Umuyobozi wa BIOCOOR Rwanda ntiyemeranya na Leta y’u Burundi yashatse kwica ingona imaze kurya abantu 300

Sangiza iyi nkuru

Inzobere mu bijyanye n’urusobe rw’ibinyabuzima akaba n’Umuyobozi mukuru wa BIOCOOR Rwanda, Dr Ange Imanishimwe ntiyemeranya na Leta y’u Burundi ishaka kwica ingona yitwa ‘Gustave’ iba mu kiyaga cya Tanganyika.

Muri 2002 nibwo ingona ‘Gustave’ bivugwa ko imaze kurya abantu 300, yaciye imitego rutura yari yatezwe kugira ngo ifatwe ari nzima.

Bivugwa ko iyi ngona ifite uburebure bwa metero esheshatu, ikagira uburemere buyingayinga toni, ndetse bamwe ntibatinya kwemeza ko ari yo nini cyane muri Afurika.

Iyi ngona yashatse gufatwa binyuze mu bikorwa by’abashakashatsi bagiye batandukanye gusa bananiwe kuyifata ari nzima bigeza aho bashatse kuyica nabwo bikabananira. Kuri ubu igendana inkovu eshatu z’amasasu yarashwe ariko ntagire icyo ayikoraho.

Itsinda ry’abahigi ryari riyobowe n’Umufaransa Patrice Faye, ryagerageje gutega iyi ngona no gushyira uduhendabana two kuyireshya ariko ikabireba ikihitira, hagafatwa izindi ngona ntoya.

Umuyobozi w’Umuryango BIOCOOR umenyerewe mu bikorwa byo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima mu Rwanda, Dr Ange Imanishimwe ntiyemeranya n’abashakashatsi bashaka kwica iyi ngona.

Uyu muyobozi yabwiye BWIZA.COM ko gushaka kwica iyi ngona ari kuyibangamira kuko nta muntu yica imusanze iwe ko ahubwo bose bayisanga aho iba.

Yagize ati: “Iyo ngona ntabwo ikwiye kwicwa kuko ntawe yigeze isanga iwe, abantu yariye bayisanze aho ituye. Ikindi navuga, ingona ntabwo igira ubugome bugambiriwe nk’izindi nyamaswa, ahubwo inshuro nyinshi ibyo ikora ibikora yirwanaho nk’uko umuntu atewe yakora.”

Akomeza agira ati: “Ikibazo ntabwo ari ingona ihari ikibazo ni abantu bagiye bakototera aho iyo ngona ituye. Mu by’ukuru kwica ingona ntabwo waba ariwo muti ahubwo umuti ni uko abantu babwirwa uko bagomba kwitwararika bakamenya ko izo nyamaswa ari inkazi zihora zitekereza ko abantu bagiye kuzigirira nabi.”

Ange yongeraho ko abantu bakwiye kwiga uburyo bushya bwo kubaho n’izo nyamaswa ziriho, aho agira abantu inama yo kutajya aho zituye nk’uko nazo zitaza aho abantu batuye. Si ibyo gusa ahubwo asaba abajya gushaka imitungo kamere mu mazi ko bashyiraho ikoranabuhanga ryo kwirinda izo nyamaswa.

Ku bijyanye n’ubunini budasanzwe bw’iyi ngona, Ange avuga ko ari amahirwe kuri Afurika ndetse ko niba bikomeje kugaragara ko ibangamiye imibereho myiza y’abaturage yafatwa igashyirwa mu nzu ndangamurage ikajya isurwa n’abantu, ikindi ikanandikwaho ibitabo bitandukanye.

Faye wamaze imyaka myinshi akora ubushakashatsi kuri iyi ngona yabwiye BBC ko ikubye inshuro eshatu mu bunini izindi zo mu Burundi, kandi ari ingome cyane.

Yavuze ko ubugome bwayo bukunda kugaragara iyo ivuye ku kirwa ibaho igiye gushaka ingore, ikarya abantu mu gihe iri mu rugendo yumva ikeneye gushaka icyo kurya.

Magingo aya ntibizwi niba Gustave yaba ikiriho cyangwa yarapfuye, gusa ikiriho ni uko ibigwi byayo mu kurya abantu bitazasibangana, binajyanye n’uko nta munyabigwi upfa.

Soma Izindi Nkuru

One Response

  1. Umuyobozi wa BIOCOOR Rwanda ntiyemeranya na Leta y’u Burundi yashatse kwica ingona imaze kurya abantu 300
    Uwiteka yaduhaye Ubutware bwo gutegeka ibiri mu isi ntabwo yavuze ngo turibwe nabyo. Birahagije kwica umuntu 1 gusa bagahita bayirasa. Aho ingona zitari bahomba iki? Aho iri ntiwakwitega umusaruro w’Amafi, mu gihe imvubu aho ziri hera amafi ibihumbi n’ibihumbi!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *