Muri Congo uwo babonye afite izuru rirerire bamwica bamwita Umututsi: Impunzi z’i Mahama

Impunzi z’abanye-Congo zo mu nkambi ya Mahama iherereye mu karere ka Kirehe, kuri uyu wa Gatatu zakoze imyigaragambyo zamagana Jenoside zivuga ko ikomeje gukorerwa bene wabo bari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Inkambi y’impunzi ya Mahama isanzwe ibarizwamo impunzi z’abanye-Congo zikabakaba 20,000; mu gihe imibare itangwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) yerekana […]

Clapton Kibonke yarabazwe bamukuramo igihaha

whatsapp_image_2024-03-06_at_19.16_52_0f93d871.jpg

Umunyarwenya Mugisha Emmanuel wamenyekanye nka Clapton Kibonke muri sineme nyarwanda yarabazwe bamukuramo igihaha cye cyari cyirwaye cyigatuma adahumeka neza aho yahoranaga inkorora. Clapton uvuye mu bihe bitoroshye, avuga ko yarwaye igihaha bikajya bituma atajya akora akazi ke ko gukina filime n’urwenya nk’uko byari bisanzwe atari yahura n’ubwo burwayi. Avuga ko afatwa n’uburwayi yagiye kwa muganga […]

U Burundi bwihindutse u Rwanda rubushinja guhuza imbaraga na FDLR

Guverinoma y’u Burundi yigaramye ibirego byo gucumbikira no kwifatanya n’abarwanyi b’umutwe wa FDLR ishinjwa n’u Rwanda, ahubwo irushinja kuba ari rwo rucumbikiye abarwanyi bo mu mutwe wa RED-Tabara urwanya ubutegetsi bwayo. Ku wa 3 Werurwe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta yandikiye ibaruwa Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat, asaba […]

Bujumbura: Bahawe iminsi 45 yo gukemura ikibazo cy’umwanda bitaba ibyo bagahanwa

Umuyobozi w’umujyi wa Bujumbura arashinja abayobozi b’ibanze kutita ku bibazo bijyanye n’isuku.Yabahaye igihe ntarengwa cy’ukwezi kumwe n’igice gusa kugirango bakosore iki kibazo, bitabaye ibyo bazahanwa kandi bashobora no kwirukanwa. Mu nama n’ubuyobozi, abayobozi bashinzwe amasoko n’abakozi bashinzwe umutekano, Jimmy Hatungimana ntabwo yaciye ku ruhande kuri uyu wa Mbere ushize nyuma ya saa sita. “Nimwitegure, bayobozi […]

Depite Frank Habineza yagizwe Ambasaderi

Umuyobozi w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda, Dr Frank Habineza, yagizwe Ambasaderi w’Ihuriro Mpuzamahanga ry’amashyaka n’imiryango ya Politiki iharanira kurengera ibidukikije (Global Greens). Depite Habineza mu ibaruwa yandikiwe ku wa 4 Werurwe, yamenyeshejwe ko yagizwe Ambasaderi wa ririya huriro ry’amashyaka ya Green Parties ku Isi yose kubera “ubunararibonye, ubwitange ndetse n’umusanzu ufatika atanga […]

Yolo The Queen yihakanye agace ko mu Rwanda yemeza ko akomoka i Burundi

whatsapp_image_2024-03-06_at_14.06_20_6e9b6d57.jpg

Yollo The Queen wamenyekanye ku mbuga nkoranyambaga ahanini ku rubuga rwa Instagram, yihakana agace ko mu Rwanda byavugwaga ko ariko akomokamo ndetse anemeza ko akomoka i Burundi. Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram ahashyirwa ubutumwa bumara amasaha 24 (story) yahaye abafana be uburenganzira bwo kumubaza ibibazo byose bashaka maze na we akabasubiza. Umwe yamubajije niba […]

RDC n’u Burusiya byatangiye gufatanya mu bya gisirikare

Guverinoma y’u Burusiya ku wa Kabiri yemeje umushinga urebana n’amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare, hagati y’iki gihugu na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Umwe mu myanzuro y’inama y’abaminisitiri yashyizwe hanze uvuga ko amasezerano y’ibihugu byombi akubiyemo ibijyanye n’ubufatanye mu myitozo y’inzego z’umutekano ndetse no gutozwa imikoreshereze y’amato cyangwa indege z’intambara mu gihe byasabwe. Ibiro Ntaramakuru […]

Umutoza wa Real Madrid, Carlo Ancelotti ashobora gufungwa imyaka 4

Abashinjacyaha ba Leta ya Espagne basabiye umutoza wa Real Madrid, Carlo Ancelotti gufungwa imyaka ine n’amezi icyenda muri gereza azira kunyereza imisoro. Ancelotti w’myaka 64, arashinjwa gukoresha sosiyete za baringa agahisha amwe mu mafaranga yinjije ubwo yatozaga Real Madrid hagati ya 2013 na 2015. Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 6 Werurwe 2024, abashinjacyaha batanze […]

Wa muyobozi ushinjwa gutanga ruswa ya 10000 frw yayihakanye avuga ko yiciraga umugenzacyaha isari

Ubushinjacyaha bwasabiye Kabera VĂ©daste wari ushinzwe imiyiborere myiza mu Ntara y’Amajyepfo gufungwa iminsi 30 y’agateganyo nyuma yo kuba uregwa guha Umugenzacyaha ruswa y’ibihumbi 10 Frw. Ni urubanza rwabaye kuri uyu wa Gatatu taliki 06 Werurwe 2024 mu Rukiko rw’Ibanze rwa Nyamabuye Akarere ka Muhanga.Kabera n’abamwunganira bisobanuye bavuga ko frw 10 Kabera yahaye umugenzacyaha atari ruswa […]

U Buyapani bwageneye u Rwanda inkunga y’asaga miliyari 100 Frw yo gufasha mu burezi

gh5mrm1xcaa_qx5.jpg

Kuri uyu wa Kabiri, itariki 5 Werurwe 2024, Guverinoma y’u Rwanda n’u Buyapani byashyize umukono ku masezerano y’igihe kirekire yo gutera inkunga ingana na miliyari 14 z’Abayapani (hafi miliyari 118 z’amafaranga y’u Rwanda yo gushyigikira impinduka mu rwego rw’uburezi. Amasezerano mu buryo bw’inguzanyo yoroheje agaragaza intambwe y’ingenzi iganisha ku guhindura impinduka mu burezi, kuzamura imikorere […]

Haiti:Amabandi ahurutse gutorokesha imfungwa 4000 yateguje Jenoside

Agatsiko k’amabandi kamaze iminsi kazengereje umurwa mukuru wa Haiti, katangaje ko mu gihe Minisitiri w’intebe w’iki gihugu Arel Henry yaba ateguye, hashobora kuba Jenoside n’intambara yeruye. Jimmy Cherizier uzwi ku izina rya “Barbecue ufatwa nka umwe mu mabandi makuru, ni we watangaje ibi ahamya ko we na bagenzi be umugambi wa Jenoside bakomeje kuwunoza.Ati”Niba Ariel […]

Perezida Kagame yasubije abamwita umunyagitugu

Perezida Paul Kagame yakomoje ku bamaze igihe bamwita umunyagitugu, agaragaza ko na we atazi icyo ababivuga bashingiraho bamwita we. Umukuru w’Igihugu yabigarutseho mu kiganiro aheruka kugirana n’ikinyamakuru Le Figaro cyo mu Bufaransa. Ibitangazamakuru bimwe na bimwe byo mu burengerazuba bw’Isi ndetse na bamwe batavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda bakunze kwita Perezida Kagame umunyagitugu, bijyanye ahanini […]

Koffi Olomide ari kwiyamamariza kuba umusenateri

Umuhanzi ukomoka mu gihugu cya Congo, Koffi Olomide agiye kwiyamamariza kuba umusenateri mu gace ka Sud-Ubangi aho azaba ahagarariye ishyaka rya AFDC (Alliance des Forces DĂ©mocratiques du Congo). Amakuru atangazwa na zoenews.net, yemeza ko uyu muhanzi wakanyujijeho mu myaka yashize ari ku rutonde rw’abakandinda bazahagararira agace ka Sud-Ubangi muri Sena. Perezida wa Sena akaba n’uw’ishyaka […]

SADC irashinjwa gutinya M23 igashora wazalendo ku murongo w’urugamba

Abanye Kongo bakomeje kwitotombera Ingabo za SADC ziri muri Kivu ya Ruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ko zitinya kujya ku murongo w’urugamba ruzihuza n’umutwe wa M23, ahubwo zigashorayo Wazalendo. Ni ibikubiye mu butumwa buri mu nyandiko yashyizwe ku rubuga rwa X, rwa Simaro Ngongo Case, aho yashimangiye ko kuva izi ngabo za SADC […]

Akanama AU kateye utwatsi ubusabe bw’u Rwanda, gaha umugisha Ingabo za SADC ziri muri RDC

Akanama gashinzwe ibibazo bya politiki, amahoro n’umutekano mu muryango wa Afurika yunze Ubumwe, kashyigikiye ubutumwa bw’ingabo z’ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo (SAMIDRC) ziri muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Ku wa Kabiri w’iki cyumweru ni bwo abagize ako kanama bahuriye mu nama yigaga ku kibazo cy’umutekano mu burasirazuba bwa Congo. Ako kanama kavuze ko AU […]

Killaman yemeza ko umugore barushinganye yari indaya ye

Umunyarwenya akaba n’umukinnyi wa filime nyarwanda, Killaman yemeza ko umugore baherutse kurushinga yari indaya ye. Ku wa Gatandatu tariki ya 2 Werurwe 2024, nibwo Niyonshuti Yannick wamenyekanye nka Killaman yasabye anakwa umugore we Umuhoza Shemsa bari bamaze imyaka umunani babana. Ni ubukwe bwavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga zigiye zitandukanye kubera ukuntu bwari buteguye ndetse bwanashowemo […]

Ibirego byaregaga abapolisi ba Uganda gucyura impunzi z’Abanyarwanda ku ngufu byavanweho

Abashinjacyaha ba gisirikare muri Uganda bakuyeho ibirego baregaga ba Col Atwooki Ndahura hamwe n’abandi bapolisi batandatu, babanje gushinjwa gushimuta no gusubiza mu Rwanda mu buryo butemewe n’impunzi z’Abanyarwanda, barimo Lt Joel Mutabazi. Ibi byatangajwe n’Umuyobozi w’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare, Brig Gen Freeman Mugabe, atangaza nolle prosequi (bivuze kutifuza gushinja), bikarangiza urugamba rw’amategeko rwari rumaze imyaka […]

USA: Urukiko rwateye utwatsi ibirego birega Apple, Tesla n’abandi uruhare mu gukoresha abana muri RDC

Kuri uyu wa Kabiri, itariki 5 Werurwe, Urukiko rw’Ubujuriremuri Amerika rwanze kuryoza amasosiyete atanu akomeye y’ikoranabuhanga ibyaha akekwaho byo gushyigikira ikoreshwa ry’abana mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Mu cyemezo 3-0, Urukiko rw’Ubujurire rwo muri Amerika mu Karere ka Columbia rwateye utwatsi ibirego by’abahoze ari abacukuzi b’abana ndetse n’ababahagarariye birega ibigo […]

ICC yasohoye impapuro zo guta muri yombi ba general b’Uburusiya

Abasirikare b’Uburusiya bo ku rwego rwa General bashyiriweho impapuro zo kubata muri yombi nyuma yo gushinjwa ibyaha by’intambara muri Ukraine. Uru rukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwa (ICC/CPI) rwashyize hanze izi impapuro ziyongera kuzashyizwe hanze mu mwaka ushize zishyiriweho Perezida Putin washinzwe gushora abana mu Ntambara. Liyetona Jenerali Sergei Kobylash na komanda w’amato y’intambara, Viktor Sokolov, ni […]

M23 yemeje ko yigaruriye umujyi uvukamo Gen. Sultani Makenga

Umutwe wa M23 ku wa Kabiri watangaje ko wigaruriye Nyanzale, agace ko muri Teritwari ya Rutshuru gasanzwe kavukamo Gen. Sultani Makenga ukuriye igisirikare cyawo. Nyanzale ni Umujyi muto uherereye muri Teritwari ya Rutshuru, byibura mu bilometero 130 ugana mu majyaruguru y’Umujyi wa Goma. Kuva ku wa Mbere w’iki cyumweru imirwano ikomeye yasakiranyirije FARDC n’abambari bayo […]

Minisitiri Gasore yasobanuye impamvu kugeza umuriro ku baturage bose mu 2024 bitagishobotse

gh7vg9ja0aacy7w.jpg

Minisitiri w’Ibikorwaremezo Dr Gasore Jimmy yagaragaje ko kugeza muri Mutarama 2024, ikwirakwizwa ry’umuriro mu gihugu hose ryari rigeze kuri 75,9%, avuga ko abaturage bacana umuriro w’amashanyarazi ku murongo mugari ari 54% naho abacana umuriro uturuka ku mirasire y’izuba ari 21,9 %, mu gihe byari byitezwe ko abaturage bose bazagerwaho n’umuriro mu 2024. Hagati aho, Guverinoma […]

Kigali: Polisi yaburijemo ikwirakwizwa ry’ibilo birenga 60 by’urumogi

Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU), yafatiye mu cyuho mu Karere ka Gasabo, umusore w’imyaka 23 y’amavuko, wari ugiye gukwirakwiza urumogi rupima ibilo 61. Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP) Sylvestre Twajamahoro, yavuze ko yafatiwe mu mudugudu wa Kibaya, akagari ka Nyamabuye mu murenge wa Gatsata, ku wa […]