Diamond yasize Zari aramunogereza

Umuhanzi Diamond Platnumz yongeye kugaragaza ko agifitiye Zari amarangamutima nyuma yo kumuvugaho amagambo asingiza ubwiza bwe. Diamond yavuze ayo magambo nyuma y’uko Zari ashyize amashusho ye ku rubuga rwa Instagram agaragariza abafana be icyizere yifatiye, ayiherekeresha amagambo y’indirimbo ‘Mapoz’ ya Diamond. Hatarashira akanya , uyu muhanzi yahise ashyira ku rukuta rwe iyo Video ya Zari […]

Tshisekedi yakomoje ku makuru avuga ko yaba ateganya imishyikirano na M23

Perezida FĂ©lix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko nta biganiro ibyo ari byo byose ateganya kugirana n’inyeshyamba za M23 ashinja u Rwanda guha ubufasha, mu gihe cyose hari ibice by’igihugu cye zikigenzura. Tshisekedi yabitangaje mu gihe hari amakuru yakwirakwiye muri iki cyumweru avuga ko yemeye kugirana ibiganiro na ziriya nyeshyamba zimaze […]

Dore amakosa 7 abagabo benshi bakora bakoresha agakingirizo

Abahanga basobanura ko gukoresha agakingirizo ari ingenzi mu gihe umuntu yirinda kwandura indwara zandurira mu bibonano mpuzabitsina n’inda zitateguwe, gusa hari ubwo kugakoresha nabi bishobora gutuma umumaro wako utagerwaho uko bikwiye. Ibyo bijyana no kuba hari abenshi mu bagabo batazi uko agakingirizo gakoreshwa, aho bihutira kukambara ubundi bakihutira kujya mu gikorwa, batitaye ku ngaruka zikomeye […]

RDC: Perezida w’Inteko na we yahamagariye Abanyekongo kwitegura guhangana n’u Rwanda

Kuri uyu wa Mbere, itariki ya 29 Mutarama i Kinshasa, Christophe Mboso, ubwo yarahiriraga imirimo ye nka Perezida w’agateganyo w’Inteko ishinga Amategeko nshya, yahamagariye abaturage b’Abanyekongo n’urubyiruko by’umwihariko, gutegura intwaro zabo kugira ngo bahangane n’abavogera ubusugire bw’igihugu atunga urutoki u Rwanda. Mbere yo gutangaza ko hamwe na “FĂ©lix Tshisekedi, hari haje ibihe bishya by’amizero, amahoro, […]

Ubushinjacyaha bukomeje gushyira mu mazi abira abahoze bayobora Igororero rya Rubavu

Ephraim Gahungu wahoze akuriye Gereza ya Rubavu, kuri uyu wa Mbere, itariki 29 Mutarama, yahakanye ibyaha byo kwica no gukorera iyicarubozo bamwe mu mfungwa ndetse no guhishira ibi byaha mu rubanza rubera mu Rukiko rwa Rubavu. Ephraim Gahungu na Innocent Kayumba wamubanjirije gutegeka iyi gereza, barashinjwa uruhare mu kwica abantu barindwi bari bafunze barimo uwitwa […]

Sud Kivu:Abantu 50 bapfiriye mu mpanuka y’ubwato abandi 37 baburirwa irengero

Abantu bagera kuri 50 muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo,baguye mu mpanuka y’ubwato bwari bwikoreye abagera ku ijana bunapakiye imifuka 20 ya Sima. Amakuru avuga ko iyi mpanuka y’ubu bwato bwarohamye yabaye kuri iki Cyumweru ubwo bwerekezaga muri mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo (Uvira) .Bivugwa ko ubutabazi bwabonetse imburagihe kuko bwasanze abagera ku icumi aribo […]

