Gen. SaĂ ÂŻd Chanegriha ari mu Rwanda
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Algeria, Gen. SaĂ ÂŻd Chanegriha, ari mu Rwanda aho yatangiye uruzinduko rw’akazi. Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 19 Mutarama ni bwo Gen Chanegriha yageze i Kigali, yakirwa ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali na Brig Gen Patrick Karuretwa usanzwe ari Umuyobozi Mukuru ushinzwe imibanire mpuzamahanga mu ngabo z’u […]
Kylian Mbappé yasinyiye Real Madrid kuri make
Umufaransa Kylian MbappĂ© yasinyiye Real Madrid amasezerano yo kuyikinira mu myaka itanu iri imbere, nk’uko amakuru aturuka muri Espagne abivuga. Ni nyuma y’iminsi mike uyu musore amenyesheje PSG asanzwe akinira ko mu mpeshyi y’uyu mwaka azatandukana na yo. Ikinyamakuru Marca cyanditse ko mu byumweru bibiri bishize ari bwo MbappĂ© yasinye muri Real Madrid. Ni nyuma […]
RDC: Imyigaragambyo, urwiyerurutso ku kunanirwa kugarura amahoro mu gihugu
Mu gihe ibitero bya M23 byibasiye inkengero z’umugi wa Goma mu burasirazuba bwa DRC biteye impungenge haba muri DRC ndetse no ku rwego mpuzamahanga, ubu I Goma ndetse no mu minsi ishize I Kinshasa habereye imyigaragambyo yibasiye Loni ndetse n’ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi. Umunyamakuru, umusesenguzi akaba n’umwanditsi mukuru wa Jeune Afrique Franà §ois Soudan yabikoreye […]
Tour du Rwanda:Etape ya kabiri yegukanywe n’umunya Israel
Mu gace gakinwe bwa mbere muri Tour du Rwanda ka Muhanga -Kibeho, kegukanwe n’umunya Israel Itamar Einthorn ukinira ikipe ya Israel- Premier Tech. Ni agace ka kabiri ka Tour du Rwanda 2024 ka Muhanga- Kibeho kigaragarijwemo n’abanyarwanda cyane n’ubwo byarangiye batakegukanye. Ni agace kagaragayemo guhatana cyane, aho abakinnyi batatu barimo Umunyarwanda Munyaneza Didier ukinira Team […]
Umutwe wa RSF urashinjwa gufatanya na Wagner mu gusahura zahabu ya Sudani
Mu ntambara ikomeje yo kugenzura Sudani, ingabo za Rapid Support Forces (RSF) ngo zishingiye cyane kuri zahabu isohorwa mu gihugu magendu ndetse n’umubano wa hafi wazo n’ikigo cyo mu Burusiya cya Wagner Group, ubu kizwi ku izina rya Africa Corps, nk’uko isesengura ry’Umuryango w’Abibumbye ryabigaragaje. Impuguke z’Umuryango w’Abibumbye zanditse ziti: “Imiyoboro ikomeye yashyizweho na RSF […]
Gorilla FC yirukanye Gatera asimbuzwa Minnaert wigeze gutoza Rayon Sports
Nyuma y’uko umutoza wa Gorilla FC bwana Gatera Mousa yirukanwe, iyi kipe yahise imusimbuza umubiligi Ivan Jacky Minnaert wagizwe umutoza mukuru. Gatera Mousa,n’abamwungirije basezerewe ku cyumweru nyuma yo kumara imikino itanu yikurikiranya nta ntsinzi babona muri Shampiyona. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere ni bwo ubuyobozi bwa Gorilla FC bwemejwe ko bwasinyishije ndi mutoza […]
Martin Fayulu yaregeye Afurika Yunze ubumwe u Rwanda na Uganda
Martin Fayulu, Perezida w’ishyaka rya politiki ryita ku bwenegihugu n’iterambere (ECIDĂ©) yandikiye abakuru b’ibihugu na guverinoma bitabiriye inama ya 37 y’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika (AU) yabereye i Addis Abeba,gucyemura bwangu ikibazo cy’umutekano mucye mu Burasirazuba bwa DRC watewe n’imitwe yitwaje intwaro bishyigikiwe n’u Rwanda na Uganda. Fayulu, avuga ko kandi Afurika yunze ubumwe igomba gucyemura ikibazo […]
Perezida Kagame na Tshisekedi bagiye kongera guhurira mu biganiro
Perezida Paul Kagame na FĂ©lix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nta gihindutse vuba aha bazahurira mu biganiro bigamije guhoshya umwuka mubi uri hagati y’ibihugu bayoboye. Byatangajwe n’umuvugizi wa Tshisekedi, Tina Salama, ubwo ku Cyumweru yaganiraga n’umunyamakuru Blaise Makasi wa Radio Okapi. Ku wa Gatanu tariki ya 16 Gashyantare ba Perezida Kagame na […]
Goma: Abigaragambya bongeye gutwika ibendera rya Amerika

Ibendera rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ryatwitse muri iki gitondo n’abasore bigaragambya mu Mujyi wa Goma nyuma y’ibyo bita « uburyarya bwabo mu kibazo cy’umutekano mu burasirazuba bwa DRC  ». Irindi bendera rya Amerika ndetse n’iry’u Bubiligi yaherukaga gutwika mu myigaragambyo y’i Kinshasa. Muri iki gitondo cyo kuwa Mbere, uru rubyiruko rwigabije imihanda mu […]
Bukavu: Batangiye kubura ibiribwa nyuma y’ifungwa ry’umuhanda uhuza Kivu zombi
Muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, abaturage ba Kivu y’Amajyepfo batangiye guhura n’ikibazo cyo kubura ibiribwa nyuma y’uko intambara hagati ya FARDC na M23 ikomeje gufata intera mu ntara bituranye ya Kivu y’Amajyaruguru isanzwe igaburira Umujyi wa Bukavu ku biribwa none intambara yahagaritse urujya n’uruza ku muhanda wa Goma-Bukavu kandi kuba hari inyeshyamba mu turere […]
