Kenya: Abagera kuri 200 bamaze gukomereka mu gihe 100 bamaze gutabwa muri yombi
Nibura abantu bagera kuri 200 bamaze gukomereka bikabije abandi 100 batabwa muri yombi mu myigaragambyo yo kwamagana itumbagizwa ry’imisoro muri Kenya. Ku ya 20 Kamena 2024, abigaragambyaga basubije inyuma abapolisi bashaka kubaganza, ariko nyuma bitabaza ibyuka biryana mu maso, ari nako bamwe bagenda bakomereka abandi bagatabwa muri yombi. Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yavuze ko […]
Ukraine yatangiye gushaka abarwanyi mu mfungwa
Mu rwego rwo gushaka abarwanyi bashya mu ngabo zacyo mu gihe ibitero by’u Burusiya bikomeje, Igisirikare cya Ukraine cyatangiye kubashakira mu mfungwa, aho bivugwa ko hamaze kwandikwa abagera mu 3.000 . Mu gihe amasezerano yabo ya gisirikare azaba arangiye, imfungwa zizahabwa igihano nsimburagifungo intambara nirangira. Ukraine bivugwa ko ifite ikibazo cy’abasirikare bahagije. Abaturage bayo nimiliyoni […]
Rulindo: Urujijo ku rupfu rw’umusore wasanzwe amanitse mu giti
Mu Karere ka Rulindo, Umurenge wa Cyungo, Akagari ka Burehe mu mudugudu wa Kibogora haravugwa inkuru y’urupfu rw’umusore w’imyaka 21 y’amavuko wasanzwe amanitse mu giti cy’ipera. Ibi byabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 19 Kamena 2024, nibwo inkuru yabaye kimomo ko Ishimwe David bamusanze mu giti cy’ipera anagana ku mugozi yapfuye, abantu bakeka ko […]
Namibia: Urukiko rwemeje ko amategeko yabuzaga ubutinganyi anyuranyije n’itegeko nshinga
Urukiko Rukuru muri Namibia rwatangaje ko amategeko abiri yo mu gihe cy’abakoloni yagiraga icyaha kubana kw’abahuje ibitsina, anyuranyije n’itegeko nshinga . Kuri uyu wa Gatanu, nibwo Urukiko Rukuru rwa Namibia rwakuyeho amategeko abiri yo mu gihe cy’abakoloni ahana imibonano mpuzabitsina hagati y’abahuje ibitsina, mu cyafashwe nk’intsinzi idasanzwe ku muryango wa LGBTQ +. Abaharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu […]
Babu yahamijwe ibyaha ahita anakatirwa
Rugemana Amen [Babu] wamenyekanye ku Isibo TV mu kiganiro The Choice yahamwe n’icyaha cyo gukubita no gukomeretse akatirwa igihano gisubitse. Babu wari umaze iminsi atawe muri yombi akurikiranweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa yasomewe urubanza kuri uyu wa tariki ya 21 Kamena 2024 aho yasomewe ku byaha yari akurikiranweho byo gukubita no gukomeretsa. Isomwa ry’urubanza […]
M23 irashinja FDLR na Nyatura kwica inka zirenga 29
Umutwe wa M23 urashinja ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’abafatanyabikorwa bayo , kwica inka zirenga 29 mu gace ka Kivuye Mubadahigwa. M23 yabitangaje binyuze mu itangazo umuvugizi wayo mu bya Politiki Lawrence Kanyuka yashyize ku rubuga rwa X avuga ko abarimo FDLR na Nyatura babuze uko bica abaturage bahitamo kwica inka z’abaturage. Kanyuka […]
APR FC yatangaje umutoza mushya

Ikipe ya APR FC yatangaje umunya-Serbia DARKO NOVIC nk’umutoza wayo mukuru mu myaka 3 iri imbere. Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Kamena 2024 nibwo APR FC yatangaje umutoza mushya nyuma y’igihe gito iteguje abafana bayo kwakira umutoza mushya. Umunya-Serbia Darko Nović agiye gutoza APR FC mu gihe cy’imyaka igera kuri itatu iri imbere […]
Mu majyaruguru y’Ubuhinde barasumbirijwe
Mu majyaruguru y’Ubuhinde hagiye kumara icyumweru cyose hari ubushyuhe bukabije buri ku gipimo cya 44-45C (113F). Ubu bushyuhe bukabije bumaze igihe bwatumye hakoreshwa umuriro w’amashanyarazi mwinshi cyane kubera ko byabaye ngombwa ko Abahinde bakoresha cyane imashini zikonjesha inzu maze bituma haba ibura ry’umuriro rya hato na hato ku wa mbere i Delhi. Byagize kandi ingaruka […]
Icyaha ni iki? Ni nde wakizanye mu isi?