Nyaruguru: Gitifu w’Akagari arasaba akarere indishyi ya Frw miliyoni 900

Iyi ni ibaruwa yanditse

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagali ka Nyange Mbonizana Martin kabarizwa mu murenge wa Kibeho arishyuza akarere ka Nyaruguru aka kagali kabarizwamo, amfaranga angana na miliyoni 900 y’u Rwanda nyuma y’uko ngo yirukanwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Nk’uko bigaragara mu ibaruwa ikomeje kugaragara hirya no hino, Mbonizana avuga ko yareze akarere ka Nyaruguru, kuba karamwirukanye ku nshingano hadakurikijwe […]

Bunyoni uheruka kwandikira Ndayishimiye ‘ka message’ yasanganywe telefoni 2

Amakuru aturuka mu Burundi aravuga ko inzego z’umutekano n’iz’iperereza ziheruka gusaka kasho ifungiyemo Gen Alain-Guillaume Bunyoni wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu, zisangamo telefoni ebyiri. Ku wa Mbere tariki ya 29 Mutarama ni bwo abapolisi benshi n’abakozi b’iperereza bari bayobowe na Colonel à‰variste Habogorimana ukuriye Polisi mu mujyi wa Gitega basatse aho Bunyoni afungiye. Ikinyamakuru […]

Niger: Bamwe mu banyaburayi bari guhambirizwa

Abasirikari 15 baturuka mu bihugu by’Iburayi barahambirijwe bakigera ku kibuga cy’indega cya Niamey mu pera z’iki cyumweru kirangiye. Abo bari abafaransa. Abasirikari bari ku butegetsi, muri NIger, Burukinafaso na Mali, batangaje kandi kuri uyu wa 28 Mutarama 2024 ko bikuye mu muryango wa CEDEAO. Mu mpera z’iyi week end bamwe mu banyaburayi baba muri Niger […]

Sukhoi ya FARDC yibeshye ibipimo yica abarwanyi bayo biganjemo Abarundi

Umubare utamenyekanye w’ingabo za FARDC n’abambari bayo barimo Wazalendo , FDLR , Ingabo z’Abarundi zirasheho nyuma y’uko indege y’intambara ya Sukhoi-25 yibasiye ibirindiro byazo mu gace ka Kiluku, munsi y’umusozi wa Muremure muri Bweramana. Kivu News24 , itangaza ko iyi ndege yarashe kuri ibi birindiro yibeshye ko irashe ku barwanyi ba M23 hapfa abasirikare benshi […]

Kubera itumbagira ry’igiciro cy’amacumbi, Canada iri kugabanya umubare w’abayinjiramo

Guhera uyu mwaka wa 2024, umubare w’abanyeshuri b’abanyamahanga bazajya kwiga muri Canada uzagabanukaho 35% ugereranije n’umubare w’abakiriwe muri 2023. Bwa mbere kuva minisitiri w’inteba Justin Trudeau yajya kubutegetsi mu mwaka wa 2015, guverinoma ya Canada yahinduye icyerekezo cya politiki yayo igenga abimukira. Ku wa 22 Mutarama 2024, Minisitiri ufite mu nshingano iby’abimukira Marc Miller yavuze […]

Mutesi Jolly ashaka ko abangavu baboneza urubyaro

Nyampinga w’u Rwanda 2016 Mutesi Jolly, ashyigikiye igitekerezo cy’uko abana b’abakobwa batarageza ku myaka y’ubukure (18) bakwiye kwemererwa serivisi zo kuboneza urubyaro. Yabigaragaje mu gitekerezo cye yanyujije ku rukuta rwe rwa twitter(X), aho avuga ko abangavu bahura n’ibibazo bitandukanye bishingira ku ihindagurika ry’imibiri yabo bityo inzira nziza yo kwirinda ingaruka zabyo akaba ari ukubemerera kuboneza […]

U Rwanda ntirwatera u Burundi kuko ntirwabishobora: Minisitiri w’Ingabo z’u Burundi