Goma: Intambara y’amaraso hagati ya FARDC na Wazalendo yaguyemo 5
Abasirikare batatu ba FARDC n’abarwanyi babiri ba Wazalendo bapfuye, nyuma y’ubushyamirane bwahurije impande zombi mu mujyi wa Goma. Byabereye ahitwa Lac-Vert ku Cyumweru tariki ya 18 Gashyantare. Amakuru avuga ko ubwumvikane buke hagati y’abasirikare ba FARDC na bamwe mu rubyiruko rwa Wazalendo, ari yo ntandaro y’amakimbirane yahuje impande zombi, mbere yo guhana urufaya rw’amasasu. Dedesi […]
Indege zitwaye abasaba ubuhungiro zizajya mu Rwanda mbere y’amatora ataha – Min. Tomlinson
Minisitiri ushinzwe kurwanya kwinjira mu gihugu mu buryo butemewe n’amategeko mu Bwongereza, Michael Tomlinson, yatangaje ko ashobora kwemeza ko indege zitwara abasaba ubuhungiro zizahaguruka zijya mu Rwanda mbere y’amatora ataha ubwo yarengeraga gahunda ya guverinoma yo “guhagarika amato”. Rishi Sunak yanze inshuro nyinshi kujya kure, avuga ko intego ye ari ukubona indege mu kirere. Minisitiri […]
Meteo Rwanda yateguje umuyaga ukabije mu turere umunani
Ikigo gishinzwe iteganyagihe mu Rwanda cyatanze umuburo w’uko uturere umunani dushobora guhura n’umuyaga ukaze mu minsi itatu iri imbere. Nk’uko iki kigo kibitangaza, ngo biteganijwe ko umuvuduko w’umuyaga uri hagati ya metero umunani na 12 ku isegonda utegerejwe mu bice byinshi bya Musanze, Burera, Gisagara, Huye, Nyanza, ibice bya Muhanga, mu majyaruguru y’iburengerazuba bwa Kamonyi, […]
U Rwanda rwasabye Amerika kuruha ibisobanuro
Leta y’u Rwanda yasabye iya Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuyiha ibisobanuro, nyuma y’”imvugo ivuguruzanya” iki gihugu giheruka kugaragaza ku bijyanye n’amakimbirane yo mu burasirazuba bwa RDC. Leta Zunze Ubumwe za Amerika biciye muri Minisiteri yazo y’Ububanyi n’Amahanga, ku wa 17 Gashyantare zashinje u Rwanda kugira uruhare mu kuzambya umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC, […]
Senegal: Abashyigikiye Bassirou Diomaye Faye barasaba ko arekurwa bwangu
Abashyigikiye umunyapolitike Bassirou Diomaye Faye, umukandida wiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu muri Senegal, barasaba ko yarekurwa vuba na bwangu. Baravuga ko babishingiye ku buringanire ku biyamamariza uwo mwanya bugenwa n’itegeko nshinga ry’icyo gihugu. Itangazo ryasohowe n’ibiro bishinzwe kumwamamaza ryavuze ko abakandida bose bagengwa n’ihame rigenwa n’itegeko nshinga ko bagomba gufatwa kimwe, bityo rubanda ikaba isabye ko […]
Afurika yunze Ubumwe yamaganye ibitero bya Israel ku banye Gaza
Abayobozi mu nama y’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika bagaye banamagana ibitero bya Israel mu Ntara ya Gaza , basaba ko iyi ntambara yashyirwaho iherezo vuba na bwangu. Byagarutsweho mu nama yabereye mu murwa mukuru wa Etiyopiya Addis Ababa ku wa Gatandatu taliki 17 Gashyantare 2024.Mu ngingo zitandukanye harimo n’ibikomeje gukorerwa abanye Palisitina. Umuyobozi wa komisiyo y’Umuryango […]
Amerika mu nzira zitera inkunga ya Miliyoni 60$ igisirikare cya Ukraine
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Joe Biden , atangaza ko imfashanyo ya Miliyoni 60 z’amadorali ziri mu nzira yo gushyirwa mu gisirikare cya Ukraine mu guhangana n’Uburusiya. N’ubwo ngo iyo ngingo biteganyijwe ko izatorwa mbere yo gushyirwa mu bikorwa, ngo hari icyizere ko bigiye kugerwaho bityo Ukraine ngo ikubaka igisirikare gifite ubushobozi bwo […]
Miss Rwanda 2009 yibarutse undi mwana
Nyampinga w’u Rwanda 2009 , Bahati Grace yiburutse undi mwana w’umuhungu nyuma y’undi w’imfura yabyaranye nk’umuhanzi Muhire William uzwi nka K8 Kavuyo. Uyu mwana w’umuhungu yavutse ku wa 13 Gashyantare 2024 nk’uko miss Bahati Grace yabyitangarije abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze. Yagaragaje ko umuryango we wishimiye kwakira uyu mwana. Uyu mwana wa kabiri Bahati yibarutse,yamubyaranye […]
U Rwanda rwafashe ingamba zo guhangana n’indege z’intambara za FARDC
Guverinoma y’u Rwanda yamenyesheje amahanga ko yamaze gufata ingamba zo guhangana n’indege z’intambara z’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), mu gihe zaba zirugabyeho ibitero. U Rwanda rwemeje ayo makuru biciye mu itangazo Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yasohoye mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 18 Gashyantare 2024. Ni nyuma y’uko Perezida FĂ©lix Antoine Tshisekedi […]