Paul Kagame yanikiye abo bari bahatanye mu matora, Dr. Habineza yemera ko yatsinzwe

Amajwi y’ibanze y’ibyavuye mu matora y’Umukuru w’Igihugu yabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 15 Nyakanga 2024 amaze gutangazwa na Komisiyo y’igihugu y’amatora, arerekana ko umukandida Paul Kagame wa RPF Inkotanyi ari imbere n’amajwi 99.15%. Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere ni bwo Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’amatora, Oda Gasinzigwa yatangaje by’agateganyo amajwi y’ibanze. […]

Nyabihu: Gitifu w’Umurenge yatawe muri yombi akekwaho gukubita inzego z’umutekano

RIB yatangaje ko yataye muri yombi Gitifu w’Umurenge wa Jomba mu Karere ka Nyabihu witwa Mugabekazi Donathile,afunzwe akekwaho icyaha cyo gukubita no kugirira urugomo abashinzwe umutekano mu nzego za Leta. Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry yavuze ko Mugabekazi yakoze iki cyaha ku wa 06 Nyakanga 2024, atabwa muri yombi ku wa 10 Nyakanga […]

Polisi yataye muri yombi ukekwaho kwica abagore 42

Igipolisi cya Kenya cyataye muri yombi umugabo bivugwa ko ari “umwicanyi ruharwa” ukekwaho kuba ari we wihishe inyuma y’urupfu rukabije rw’abagore icyenda,aho imibiri yabo yatemaguwe yabonetse muri ahacukurwaga kariyeri hatagikoreshwa hari hasigaye hajugunywa imyanda. Polisi ivuga ko Jomaisi Khalisia w’imyaka 33, yemeye ko yishe abagore 42 kuva mu 2022, harimo n’umugore we bwite. Ukekwaho icyaha […]

Ntwali Fiacre yasinye muri Kaizer Chiefs

Umunyezamu w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, Ntwari Fiacre yasinye amasezerano y’imyaka itatu muri Kaizer Chiefs yo muri Afrika y’Epfo. Kuri uyu wa Mbere taliki 15 Nyakanga 2024 nibwo Ntwali wari umaze igihe muri Afurika y’Epfo aho yakiniraga ikipe ya TS Galaxy yamaze kuyivamo yerekeza muri Kaizer Chiefs nayo yo muri icyo gihugu. Nyuma yo gusinya […]

Inzu y’ubucuruzi y’abajyanama b’ubuzima b’i Nyamasheke ya Miliyoni 518 Frw yahinduye isura y’akarere

0c4d9e2e-8872-41c6-9d8e-a68276b4e382.jpg

Bamwe mu bagana, abavuka n’abakorera mu karere ka Nyamasheke bavuga ko inzu y’ubucuruzi y’abajyanama b’ubuzima, uretse kuba yaratumye babona aho bakorera hajyanye n’igihe yanahinduye isura y’akarere kabo. Iyi nyubako yuzuye nyuma y’ubukangurambaga bumaze igihe bukorwa muri aka karere ngo abahakomoka bishakemo ibisubizo mu kuvugurura imyubakire iharangwa. Mu bateye intambwe ya mbere bagakora igikorwa ntagereranywa barimo […]

Iburasirazuba: Imbamutima z’abarimo urubyiruko bazindutse iya rubika bajya gutora

img_20240715_162933__1000_x_600_pixel_.jpg

Abatoreye mumu Ntara y’Iburasirazuba mu turere twa Rwamagana, Kayonza na Ngoma rwabwiye Bwiza.com ko rwishimiye gutora ku nshuro ya mbere mu matora ya perezida wa Repubulika ndetse n’abadepite.Urwo rubyiruko runavuga ko abo batoreye kubayobora bazabagezaho iterambere bifuza. Uwase Diane ni umwe baturage bageze aho kuri biro by’itora mu rukerera, umunyamakuru wa Bwiza.com yaganiriye nabo abasanze […]

Niba utajya urya ibisusa umubiri wawe wahombye ibi bintu by’ingenzi

Hari abantu bazi ko ibisusa (amababi y’uruyuzi rweraho ibihaza cyangwa imyungu) bitaribwa, nyamara bigira imboga nziza kandi zirimo intungamubiri kimwe n’izindi mboga rwatsi. Nk’uko urubuga bebodywise.com rubitangaza, ruvuga ko imboga z’ibisusa zikungahaye kuri poroteyini. Ugereranyije poroteyini ziri mu bisusa n’iziri muri epinari, usanga mu gisusa harimo nyinshi kurushaho kuko bigira 3,15 g % naho epinari […]

APR FC yageze muri ½ iyoboye itsinda

Ikipe ya APR FC yamaze kugera muri ½ cy’Irushanwa rihuza Amakipe yo mu Burasirazuba bwa Afurika no Hagati, CECAFA Kagame Cup rya 2024 riri kubera muri Tanzania. Ibi yabigezeho kuri uyu wa Mbere taliki 15 Nyakanga 2024 nyuma yo kunganya na SC Villa yo muri Uganda gitego 1-1. Ibyavuye muri uyu mukino byahise bihesha APR […]

Burundi: Uwashimuswe n’Imbonerakure agakorerwa iyicarubozo yasanzwe mu rwobo

Asman Rwasa, ufite imyaka 32, yashimuswe mu minsi ishize, hanyuma akorerwa iyicarubozo n’umuyobozi mu mujyi wa Yoba muri Gitega, mu murwa mukuru wa politiki w’Uburundi. Amakuru avuga ko Rwasa yajyanywe ahantu hatazwi, umuyobozi aramukubita hafi gupfa ariko akaba yari afatanyije n’imbonerakure za CNDD-FDD). Umwe mu batangabuhamya, yavuze ko Rwasa akimara kuburirwa irengero yaje kuboneka mu […]

Kagame yatoye Perezida n’abadepite

Perezida Paul Kagame nk’umwe mu Baturarwanda bemerewe gutora, kuri uyu wa Mbere tariki ya 15 Nyakanga yitabiriye amatora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’abadepite. Umukuru w’Igihugu na madamu we batoreye kuri site y’itora iherereye mu kigo cy’ishuri rya SOS Kagugu mu karere ka Gasabo. Iyi site ni na yo yatoreyeho abandi bo mu muryango we, barimo abahungu be; […]

Ngoma: Urubyiruko rwatoye bwa mbere rwageneye ubutumwa abazatorwa

Mu gihe abanyarwanda bazindukiye mu gikorwa cyo gutora Umukuru w’igihugu n’Abadepite, uyu munsi tariki ya 15 Nyakanga 2024, urubyiruko rutoye bwa mbere rwagaragaje ibyishimo rufite byo kuzuza izo nshingano nk’abinjiye mu cyiciro cy’abafatwa nk’abakuze. Ibynshimo byabo ariko bigeretseho n’ibyifuzo bafite ku bayobozi bitoreye. Urubyiruko rutoye bwa mbere, ni ukuvuga abujuje imyaka 18 ndetse n’abayirengejeho gato […]

Narokowe n’amahirwe cyangwa Imana – Trump

Uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko “yakabaye yarapfuye” iyo hataba amahirwe cyangwa Imana nyuma yo kugerageza kwica ku wa Gatandatu ubwo yari mu gikorwa cyo kwiyamamaza muri Pennsylvania. Muri kimwe mu biganiro bye bya mbere yatanze nyuma y’ibyabaye, Trump yabwiye itangazamakuru ryo muri Amerika ko yumva ko yarokotse […]

Nyina wa Bianca Baby yapfuye

umunyamakuru_uwamwezi_mugire_wamamaye_nka_bianca_babe_wa_isibo_fm_yapfushije_umubyeyi_we_mama_mu_ijoro_ryo_ku_wa_14_rishyira_ku_wa_15_nyakanga_2024.jpg

Umunyamakuru Uwamwezi Mugire wamamaye nka Bianca Babe wa Isibo Fm yapfushije umubyeyi we [Mama] mu ijoro ryo ku wa 14 rishyira ku wa 15 Nyakanga 2024. Umubyeyi w’uyu munyamakuru akaba n’umushyushyarugamba yaguye mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal nyuma yo gufatwa n’uburwayi butunguranye. Uyu munyamakuru yabitangaje abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze aho yagize ati “Mana kubera […]

Igisirikare cya Israel kirigamba kwivugana umwe mu bayobozi bakuru ba Hamas

Igisirikare cya Israel kivuga ko umuyobozi mukuru wa Hamas, Rafa Salama, yiciwe mu gitero cy’indege cyabereye i Gaza ku wa Gatandatu. Hamas ariko ntabwo yemeje ayo makuru. Minisiteri y’ubuzima iyobowe na Hamas muri Gaza yavuze ko igitero cya Israel cyibasiye inkambi y’abavanwe mu byabo mu gace kagenewe ubutabazi muri Khan Younis, gihitana byibuze Abanyapalestine 90 […]

FARDC na M23 bongeye kurwanira muri Masisi

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo FARDC n’abafatanyabikorwa bayo barimo Wazalendo, SADC n’ingabo z’abarndi,bongeye kugaba igitero kuri M23 nayo yirwanaho ibasubiza inyuma. Ni imirwano yabyukiye muri Teritwari ya Masisi kuri uyu wa Mbere tariki ya 15/07/2024 ahagana saa kumi n’ebyri zo mu gitondo. Uduce twa Kamonyi, Butumbalongi na Bifura ho muri grupema ya Bashali-Mukoto […]