Minisitiri w’Ingabo z’u Burundi, Alain-Tribert Mutabazi, yatangaje ko u Rwanda nta bushobozi rufite rwo kuba rwagaba igitero ku gihugu cye, ndetse ko ruramutse rubigerageje ingabo z’u Burundi “zaruvugutira nta ngorane”. Mutabazi yabitangarije mu kiganiro Minisiteri ayoboye iheruka kugirana n’itangazamakuru. Ni ikiganiro cyanitabiriwe n’abasirikare barimo ba Jenerali mu gisirikare cy’u Burundi. Iki kiganiro cyabaye mu gihe […]

RDC: Ihuriro rya AFC ryahaye ubutumwa abaturage ba Sake, Mugunga na Goma

Ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC) rihuriyemo imitwe ya politiki na gisirikare irwanya ubutegetsi bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ryahumurije abaturage ba Sake, Mugunga na Goma ribizeza ko ryiteguye guhagarika ubutegetsi bw’ikibi no kugarura umutekano mu gihugu hose. Ibi AFC yabitangaje mu butumwa yanyujije kuri X mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, aho yagarutse […]

Le Rwanda et Rio Tinto Minerals Development Limited signent un protocole d’accord

Le gouvernement du Rwanda et Rio Tinto Minerals Development Limited ont signĂ© un protocole d’accord pour l’exploration et l’exploitation minière du lithium dans la province occidentale du Rwanda. Yamina Karitanyi, PDG du Rwanda Mines, Petroleum and Gas Board, a dĂ©clarĂ© : «  L’entrĂ©e de Rio Tinto marque la dĂ©termination du Rwanda à  libĂ©rer davantage le […]

U Rwanda rwazamutseho imyanya 5 ku Isi mu kurwanya ruswa

U Rwanda rwazamutseho imyanya 5 muri raporo igaragaza uko abaturage babona ruswa mu nzego zinyuranye, aho rwaje ku mwanya wa 49, mu gihe mu karere igihugu cyegereye u Rwanda ari Tanzania yaje ku mwanya wa 87. Raporo nshya y’Umuryango Mpuzamahanga Urwanya Ruswa n’Akarengane (Transparency International), igaragaza ko u Rwanda ruri ku mwanya wa 49 ku […]

RDC:Loni yanze kugira uwo ishinja ubwicanyi buherutse guhitana abasivili 20 i Mweso

Umuryango w’Abibumbye (UN) wanze kugira uwo ishinja ubwicanyi buherutse gutwara ubuzima bw’abasivili 20 baguye i Mweso muri Repubulika Iharanira Demokongo mu rugamba rukomeje guhuza Ihuriro rya FARDC n’abarwanyi ba M23. Kuri uyu wa Mbere taliki 29 Mutarama 2024,Loni ibinyujije mu itangazo rigenewe Abanyamakuru, yamaganyi ubwo bwicanyi buherutse gukorerwa i Mweso, ariko yirinda kugira uwo itunga […]

Sosiyete y’umuherwe Elon Musk yashyize mudasobwa mu bwonko bw’umuntu bwa mbere

Umuherwe, Elon Musk, aravuga ko isosiyete ye ya Neuralink yinjije neza kamwe mu twuma twayo twa “wireless brain chips” mu bwonko bw’umuntu ku nshuro ya mbere. Yavuze ko ibisubizo bya mbere bitanga icyizere kandi uwatewemo aka kuma wagereranya na mudasobwa arimo kumererwa neza. Intego y’iyi sosiyete ni uguhuza ubwonko bw’abantu na mudasobwa kandi ivuga ko […]

Ingabire Victoire ufite ubusembwa arashaka kwiyamamariza kuyobora u Rwanda

Umunyapolitiki Ingabire Victoire Umuhoza, yatangaje ko yifuza kwiyamamariza kuyobora u Rwanda mu gihe ubusembwa afite yaba abuhanaguweho n’ubutabera. Yabitangarije mu butumwa yanyujije kuri chaà®ne ya YouTube y’ishyaka rye rya Dalfa-Umurinzi riri mu mitwe ya Politiki itaremererwa gukorera mu Rwanda. Muri Nyakanga uyu mwaka ni bwo Abanyarwanda bazitabira amatora y’Umukuru w’Igihugu azaba akomatanyije n’ay’abadepite. Mu batemerewe […]

