Nizzo Kaboss wo muri Urban Boyz yaguye ku rubyiniro

Umuhanzi Nizzo Kaboss wo mu itsinda ryamamaye nka Urban Boyz yaguye ku rubyiniro ubwo yari ari gutaramira abitabiriye igitaramo cya Platini P. Kuri uyu wa 30 Werurwe 2024 nibwo habaye igitaramo cya Platini P yise ‘Baba Xperience’ aho cyabareye muri Camp Kigali. Iki gitaramo cyaririmbyemo abahanzi batandukanye barimo n’itsinda Urban Boyz rigizwe na Nizzo na […]

Ubutegetsi bwa RDC buravuga ko Joseph Kabila yahunze

Joseph Kabila Kabange wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yahunze iki gihugu, nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bw’ishyaka UDPS riri ku butegetsi. Umunyamabanga Mukuru w’iri shyaka, Augustin Kabuya yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu, ubwo yagezaga ijambo ku barwanashyaka baryo. Kabuya yavuze ko Kabila wayoboye RDC imyaka 18 yahisemo guhunga, bijyanye n’uko ari we uri […]

Amb. Mukaruliza waherukaga guhabwa imirimo mishya na Perezida Kagame yapfuye

Ambasaderi Mukaruliza Monique waherukaga guhabwa imirimo mishya na Perezida Paul Kagame, yitabye Imana kuri uyu wa Gatandatu azize uburwayi. Ambasaderi Mukaruliza yaguye i Brussels mu Bubiligi aho yari amaze iminsi yivuriza. Uyu mudipolomate yitabye Imana nyuma y’ibyumweru hafi bitatu ahawe imirimo mishya na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame. Ku wa 12 Werurwe ni bwo Umukuru […]

Ange Kagame na Ian Kagame bakurikiye umukino wa APR BBC – Amafoto

img-20240330-wa0053.jpg

Mu ijoro ryakeye nibwo ikipe ya APR BBC mukino wa Basketball, yatsinze REG mu mukino w’ishiraniro witabiriwe n’abana ba Perezida Paul Kagame. Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 29 Werurwe 2024 nibwo hari hakomeje imikino ya shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Basketball. Muri Gymnasium ya LycĂ©e de Kigali hari habereyemo umukino w’ishiraniro wahuje APR BBC […]

Rayon Sports WFC yahawe igikombe yegukanye ku nshuro ya mbere

fb_img_17118132564118559.jpg

Rayon Sports WFC yashyikirijwe igikombe cya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bagore yegukanye ku nshuro ya mbere. Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 30 Werurwe 2024 ni bwo hakinwaga imikino isoza shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagore aho igikombe cyashyikirijwe Rayon Sports. Iki gikombe Rayon Sports yashyikirijwe yari yarakegukanye mu mpera z’icyumweru gishize itsinze Muhazi […]

Tshisekedi yongeye gutangaza ko ateganya gutera u Rwanda

Perezida Felix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yongeye gutangaza ko muri gahunda afite harimo gushoza intambara ku Rwanda, mu gihe imbaraga za dipolomasi zitabajwe mu gukemura amakimbirane ari hagati y’igihugu cye na rwo ntacyo zaba zigezeho. Mu Ukuboza umwaka ushize ni bwo Tshisekedi wiyamamarizaga kuyobora RDC muri manda ye ya kabiri yari […]

Abantu 48 bafatiwe mu mukwabu bazira ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe

Polisi y’u Rwanda (RNP) yataye muri yombi abantu 48 bakekwaho gukora ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko n’ubujura mu turere twa Rulindo na Rwamagana. Ni ibikorwa byatangirijwe ku wa Gatatu tariki ya 27 Werurwe, mu Karere ka Rulindo mu Ntara y’Amajyaruguru no mu Karere ka Rwamagana, mu Ntara y’Iburasirazuba, aho abagera kuri 48 bafatiwe […]

Imodoka bivugwa ko ari iy’umuyobozi wa Police FC yakoze impanuka yinjira muri sitade

ef31142131de7462b9852cc8b0bbac.jpg

Imodoka bivugwa ko ari iyi umuyobozi wa Police FC yakoze impanuka y’amayobera muri Kigali Pele Stadium aho yamanutse ikava aho yari iparitse ikinjira muri stade. Iyi mpanuka yabaye mbere gato y’umukino wa Police FC na Gorilla FC w’umunsi wa 25 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere umwaka w’imikino wa 2023-24. Uyu mukino wagombaga kuba saa 12h30’ […]

Ese umugore wese utaka akanarira mu gihe cy’imibonano aba yashimye?

+18 Akenshi usanga abagabo namwe bibwira ko mu gihe barimo gukora imibonano bakumva abagore bataka cyangwa barira baba babagereye ku ngingo ariko nyamara siko bimeze hari nabarira kubera umubabaro. Ku isi yose abagore bazwiho kurira mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina gusa ubushakashatsi bwagaragaje ko baba batarira ahubwo baba bagaragaza ibyishimo. Abagore ntabwo barira ahubwo barishima.Ibi bivugwa […]

Niba kwakira abimukira ari ikibazo, hashyirweho ingamba zirambye zibuza “ubwimukira”

Ibitangazamakuru mpuzamahanga bimaze iminsi bicishaho amakuru y’umushinga wo kohereza abimukira mu Rwanda, umushinga hagati ya Leta y’u Rwanda na Leta y’Ubwongereza. Ni umushinga ishyirwa mu bikorwa ryawo rikomeje kugorana kubera amategeko ndetse n’imiryango mpuzamahanga iwitambika. U Rwanda ruwugaragaza nk’igisubizo ku kibazo cy’abimukira baremerera ibihugu bagiyemo, badafite uburenganzira ariko kandi badafite n’andi mahitamo kuko baba badashobora […]

Afurika y’epfo: Komisiyo y’amatora yateye utwatsi kandidatire ya Jacob Zuma

Komisiyo yigenga ishinzwe amatora muri Afurika y’epfo yavuze ko uwahoze ari Perezida wa Afurika y’Epfo, Jacob Zuma, atamererewe kwiyamamamaza mu matora ataha. Ni mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa kane aho iyi komisiyo yavuze ko yanze kandidatire ya Bwana Zuma mu matora yo ku ya 29 Gicurasi 2024. Muri Nyakanga 2021, Bwana Zuma yakatiwe […]

Imodoka itwara ibinyobwa bya Brarudi yakoze impanuka icikamo Kabiri

fb_img_17117816608530167.jpg

Imodoka itwara ibinyobwa bya Brarudi mu Burundi yakoze impanuka ibigemuye aho bisanzwe bicururizwa. Ku munsi w’ejo hashize tariki ya 29 Werurwe 2024 nibwo imodoka yari itwaye ibinyobwa bya Brarudi yakoze impanuka. Iyi modoka yakoreye impanuka mu muhanda RN18, mu gace ka Makamba, komine Rusaka, ho mu ntara ya Mwaro, ahagana saa sita z’amanywa. Abaturage babonye […]

Leta Congo yategetse MONUSCO kwimukira mu bice bitarafatwa na M23

Ingabo za MONUSCO ziri kubungabunga amahoro muri Congo ziri mucyeragati nyuma y’uko zitegetswe kuva mu bice M23 yafashe. MONUSCO ibi yatangaje ikoresheje urubuga rwa x, ko Leta ya Tshisekedi ariyo yasabye ko aba basirikare bava muri ibi bice bakajya gufasha FARDC keivuna M23. Monusco yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki ya 29/03/2024, aho yatanze ubutumwa […]

Umuyobozi wa BIOCOOR Rwanda ntiyemeranya na Leta y’u Burundi yashatse kwica ingona imaze kurya abantu 300

Inzobere mu bijyanye n’urusobe rw’ibinyabuzima akaba n’Umuyobozi mukuru wa BIOCOOR Rwanda, Dr Ange Imanishimwe ntiyemeranya na Leta y’u Burundi ishaka kwica ingona yitwa ‘Gustave’ iba mu kiyaga cya Tanganyika. Muri 2002 nibwo ingona ‘Gustave’ bivugwa ko imaze kurya abantu 300, yaciye imitego rutura yari yatezwe kugira ngo ifatwe ari nzima. Bivugwa ko iyi ngona ifite […]

Umuvandimwe wa Jose Chameleone yapfuye

Humphrey Mayanja, umuvandimwe w’abahanzi Joseph Mayanja uzwi nka Jose Chameleone, Pallaso na Weasel bamamaye mu muziki wa Uganda, yapfuye. Humphrey wari mukuru w’aba bahanzi, yapfuye nyuma y’igihe kirekire yari amaze arwaye. Amakuru aturuka mu bitangazamakuru byo muri Uganda avuga ko yari amaze igihe arwaye kanseri y’igifu. Dr Jose Chameleone yamubitse abicishije ku rubuga rwe rwa […]

Goma: Abasirikare ba FARDC barimo ba Ofisiye basabiwe kwicwa

Ubushinjacyaha bwa gisirikare bwasabiye abasirikare 11 bo mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo igihano cy’urupfu, nyuma yo kubashinja “kuba ibigwari no guhunga umwanzi” ubwo bari ku rugamba. Aba basirikare barimo ba Ofisiye batanu bamaze iminsi baburanishwa, nyuma yo gushinjwa guhunga urugamba ubwo bari bahanganye mu ntambara n’inyeshyamba zo mu mutwe wa M23. Alexis […]

Syria irashinja Israel kuyihekura

Siriya irashinja Isiraheli ubugizi bwa nabi nyuma y’igitero cyahitanye abarenga 40 hafi ya Aleppo. Iki gitero cya Isiraheli cyagabwe mujyi wa Nabatiyeh wo mu majyepfo ya Libani.Amakuru avuga ko byibuze abantu 42 baguye mu bitero by’indege mu majyaruguru y’uburengerazuba bwa Siriya. Minisiteri y’ingabo ya Siriya yavuze ko indege za Isiraheli zagabye ibitero byinshi mu cyaro […]

Ndayishimiye n’umugore we bahetse umusaraba

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi ku wa Gatanu Mutagatifu, yagaragaye ahetse umusaraba mu rwego rwo kuzirikana ububabare bwa Yezu Kristu. Uyu mukuru w’Igihugu cy’u Burundi yagaragaye ahetse umusaraba ubwo yari yifatanyije n’abakristu gatolika bo mu Burundi. Amafoto Perezidansi y’u Burundi yashyize ku rubuga rwayo rwa X yerekana Ndayishimiye n’umufasha we Angeline Ndayubaha bahetse umusaraba, ubwo […]

APR yatsinze REG mu bagabo n’abagore

img_20240330_002533.jpg

Ikipe ya APR BBC mu bagabo n’abagore mu mukino wa Basketball, yatsinze aya REG mu mikino y’ishiraniro. Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 29 Werurwe 2024 nibwo hari hakomeje imikino ya shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Basketball. Iyi mikino yari yakomeje aho mu bagore APR WBBC yatsinze REG WBBC amanota 77-75 ni mu gihe mu […]