Ndacyafite icyizere cyo kwegukana intsinzi: Dr Habineza nyuma yo gutora

Umukandida w’ishyaka Riharanira Demukarasi no kurengera Ibidukikije mu Rwanda, Dr Frank Habineza, yongeye gutangaza ko afite icyizere cyo gutsinda amatora y’Umukuru w’Igihugu yabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 15 Nyakanga 2024. Dr Habineza yabibwiye abanyamakuru ubwo yari amaze gutorera kuri site y’itora iherereye ku Ishuri Ribanza rya Kimironko II aho we na madamu we […]

RDC: Guverinoma yongeye kubona impamvu yo kugumisha MONUSCO ku butaka bwa Congo

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo yavuze ko Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zidashobora gushyira mu bikorwa ibyo basezeranye byo kuva muri Kivu y’Amajyaruguru ngo mu gihe cyose Ingabo z’u Rwanda zikiri muri iyi ntara yo mu burasirazuba bw’igihugu. Kivu y’Amajyaruguru imaze imyaka igera muri itatu iberamo imirwano hagati y’Igisirikare cya Congo (FARDC) n’inyeshyamba […]

Bitarenze saa yine z’ijoro nta gihindutse ibyavuye mu matora by’agateganyo biratangazwa

Abanyarwanda ingeri zitandukanye baramukiye mu matora y’umukuru w’Igihugu yabaye kuri uyu wa Mbere taliki 15 Nyakanga 2024, aho biteganyijwe ibyayavuyemo by’agateganyo biri butangazwe saa yine z’ijoro. Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ‘NEC’ yitezweho gutangaza ibyavuye mu matora by’agateganyo bitarenze saa yine z’ijoro uyu munsi. NEC ivuga ko abatoye Bose barabarurirwa mu cyumba cy’itora maze bakusanyirizwe kuri liste […]

Umupolisi yatawe muri yombi ashinjwa gufata ku ngufu umwana

Polisi yo mu gihugu cya Nigeria mu mujyi wa Lagos yatangaje ko hari umupolisi watawe muri yombi nyuma yo gushinjwa icyaha cyo gufata ku ngufu umwana w’umukobwa w’imyaka 17 ukomoka mu gace ka Ogudu. Umuvugizi w’urwego rushinzwe umutekano, SP Benjamin Hundeyin ubwo yaganiraga n’itangazamakuru ku wa gatandatu ushize, yahakanye ibyo abantu bavugaga ko polisi yaba […]

Somalia: Igisasu cyaturikiye aho bareberaga final ya EURO 2024 cyahitanye 5

Polisi itunga urutoki umutwe wa Al Shabaab yavuze ko igisasu giteze mu modoka cyaturikiye hanze ya resitora mu murwa mukuru wa Somalia, Mogadishu, mu ijoro ryo ku Cyumweru, gihitana abantu batanu abandi 20 barakomereka mu gihe abakiriya bari barimo kureba umukino wanyuma w’irushanwa ry’umupira w’amaguru rya Euro 2024 kuri TV . Umunyamakuru wa Reuters avuga […]

Barashima Leta yababaye hafi nyuma y’urupfu rw’abantu 8 bishwe n’inkuba

Abantu umunani (8) bo mu turere twa Ngororero, Rutsiro na Musanze ni bo bahitanywe n’inkuba mu mvura yaguye ku mugoroba wa tariki 8 uku kwezi. Abahitanywe n’inkuba bose ni abagore, ikaba yarabakubitiye mu mirenge itandukanye. Ibi byago bimaze kuba, Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) hamwe n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bw’aho ibyago byabereye begereye imiryango yabuze abayo, […]

Umujura yasanzwe mu mwobo w’amazi yapfuye nyuma yo kwiba muri kaminuza

Abajura bitwaje intwaro bagiye kwiba ibikoresho by’abanyeshuri bo muri kaminuza biza kurangira umwe muri bo aguye mu mwobo muremure bavomamo amazi bamusangamo yapfuye. Mu ijoro ryo ku wa gatanu tariki 12 Nyakanga 2024 nibwo abajura bagabye igitero ku macumbi y’abanyeshuri ba kaminuza ya Cross River State ahitwa Okuku muri Nigeria. Biravugwa ko aba bajura baje […]