Amafoto: Abacungagereza b’Abanyarwanda bambitswe imidari muri Sudani y’Epfo

gfdqddkwoaaxyk8.jpg

Kuri uyu wa Mbere, itariki 29 Mutarama 2024, muri Leta ya Malakal Upper Nile, Ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo bwambitse imidari abacungagereza 18 bo mu butumwa bwo kubungabunga amahoro. Bambitswe umudari wa “UN Service Medal of Honor” kubera ubwitange bwabo mu gutuma amategeko yubahirizwa, aho muri aba 18 bawambitswe batatu ari Abanyarwanda. Ibirori byayobowe […]

Jacob Zuma yahagaritswe mu ishyaka ANC nyuma yo kwiyemeza kuzashyigikira irindi mu matora

Kuri uyu wa Mbere, itariki 29 Mutarama, ishyaka riri ku butegetsi muri Afurika y’Epfo, African National Congress (ANC) ryahagaritse uwahoze ari Perezida, Jacob Zuma, nyuma y’uko nawe yari aherutse guhagarika kurishyigikira nk’uko ibitangazamakuru byaho byabitangaje. Ubu Zuma afite amasaha 48 yo gusubiza icyemezo cyo guhagarikwa cya komite nyobozi y’ishyaka ku rwego rw’igihugu (NEC), nk’uko byatangajwe […]

Nyanza: Yafatanywe ibizingo bine by’insinga z’amashanyarazi za magendu

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’abaturage mu Karere ka Nyanza, yafashe umusore w’imyaka 18, wari ufite ibizingo bine by’insinga z’amashanyarazi zitujuje ubuziranenge yacuruzaga mu buryo bwa magendu. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Habiyaremye, yavuze ko izi nsinga z’amashanyarazi zafatiwe mu mudugudu wa Nyanza, akagari ka Nyanza mu murenge wa […]

Umuhanda Gakenke-Musanze wafunzwe

Polisi y’Igihugu iratangaza ko umuhanda Gakenke- Musanze, wafunzwe by’agateganyo kubera imvura nyinshi yateye inkangu mu murenge wa Nemba, ahazwi nka Buranga. Ibinyujije kuri Twitter (X), Polisi yatangaje ko imirimo yo gutunganya uyu muhanda irimo gukorwa, nirangira abawukoresha barabimenyeshwa. Iyi nkangu yibasiye uwo muhanda mu gihe Ikigo cy’igihugu cy’iteganyagihe Meteo Rwanda , giherutse gutangaza ko mu […]

CAN: CĂ´te d’Ivoire yisasiye SĂ©nĂ©gal

Ikipe y’Igihugu ya CĂ´te d’Ivoire ‘Les Ă©lĂ©phants’ yageze muri ¼ cy’irangiza cy’Igikombe cya Afurika, nyuma yo gutungura Les lions de la TĂ©ranga ya SĂ©nĂ©gal ikayisezerera kuri penaliti 5-4. Hari mu mukino wa â…› cy’irangiza waraye ubereye kuri Stade yitiriwe Charles Konan Banny. SĂ©nĂ©gal ifite Igikombe cya Afurika giheruka ni yo yahabwaga amahirwe yo gutambuka ikagera […]

Misiri yarakariye ibihugu byanze gutanga inkunga yo kugoboka Gaza

Igihugu cya Misiri kifatiye ku gahanga ibihugu byanze gutanga inkunga mu muryango w’abibumbye yo kugoboka abaturage bo muri Gaza. Ibi byagarutsweho na minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Igihugu cya Misiri, Sameh Shoukry,aho yanenze icyemezo cya bimwe mu bihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi byimye inkunga Umuryango w’Abibumbye (Loni) yo kugoboka abaturage bayikeneye mu Ntara ya Gaza muri Palestine. […]