Perezida wa Rayon Sports yateguje urupfu umufana uziha ibyo kumukubita
Perezida wa Rayon Sports, Capt (Rtd) Uwayezu Jean Fidèle, yateguje abafana b’iyi kipe ko uzagerageza kumukubita azisanga mu buruhukiro bw’ibitaro. Uwayezu yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki ya 15 Mutarama, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru. Ni nyuma y’uko mu mpera z’icyumweru gishize ubwo Rayon Sports yari imaze gutsindwa na Gasogi United ibitego 2-1, bamwe mu bafana […]
Abasirikare barimo Lt. Col bafunzwe bazira gushaka gukorera coup d’Ă©tat Capt. TraorĂ©
Abasirikare bane barimo Lieutenant Colonel batawe muri yombi, nyuma yo gukekwaho umugambi wo gushaka guhirika ku butegetsi Capitaine Ibrahim TraorĂ© uyoboye Burkina Faso mu buryo bw’inzibacyuho. Abafunzwe nk’uko Jeune Afrique yabitangaje, barimo Lt. Col Evrard Somda wahoze akuriye gendarmerie ya Burkina Faso. Uyu yatawe muri yombi ku Cyumweru tariki ya 14 Mutarama nyuma yo gufatirwa […]
Kivu y’Amajyepfo yashegeshwe n’imvura idasanzwe yahitanye amazu arenga 850
Imvara idasanzwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu gace ka Karehe muri Kivu y’Amajyepfo,hashegeshwe n’imvura idasanzwe yangije amazu arenga 850. Amazu agera kuri 305 aherereye kuri Avenue Chirerema yangijwe n’isuri, bigatuma abaturage bimukira i Kiniezire.Si ibyo gusa kuko yanangije ibikorwa remezo birimo amashuri nka EP Gihugo na Institut Bulungu, ndetse n’itorero rya CECA, byagizweho […]
Uganda: Depite Zaake aravuga ko hari abayobozi bari gutegura umugambi wo kumwica
Umudepite utavugwaho rumwe muri Uganda, Francis Zaake yatangaje ko hari abayobozi bakuru barimo gucura umugambi wo kumwivugana. Mu butumwa yanyujije kuri X, Zaake yagize ati: “Nakiriye amakuru yizewe ku muntu utanga amakuru y’umugambi wo kunyica.” Ati: “Nabwiwe ko gahunda irimo gutegurwa n’abayobozi mu butegetsi bayobowe n’umuyobozi wa rumwe mu nzego za Guverinoma; Minisitiri mu butegetsi; […]
Ba bakinnyi bahungabanijwe n’inkuba bose bavuye mu bitaro
Abakinnyi bari bahungabanijwe n’inkuba ubwo bari mu kibuga kuri uyu wa Gatandatu bakajyanwa mu bitaro igitaraganya, kuri ubu bamaze kuva mu bitaro. Ni abakinnyi bagera ku munani n’abatoza bakiniraga mu Karere ka Gicumbi mu mukino wa Shampiyona y’abagore mu mupira w’amaguru, bahungabanye ubwo inkuba yakubitaga bajyanwa mu bitaro, bose bamaze gusezererwa nyuma yo koroherwa. Iyi […]
Kamonyi: Umugabo arashinjwa kwica umugore we amunize
Hakizimana Celestin w’imyaka 45 y’amavuko wo mu Mudugudu wa Giheta, Akagari ka Cyambwe, Umurenge wa Musambira, mu Karere ka Kamonyi, yatawe muri yombi akekwaho kwica umugore we amunize. Urupfu rwa Nyirantezimana Donatha na we w’imyaka 45 rwamenyekanye mu ijoro ryo ku Cyumweru, itariki ya 14 Mutarama, ari na bwo umugabo we yahise atabwa muri yombi […]
Umuntu wese ufata gusiramura nk’ibintu bikaze ni ikigoryi: Raila Odinga
Umunyapolitiki Raila Odinga utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kenya, yise “ibigoryi” abantu bose bafata gusiramura/rwa nk’ibintu bikomeye, agaragaza ko uyu muco usanzwe utari uw’abanyafurika. Odinga yabitangarije mu gace ka Malaba ho mu ntara ya Busia iherereye mu burengerazuba bwa Kenya, aho kuri uyu wa Mbere yagiraniye ikiganiro n’abashyigikiye ishyaka rye rya ODM. Uyu munyapolitiki yaneguye ibijyanye […]
‘Abantu bifuzaga ko mpfa mbere ya Radio’ Weasel
Umucuranzi Weasel wamamaye itsinda rya Goodlife, yatangaje ko abantu babi muri Uganda bifuzaga ko apfa mbere ya mugenzi we nyakwigendera Radio. Ibi yabitangaje mu kiganiro na tereviziyo yo muri Uganda ,aho yasobanuye ko mu bihe bitandukanye yagiye ahura n’abantu bashaka kumwica ariko akarusimbuka abandi bakifuza ko apfa byanditse ku mbuga nkoranyambaga. Ati: “Abantu bamwe bifuzaga […]
Uganda: Asaga miliyari 20 z’Amashilingi yishyuwe abakozi ba leta ba baringa
Muri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’umwaka w’ingengo y’imari yarangiye ku ya 30 Kamena 2023 yagejejwe ku Nteko ishinga amategeko, Umugenzuzi mukuru w’imari ya leta muri Uganda, John Muwanga, yagaragaje amakosa akabije mu micungire y’imishahara y’abakozi ba leta. Raporo yasuzumye imikoreshereze y’imari mu myaka ine y’ingengo y’imari, yagaragaje imbogamizi zikomeye zibangamiye gahunda y’itangwa ry’imishahara, […]
Umunyarwenya Kevin Hart yavuze akarimurori ku ruzinduko rwe mu Rwanda
