Paul Kagame yanikiye abo bari bahatanye mu matora, Dr. Habineza yemera ko yatsinzwe

Sangiza iyi nkuru

Amajwi y’ibanze y’ibyavuye mu matora y’Umukuru w’Igihugu yabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 15 Nyakanga 2024 amaze gutangazwa na Komisiyo y’igihugu y’amatora, arerekana ko umukandida Paul Kagame wa RPF Inkotanyi ari imbere n’amajwi 99.15%.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere ni bwo Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’amatora, Oda Gasinzigwa yatangaje by’agateganyo amajwi y’ibanze.

Umukandida Dr Frank Habineza w’Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda aza ku mwanya wa kabiri n’amajwi 0.53%, mu gihe Mpayimana Philippe wiyamamaje nk’umukandida wigenga aza ku mwanya wa gatatu n’amajwi 0.32%.

Ibarura ry’iby’ibanze ry’ibyavuye mu matora ya Perezida wa Repubulika rigaragaza ko Abanyarwanda baba mu mahanga batoye Paul Kagame ku majwi 95.40%, Habineza agira 2.15%, mu gihe Mpayimana Philippe yagize 2.45%.

Kugeza ubu amajwi arenga miliyoni 7 mu yarenga miliyoni 9 ni yo amaze kubarurwa.

Kagame wanikiye bagenzi be amajwi yamaze kubarurwa arerekana ko amaze gutorwa n’ababarirwa muri 7,099,810.

Habineza we amaze gutorwa n’ababarirwa mu 38,301 mu gihe Mpayimana amaze gutorwa n’ababarirwa mu 22,753.

Dr Frank Habineza mu ijambo amaze kuvugira kuri Olympic Hotel nyuma y’uko NEC yari imaze gutangaza by’agateganyo ibyavuye mu matora, yemeye ko yatsinzwe ashimira umukandida Paul Kagame.

Yagize ati: “Banyarwanda Banyarwandakazi, mu kanya kashize tumaze kubona ibivuye mu matora y’agateganyo bitangajwe na Komisiyo y’Igihugu y’amatora. Turagira ngo dutangaze ko tubyakiriye, kandi y’uko duhaye ishimwe cyangwa ‘felicitation’ nyakubahwa Kagame Paul bimaze kugaragazwa ko yabonye amajwi. Tumuhaye felicitation”.

Soma Izindi Nkuru

One Response

  1. Paul Kagame yanikiye abo bari bahatanye mu matora, Dr. Habineza yemera ko yatsinzwe
    Abanyarwanda beretse H.E PK urukundo bamufitiye pe nabo gushimirwa banyuzwe nibyo abagezeho
    Ese USA. Ntiya saba H.E PK akajya kubigusha uko bayobra
    Kandi na RDF ikajya kubafasha amatora yabo akagenda neza ntiba komeze gutoborana amatwi bakoresheje amasasu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *