ko hari amakimbirane hagati ya Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky n’ubuyobozi bw’ingabo muri iki gihugu kubera ko yanze kwemera ko ibitero bya Kiev byo gusubiza inyuma ingabo z’u Burusiya bisa nk’ibyahagaze. Uyu wahoze ari umuyobozi yavugaga […]