Kenya: Umwana w’imyaka itatu yariye inzoka ahita apfa

Umwana muto w’umukobwa wo mu gihugu cya Kenya ufite imyaka itatu y’amavuko, bitunguranye yariye inyama y’inzoka ayisanze mu mbuga y’iwabo bimuviramo urupfu. Ku wa gatandatu tariki 13 Nyakanga 2024 nibwo ibi byabereye mu gace ka Mwingi muri Kitui. Raporo y’iperereza igaragaza ko ubwo umwana yatemberaga ku irembo yabonye inzoka batwitse maze yibeshya ko ari inyama […]

Perezida Kagame na Madamu bakiriye abahanzi, banabagabira inka – Amafoto

53857041480_5e2e9bb69f_b.jpg

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakiriye bamwe mu bahanzi basanzwe batuye mu Karumuna mu Karere ka Bugesera. Ibi byabaye ku Cyumweru tariki 14 Nyakanga 2024 mu Karere ka Bugesera, aho Perezida Kagame yakiriye aba bahanzi bakagirana ibiganiro. Abakiriwe na Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame ni Butera Knowless, umugabo we Ishimwe Karake Clement, Platini […]

RDC: Abana hafi 300 bahungishijwe imirwano ya FARDC na M23 bibasiwe n’iseru na Kolera

Abana bagera kuri 260 bibasiwe n’indwara y’iseru na Kolera nyuma y’uko bahungishijwe Intambara ihuje abafatanyabikorwa ba FARDC na M23 mu duce twabereyemo imirwano. Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS), niryo ryashyize ahagaragara iyo mibare ariko rishimangira ko abagera kuri miliyoni aribo bashobora kwibasirwa n’ibi byorezo. Iri shami rivuga ko abana barenga miliyoni imwe, bashobora […]

Argentina ya Messi yegukanye Copa America

copa-america-argentina-dances-into-copa-america-final-with-g-2778161721019469.jpg

Ikipe y’igihugu ya Argentine yari iyobowe na kizigenza Lionel Messi yegukanye igikombe cya Copa America, nyuma yo gutsinda Colombia mu minota ya Kamarampaka. Mu rukerera rwo kuri uyu wa mbere itariki ya 15 Nyakanga 2024, nibwo hasojwe irushanwa na Copa America. Nubwo twe mu Rwanda byari mu rukerera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ho […]

Rwanda: Bazindutse iya rubika bajya gutora

Amabwiriza ya Komisiyo y’Igihugu y’amatora avuga ko itora ritangira i saa moya za mu gitondo rikaranagira i saa cyenda. Nyamara ariko hirya no hino mu gihugu, abantu bazindutse cyabe bajya gutora. Umunyamakuru Zainabu Uwamahoro wa radio Ishingiro avuga ko kuri site ya Mubuga mu karere ka Karongi saa kumi n’imwe n’igice za mu gitondo abantu […]

Uburusiya bwitandukanije n’abavuga ko Amerika yaba iri inyuma y’iraswa rya Donald Trump

Igihugu cy’u Burusiya cyashinjuye ubutegetsi bwa Joe Biden ko bwaba buri inyuma y’iraswa rya Donald Trump ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamaza bibanziriza amatora ateganyijwe mu Ugushyingo uyu mwaka. Uburusiya bwavuze ko n’ubwo Amerika yateje umwiryane mu bikorwa bya Trump ariko itari inyuma y’iraswa rye. Ni nyuma y’uko hari abo mu ishyaka ry’Abademokarate ribarizwamo Joe […]

Korea y’Epfo yatangaje gushyira iherezo ku Butegetsi bwa Kim Un mu gihe yayigabaho ibisasu by’ubumara

Ku cyumweru, Koreya y’Epfo yihanangirije iya Ruguru ko izahura n’akaga niramuka igerageje gukoresha intwaro za kirimbuzi iyirasaho. Byagarutsweho na Minisiteri y’Ingabo ya Seoul aho yavuze ko iki gihugu mu gihe cyaba kizanye ubushotoranyi ubutegetsi butamaraho kabiri. Yagize iti: “Turaburira cyane ko Korea ya Ruguru ko Ubutegetsi bwayo butazamara kabiri n’iramuka ikoresheje intwaro za kirimbuzi iyirasaho”. […]

Rwanda: Kwitegura amatora mu bice by’igihugu byatangiye neza

Mu gihe uyu munsi ku wa 15 no ku wa 16 Nyakanga 2024 mu Rwanda amatora ya Perezida ari butangire ndetse akazakurikirwa n’amatora y’ibyiciro byihariye: abagore, urubyiruko n’abafite ubumuga, imyiteguro itandukanye mu bice by’igihugu iragenda neza. Abanyamakuru bakorera ibitangazamakuru bitandukanye mu gihugu guhera ku cyumweru taliki ya 14 Nyakanga babonye byinshi ku ma sites atandukanye […]