Umuntu wese ukora icyaha, aba agomye, kandi icyaha ni bwo bugome [1 Yohana 3:4], Bibiliya ivuga ko icyaha ari ukwica amategeko y’Imana kandi ko abaga agomeye uwiteka. Bibiliya irongera ikatubwira ko icyaha ari ukwivumbura ku Mana [Gutegeka 9:7 na Yosuwa 1:18]. Lusiferi wari Malayika mwiza kandi ukomeye kurusha abandi, niwe wadukanye icyaha aho mu kutishimira […]
Col. Kaina yavuye imuzi intandaro yo kurebana ay’ingwe kwe na Gen. Makenga yahoze yungirije
Colonel Kaina Innocent wigeze kungiriza Gen. Sultani Makenga ku buyobozi bw’umutwe wa M23, yatangaje ko intandaro yo kugira ngo bombi bashwane yabaye inama yagiye amugira. Mu mpera za 2012 ubwo umutwe wa M23 wigaruriraga Umujyi wa Goma, Colonel Kaina yayoboraga Brigade ya mbere y’uyu mutwe. Uyu mugabo kuri ubu usigaye aba muri Uganda aho yahungiye […]
Eric Omondi yafunzwe nyuma yo kujyana ifarashi mu myigaragambyo

Ku wa gatanu, tariki ya 21 Kamena, abapolisi barinda inyubako z’inteko ishinga amategeko ya Kenya, bataye muri yombi umunyarwenya Eric Omondi ubwo yari ari mu myigaragambyo. Uyu munyarwenya yatawe muri yombi nyuma yo gukora imyigaragambyo hanze ya Bunge Towers mu myigaragambyo yo kwamagana umushinga w’imari wazanwe na mu mwaka wa 2024. Mu mashusho yasakaye ku […]
Turukiya: Inkongi y’umuriro yahitanye batanu abandi barakomereka
Kuri uyu wa gatanu, Minisitiri w’ubuzima muri Turukiya yatangaje ko abantu batanu bishwe abandi benshi bagakomereka mu nkongi y’umuriro yibasiye ibihingwa mu midugudu myinshi yo mu majyepfo ya Turukiya. Nk’uko Fahrettin Koca yanditse ku mbuga nkoranyambaga yavuze ko “hari abantu batanu bapfuye abandi mirongo ine na bane barakomereka, barimo icumi bakomeretse bikomeye, mu cyaro giherereye […]
Beijing: Amb. Kimonyo yasobanuye impamvu Afurika ihitamo u Bushinwa kurusha Uburengerazuba
Mu kiganiro n’abanyamakuru ba Global Times, Ma Jingjing na Zhang Yiyi, Ambasaderi w’u Rwanda mu Bushinwa, James Kimonyo, yasobanuye impamvu Afurika ihitamo gukorana n’u Bushinwa kurusha n’uburengerazuba ubwo baganiraga ku kwagura ubufatanye mu bukungu n’ubucuruzi hagati y’u Bushinwa n’u Rwanda, agaragaza amahirwe mashya y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi. Abanyamakuru ba GT bamubajije bati “Ibitangazamakuru byinshi byo […]
Kugeza ubu 80% muri Haiti hagenzurwa n’amabandi
Ibintu bikomeje kuba ibindibindi muri Haiti kuko kugeza ubu 80% muri iki gihugu hagenzurwa n’amabandi aho ibikorwaremezo bikomeye biri mu maboko yabo.Abaturage bavuga ko batababonyemo ubushoozi abapolisi ba Haiti bwo gucunga umutekano ndetse bagasaba imiryango mpuzamahanga gutabara. Abapolisi bagera kuri 400 baherutse gusoza amahurwa yo kwinjira mu kazi, ariko nabo ngo nta bushobozi bafite bwo […]
Bianca yagiye mu ruhame amabere ye ari hanze – Amafoto

Umugore wa Kanye West, Bianca Censori yongeye kwerekana ubwambure bwe ubwo yari yasohokanye n’umugabo we i Paris. Uyu mugore w’imyaka 29 ari kubarizwa mu Bufaransa n’umugabo we, yagaragaye yashyize amabere ye hanze aho yari yayashyizeho udushumi twahishaga impoko. Bianca Censori yashyize hanze amafoto yerekana amabere ye nyuma y’igihe gito agiye mu ruhame yambaye imyenda izwiho […]
Igisubizo cya Perezida Kagame kuri Tshisekedi uvuga ko akwiye kujyanwa muri ICC
Perezida Paul Kagame yise amagambo ya mugenzi we FĂ©lix Antoine Tshisekedi wa RDC “ibikabyo n’ibihimbano”, nyuma yo kugaragaza ko akwiye ibihano birenze kugezwa imbere y’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha kubera Jenoside avuga ko u Rwanda ruri gukorera mu gihugu cye. Tshisekedi mu kiganiro yagiranye na Televiziyo ya France 24 mu minsi yashize, yavuze ko ibiri kubera mu […]
U Rwanda rwinjiye mu bufatanye n’ Ubushinwa mu buhinzi bw’ikoranabuhanga
I Kigali habaye inama ku iterambere ry’ubuhinzi ya Afurika n’Ubushinwa, yibanze ku kuvugurura ubuhinzi hagamijwe gukemura ikibazo cy’umusaruro muke w’ibiribwa muri Afurika. Ni gahunda yateguwe n’ikigo cy’ububanyi n’amahanga cy’u Rwanda (RIIA) ku bufatanye na Ambasade y’Ubushinwa mu Rwanda, iki gikorwa cyagaragaje ingamba z’ingenzi zo kuzamura umusaruro w’ubuhinzi, kwihaza mu biribwa, n’ubucuruzi. Uzamukunda Yukunda, ni umuyobozi […]
Vladmir Putin yijeje Korea y’Epfo igisubizo kitayishimisha mu gihe yaha intwaro Ukraine
Vladimir Putin yihanangirije Koreya y’Epfo avuga ko izaba ikoze “ikosa rikomeye” niramuka ihaye intwaro Ukraine mu ntambara yo kurwanya u Burusiya. Ibi yabitangaje nyuma y’uko Seoul ivuze ko irimo gutekereza ko ishobora kubikora, mu rwego rwo gusubiza amasezerano mashya y’u Burusiya na Koreya ya Ruguru yo gufashanya mu gihe hagabwa “igitero” ku bihugu byombi. Kuri […]
Kylian Mbappe yabujijwe kwambara Masque yakoranye imyitozo
Kylian Mbappe yashyize ahagaragara Masque azajya yambara mu kibuga kugira ngo irinde izuru rye ryagize ikibazo gusa iyo Masque yabujijwe kuyambara kubera amategeko ya Uefa itegura imikino ya Euro iri kuba ku nshuro ya 17. Mbappe yavunitse izuru ubwo Ubufaransa bwatsindaga Ositaraliya mu ijoro ryo ku wa mbere tariki ya 17 Kamena 2024 mu mukino […]
Kagame yaganiriye na Macron mu muhezo
Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro byabereye mu muhezo na mugenzi we w’u Bufaransa, Emmanuel Macron. Ni ibiganiro byabereye muri Perezidansi y’u Bufaransa (Champ ElysĂ©e) aharaye habereye umusangiro. Ibiro by’Umukuru w’Igihugu ntibyigeze bitangaza ibyo abakuru b’ibihugu byombi baganiriyeho, gusa bitekerezwa ko baganiriye ku ngingo zirimo umubano wa Kigali na Paris ndetse n’ikibazo cy’umutekano muke wo mu […]
Trump yasezeranyije kuzaha ‘Green Card’ buri munyamahanga wasoreje amashuri muri Amerika n’atorwa
Uwahoze ari Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko azahita atanga amakarita azwi nka ‘Green Card’yemerera abanyamahanga barangije kaminuza zo muri Amerika kuhatura mu gihe yaba yongeye gutorwa. Ku wa kane, mu kiganiro yakoreye kuri ‘podcast’ yagiranye n’abashoramari mu yb’ikoranabuhanga rya Silicon Valley, Trump yasezeranyije umuntu wese urangije mu makaminuza yo […]
Lionel Messi yazindutse akuraho agahigo kari kamaze imyaka 71

Kizigenza wa Inter Miami akaba na kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Argentine, Lionel Messi yashyizeho andi mateka mashya mu irushanwa rihuza amakipe y’ibihugu yo ku mugabane wa America y’Epfo rya Copa America 2024. Ibi yabigezeho mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Kamena 2024 ubwo hakinwaga irushanwa rya Copa America ya 2024 riri kubera […]
Donald Sutherland wakinnye muri The Hunger Games yapfuye ku myaka 88
Umukinnyi w’amafilime w’Umunyakanada, Donald Sutherland, umustar wa firime zirimo The Hunger Games na Don’t Look Now, yapfuye afite imyaka 88 nyuma y’uburwayi bumaze igihe. Umuhungu we, umukinnyi wa filime, Kiefer Sutherland, wamamaye muri 24H Chrono na Designated Survivor, yagize ati: “N’umutima uremereye, ndababwira ko data, Donald Sutherland, yitabye Imana. Njye ku giti cyanjye ndatekereza ko […]
Afurika yemerewe inkunga ya miriyari 1.2$ yo kwifashisha mu gukora inkingo zo guhangana n’ibyorezo byitezwe
Ejo kuwa kane, abayobozi bakomeye ku isi, amatsinda ashinzwe ubuzima, n’ibigo bikorerwamo ibya farumasi batangaje inkunga ingana na miliyari 1,2 y’amadorali mu gufasha Afurika gukora inkingo. Ni inama yabereye mu Bufaransa i Paris aho yibanze ku gushaka uko Afurika yakwihaza ku nganda zikora inkingo. Icyorezo cya Covid-19 cyagaragaje ubusumbane buri ku isi mu kubona inkingo, […]
Afande yishe bunyamanswa umupadiri nyuma yo kumufatira mu buriri n’umugore we
Umupadiri w’Umwangilikani yiciwe bunyamaswa mu mujyi wo muri Kapsabet, witwa Nandi, yishwe na ofisiye mu Ngabo za Kenya ( KDF ) wamusanze mu buriri hamwe n’umugore we. Rev James Kemei, 43, yari yasuye uyu mugore, usengera mu rusengero rwa St Barnabas i Kapsabet, ari nijoro atazi ko umugabo yamuteze umutego. Muri iryo joro, uyu musirikare […]
Indorerezi zisaga 260 zimaze kwemererwa kuzakurikirana amatora mu Rwanda
Komisiyo y’igihugu ishinzwe amatora (NEC) ivuga ko indorerezi z’amatora zirenga 260 zemerewe gukurikirana amatora y’umukuru w’igihugu ndetse n’abadepite yo muri Nyakanga 2024. Charles Munyaneza, Umunyamabanga Nshingwabikorwa yavuze ko guhera ku wa 20 Kamena, NEC imaze kwemerera indorerezi z’amatora 267, kandi harimo 61 bakomoka mu bigo mpuzamahanga. Yongeyeho ko abandi bagisaba. Amakuru Ikinyamakuru New Times cyahawe […]
Kenya: Imyigaragambyo y’abaturage irakomeje
Muri Kenya abapolisi bashinzwe guhosha imyigaragambyo bakoresheje imyuka iryana mu maso n’amazi afite umuvuduko mwinshi mu gutatanya abantu babarirwa mu bihumbi bari mu myigaragambyo mu murwa mukuru, Nairobi. Ni mu gihe mu gihugu hose hakomeje imyigaragambyo igamije kwamagana umugambi wa Leta wo kongera miliyari 2.7 z’amadolari y’Amerika ku misoro bari basanzwe batanga mu rwego rwo […]
Centrafrica: Ingabo z’u Rwanda zambitswe imidari

Abasirikare b’u Rwanda babungabunga amahoro muri Santirafurika mu butumwa bwa (MINUSCA), bashimiwe bambikwa imidali ku bw’ubunyamwuga n’imyitwarire myiza bagaragaje mu kugarura amahoro muri iki gihugu. Ingabo z’u Rwanda zashimiwe ni izibarizwa mu Itsinda rya Rwabat-2.Iki gikorwa cyabereye aho izi ngabo zikambitse mu Gace ka BossembĂ©lĂ© muri Perefegitura ya Ombella-M’Poko. Cyitabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye za […]