Muri Nyakanga umwaka ushize, nibwo umunyarwenya Kevin Hart yasuraga u Rwanda n’umuryango we, batemberezwa mu bice bitandukanye birimo n’imisozi y’ibirunga ibarizwamo ingagi. Ubwo yari mu kiganiro The Tonight Show yagiranye na Jimmy Fallon, yavuze ko yishimiye gusura u Rwanda ariko ngo akaba yaratangajwe n’uko yazibonye amaso ku muso mu gihe yateganyaga ko ubusanzwe hagati y’uzireba […]
U Budage bwaba bukomeje imyiteguro yo kujya mu ntambara n’u Burusiya
Ikinyamakuru Bild kiri mu bikomeye mu Budage, cyatangaje ko Ingabo z’iki gihugu zikomeje imyiteguro yo kujya mu ntambara n’u Burusiya ishobora kwaduka mu mwaka utaha wa 2025. Bild yatangaje iby’iyi ntambara nyuma y’”inyandiko y’ibanga” ivuga ko yabashije gukura muri Minisiteri y’Ingabo z’u Budage. Iyo nyandiko ya Bundeswehr (Igisirikare cy’u Budage) isobanura umunsi ku wundi ibikorwa […]
Ishyaka rya Kamerhe ryaje inyuma ya UDPS mu kugira imyanya myinshi mu nteko
Komisiyo yigenga y’amatora muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (CENI) yasohoye mu rukerera rwo ku Cyumweru, itariki ya 14 Mutarama, urutonde rw’abadepite 477 b’igihugu batowe by’agateganyo. Kandi nkuko byari byitezwe, ishyaka Union pour la nation congolaise (UNC) rya Vital Kamerhe ryabonye imyanya 36 mu nteko ishinga amategeko y’igihugu riba irya kabiri rifite imyanya myinshi nyuma […]
Benshi mu Banyarwanda ntihazwi irengero ryabo nyuma yo gufatwa n’iperereza ry’u Burundi
Amakuru aturuka mu gihugu cy’u Burundi aravuga ko Abanyarwanda bakomeje guhigwa bukware n’abayobozi b’iki gihugu ndetse bamwe mu batawe muri yombi bakaba baramaze kugera mu maboko y’urwego rushinzwe iperereza aho bivugwa ko rwabajyanye ahantu hatazwi. Bamwe mu Banyarwanda bafashwe bivugwa ko babanje gufungirwa muri kasho za polisi muri komini ebyiri kugeza kuwa Gatandatu ku mugoroba. […]
Somalia yaburiye Ethiopia ishaka kwemera Somaliland ngo ibashe gukora ku nyanja
Kuri iki Cyumweru, Minisitiri w’Intebe wa Somalia yihanangirije Ethiopia iyisaba kutavogera ubutaka bwayo nyuma yo kugirana na Somaliland amasezerano azayifasha gukoresha ibyambu byayo (Somaliland) ku Nyanja Itukura. Hamza Abdi Barre mu kiganiro yatangiye mu murwa mukuru Mogadishu, yashimangiye ko amasezerano yo kugera ku nyanja yashyizweho umukono mu ntangiriro z’uku kwezi hagati ya Ethiopia na Somaliland […]
Hari abanyarwanda bivugwa ko imbonerakure zafungiye i Burundi
Amakuru akomeje kugenda avugwa nyuma y’ifungwa ry’imipaka, ni uko ngo hari abanyarwanda bagera hafi 50 bafungiwe mu Burundi nyuma y’uko iki gihugu gitangaje ifungwa ry’imipaka. Amakuru atangazwa na SOS MĂ©dia Burundi, avuga ko nyuma y’uko Leta y’u Burundi itangaje ko imipaka ihuza iki gihugu n’u Rwanda ifunze, imbonerakure zatangiye guhiga ahari abanyarwanda zitangira kubafata. Iki […]
Rayon Sports n’iyo baduhuza imikino 5 yikurikiranya, nayitsinda buri mukino nongeyeho igitego: KNC
Kakooza Nkuliza Charles ‘KNC’ washinze ndetse akaba ari na Perezida wa Gasogi United, yongeye kwishongora kuri Rayon Sports ayibwira ko n’iyo bakongera guhurira mu yindi mikino itanu itamutsinda. KNC yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki ya 15 Mutarama, ubwo yari mu kiganiro Rirarashe gitambuka kuri Radio & TV1. Ni ikiganiro yakoze nyuma y’iminsi ibiri Gasogi […]
Icyo RBC ivuga ku bicurane bikomeje kwiyongera bamwe bakeka ko ari covid-19
Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya ibyorezo mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), Dr Edson Rwagasore, arahumuriza Abanyarwanda ko muri iyi minsi y’ubukonje hakunze kugaragara indwara zifata imyanya y’ubuhumekero nk’ibicurane, bityo ko abafite icyo kibazo badakwiye gukeka ko bamaze kwandura Covid-19, ariko nanone akabasaba kugana ibigo by’ubuvuzi. Mu kiganiro yagiranye na RBA, yavuze ko mu gihe cy’ubukonje […]
Minisitiri Lutundula wa RDC yavuguruje Ndayishimiye ku kibazo cya RED-Tabara yitiriye u Rwanda
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Christophe Lutundula, yashimangiye ko umutwe wa RED-Tabara urwanya ubutegetsi bw’u Burundi ufite ibirindiro muri Congo; avuguruza ibimaze iminsi bitangazwa na Perezida Evariste Ndayishimiye by’uko abawugize baba mu Rwanda. Lutundula yemejeko RED-Tabara iba muri RDC mu mpera z’icyumweru gishize, ubwo we na Bintou Keita ukuriye ubutumwa bwa […]