Diamond yasize Zari aramunogereza

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi Diamond Platnumz yongeye kugaragaza ko agifitiye Zari amarangamutima nyuma yo kumuvugaho amagambo asingiza ubwiza bwe.

Diamond yavuze ayo magambo nyuma y’uko Zari ashyize amashusho ye ku rubuga rwa Instagram agaragariza abafana be icyizere yifatiye, ayiherekeresha amagambo y’indirimbo ‘Mapoz’ ya Diamond.

Hatarashira akanya , uyu muhanzi yahise ashyira ku rukuta rwe iyo Video ya Zari yongeraho amagambo yuzuye amarangamutima maze ashyiraho igitekerezo(comments) avuga ko afite ubwiza buhebuje.

Yagize ati’ Mama ake” Mama Mzaa Chema” bishatse kuvuga ko ngo Mama mwiza.” Yongeyeho Ati”Mama Tee Dangote,” “Mama Mzaa Chema,” and even “Boss Lady, Mzungu wa Roho.”

Yavuze ko ajya akumbura umunezero wa Zari.

Icyakora, ubwo yasubizaga amagambo ya Diamond yavuze, Zari yashimangiye uko umubano wabo ukomeje kuba nta macyemwa gusa yirinda kuvuga byinshi birenzeho.

Hari abahuje iby’ayo marangamutima, no kuba haba hari ikindi kibyihishe inyuma kiganisha ku kuba bakongera gusubirana hatitawe ko uyu muherwekazi aherutse gushyingiranwa na n’umugabo we Shakib Lutaaya yasimbuje uyu muhanzi.

Zari na Diamond basanzwe bafitanye abana babiri babyaranye Mbere y’uko batandukana kubera ubushurashuzi yashinje Diamond.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *