Perezida Kagame yakiriye Umwami Abdullah II Ibin Al-Hussein

4a2ae7d8af75e0f166eea4bfac10270e.jpg

Ku gicamunsi yo kuri iki Cyumweru, Perezida Kagame yakiriye Umwami Abdullah II Ibin Al-Hussein w’Ubwami bwa Hashemite bwa Yorodani kugera muri Village Urugwiro i Kigali aho yatangiriye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu mu Rwanda bagirana ibiganiro imbonankubone. Ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali Umwami Abdullah II wa Yorodani yakiriwe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, wari […]

Sudan: Gen. Burhan aremeza ko nta bwiyunge cyangwa amasezerano bazagirana na RSF

Umuyobozi w’ingabo za Sudani, Gen. Abdel Fattah al-Burhan, yatangaje ko nta bwiyunge cyangwa amasezerano bazagirana n’inyeshyamba za Rapid Support Rapid (RSF), mu gihe intambara hagati y’impande zombi ikomeje kubica kuva muri Mata 2023. Al-Burhan, akaba n’umuyobozi w’inama y’ikirenga iyoboye Sudani, yavuze, mu ijambo yavugiye kuwa Gatanu imbere y’ingabo ze mu mujyi wa Gebeit, mu burasirazuba […]

Nyabihu: Barambiwe inkoni z’abayobozi

Bamwe mu batuye Umurenge wa Bigogwe barinubira gukubitwa n’abayobozi babo. Ubuyobozi bw’akarere ka Nyabihu buvuga ko har’icyo bugiye gukora kuri iki kibazo cyagaragajwe n’ abaturage. Abaturage bo mu kagali ka Kijote ko mu murenge wa Bigogwe nibo bavuga ko bakubitwa n’ubuyobozi mu nzego zibegereye. Umwe yagize ati: “aho kugira ngo bajye baratabara abaturage, ahubwo abayobozi […]

Mozambique irateganya kwinjiza mu gisirikare abasaga 200,000 mu 2024

Minisiteri y’ingabo ya Mozambike irateganya kwandika abantu 221.141 mu gisirikare mu 2024, muri bo, 147.114 bazaba ari abagabo, naho abasigaye bazabe ari abagore. Nk’uko byatangajwe n’umuyobozi ushinzwe abakozi muri Minisiteri, Col. Jorge Lionel, ubwo kuwa Gatanu yavugiraga mu mujyi wa Nampula uherereye mu majyaruguru, ngo minisiteri irimo gushyiraho ahantu 1.670 ho kuziyandikishiriza, aho muri ho, […]

USA: FAA yahagaritse indege zimwe zo mu bwoko bwa Boeing 737 Max 9

Ubugenzuzi bw’indege muri Amerika bwategetse ko indege zimwe za Boeing 737 Max 9 zihagarara nyuma y’uko igice kimwe cy’indege kiguye kiva ku ndege ya Alaska Airlines. Ikigo gishinzwe iby’indege (FAA) cyavuze ko ubugenzuzi buzagira ingaruka ku ndege 171. Ku wa Gatanu, indege ya Alaska Airlines byabaye ngombwa ko igwa igitaraganya nyuma yo guhaguruka muri leta […]

Igipolisi cy’u Rwanda cyihakanye Umunyamerika wacyiyitiriye

rnp_has_not_hired_jonathan_scott_01.jpg

Polisi y’u Rwanda yihakanye uwitwa Jonathan Scott wagiye kwiyandikisha muri minsiteri y’ubutabera ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika avuga ko ari umunyamahanga ukorana n’Igipolisi cy’u Rwanda. Muri Amerika haba itegeko ryiswe The Foreign Agents Registration Act, itegeko rihatira abantu bakorana na leta z’amahanga kwimenyekanisha. Uyu rero yagiye muri minsiteri y’ubutabera kwimenyekanisha avuga ko akorana n’Igipolis […]

UR: Bamaze amezi 7 bategereje mudasobwa basinyiye barahebye

Muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, hari abanyeshuri bavuga ko hashize amezi arindwi basinye amasezerano yo guhabwa mudasobwa ariko bazitegereje bagaheba. Aba banyeshuri bafite impungege z’uko hari abashobora kurangiza kaminuza batarazihabwa dore ko abenshi biga mu mwaka wa nyuma. Gutanga mudasobwa ku banyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda mbere y’uko bisubukurwa mu mpeshyi y’umwaka ushize […]