Kenya yahawe impano ya kajugujugu z’intambara
Kenya yamaze kwakira icyiciro cya mbere cya kajugujugu z’intambara Leta Zunze Ubumwe za Amerika zemeye kuyiha, ubwo Perezida William Ruto yazisuraga mu mezi make ashize. Kajugujugu ebyiri zo mu bwoko bwa UH-1 ni zo Kenya yakiriye mu ntangiriro z’uku kwezi, kuri ubu zikaba ziri gusanirwa n’itsinda ry’inzobere z’igisirikare cy’iki gihugu kirwanira mu kirere mu kigo […]
Nigeria: Polisi yarekuye umugabo wafunzwe ubwo yiyahuraga ntapfe
Umugabo wo mu gihugu cya Nigeria yari amaze iminsi mu gihome azira kuba yaragerageje kwiyahura, ariko akarokoka ubwo polisi yageraga aho ari igahita inamuta muri yombi. Nk’uko ibitangazamakuru bitandukanye muri iki gihugu cya Nigeria byabigarutseho, hari tariki ya 08 Nyakanga 2024 hakibona ubwo umugabo witwa Alhaji Yushau yuriraga akagera hafi ku gasongero k’umunara ushinzwe gusakaza […]
Yago yasubiranye shene ye imaze iminsi yaribwe

Nyarwaya Innocent wamenyekanye cyane nka Yago Pon Dat mu ruhando rw’abahanzi, ndetse akaba n’umunyamakuru w’imyidagaduro mu Rwanda, yagaragaje ibyishimo afite nyuma yo kongera gusubirana umuyoboro we wa YouTube ‘YAGO TV SHOW’. Amakuru agaruka ku kwibwa kwa shene ye yari amaze iminsi myinshi uhereye mu ntangiriro z’ukwezi kwa Nyakanga tukirimo. Yago yari yaramaze kubimenyesha Urwego rw’Igihugu […]
Bangladesh: Imihanda na interineti byafunzwe, abasirikari boherezwa mu mihanda guhosha imyigaragambyo

Abasirikare bakwirakwijwe hirya no hino mu mihanda y’umurwa mukuru Dhaka muri Bangladesh ngo bahoshe imyigaragambyo, imihanda irafungwa na murandasi (Interineti) ivanwaho. Ibi byose bikaba byarakuruwe no kuba umubare w’abashomeri uri hejuru muri iki gihugu. Iyi myigaragambyo iri kwitabirwa n’abiganjemo urubyiruko rw’abanyeshuri igamije kwamagana imikoreshereze (akazi) ya Leta yahitanye nibura abantu 110 muri iki cyumweru nk’uko […]
Abanya-Tanzania bakuriye ingofero abakinnyi 2 ba APR FC
Abafana b’amakipe ya Young Africans na Simba Sports Club zo muri Tanzania banyuzwe n’imikinire ya myugariro Niyomugabo Jean Claude na Yussif Dauda ba APR FC, bagaragaza ko babifuza mu makipe yabo. Ku wa Gatanu APR FC ni bwo yageze ku mukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup iri kubera i Dar es Salaam, nyuma yo […]
U Bwongereza bwasezeranije Ukraine gukuba kabiri inkunga bwayihaga
Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yasabye Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Sir Keir Starmer , ubufasha bwo kubasabira ikurwaho ry’amategeko abuza Ukraine gukoresha intwaro zitangwa n’ibihugu by’iburengerazuba. Bwana Zelensky, yabisabiye mu nama y’abaminisitiri yabereye ahazwi nka Downing. Bwana Zelensky yavuze ko hari gahunda yo gutera ku butaka bw’Uburusiya kuko bizafasha gukumira ibitero byibasiye uduce two muri […]
Icyo Uganda ivuga ku birego by’uko RDF ijya muri RDC iciye ku butaka bwayo
Leta ya Uganda yirinze kwemeza cyangwa guhakana ibirego by’uko Ingabo z’u Rwanda zinjira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ziciye ku butaka bwayo, ivuga ko ikeneye kubanza gusuzuma ibivugwa mbere yo kugira icyo ivuga. Byatangajwe na Ambasaderi wungirije wa Uganda i Kinshasa, Matata Twaha, ubwo ku wa Gatanu yakirwaga na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Repubulika […]
Rutahizamu w’Umunye-Congo wijunditse KNC yagaragaye muri TP Mazembe
Rutahizamu w’umunye-Congo (DRC) Cedric Lisele wahoze akinira Gasogi United akaza gutandukana nayo bitameze neza yagaragaye mu myitozo y’ikipe ya TP Mazembe i Lubumbashi. Uyu rutahizamu yagaragaye mu myitozo yo muri iki cyumweru ndetse bikekwa ko yaba yamaze kuyisinyira. Goma Sportif itangaza ko ubuyobozi bwa TP Mazembe nta mwanzuro bwari bwafata kuri uyu mugabo bityo ko […]
Burundi: Barembejwe n’icyorezo kibasira uruhu kikanafata imyanya y’ubuhumekero
Abatuye muri Komine ya Mugamba yo mu ntara ya Bururi mu gihugu cy’u Burundi, batewe n’indwara itaramenyekana ikomeje gukwirakwira hirya no hino. Iyi ndwara irangwa no kurwara uruhu no kugira umuriro ukabije ndetse ikanatuma abayanduye badahumeka neza. Abo ikomeje kwibasira harimo abana n’abagore. Abatuye muri komini ya Mugamba, bavuga ko iyi ndwara imaze ibyumweru bibiri […]
Shaiboub wakiniraga APR FC yaguzwe miliyoni 131 Frw

Umunya-Sudan Sharaf Eldin Shaiboub Ali uherutse gutandukana n’ikipe ya APR FC kuri ubu iri kubarizwa muri Tanzania yasinye mu ikipe ya Al Hilal Benghaz yo muri Libya. Uyu mukinnyi yasinye muri iyi kipe amasezerano y’imyaka ibiri avuye muri APR FC yagezemo umwaka ushize akayifasha kwegukana igikombe cya Shampiyona idatsinzwe. Ikinyamakuru Africa Transfer Market gitangaza ko […]
Abarenga 40 bapfiriye mu bwato bwibasiwe n’inkongi y’umuriro
Umuryango w’Abibumbye ishami rishinzwe abinjira n’abasohoka (IOM) muri Haiti, wavuze ko byibuze Abanyahayiti 40 bapfiriye mu nyanja abandi benshi barakomereka nyuma yuko ubwato bwabo bwafashwe n’inkongi y’umuriro. Ku wa gatatu, ubwo bwato bwari butwaye abantu barenga 80, bwahagurutse i Fort Saint-Michel mu majyaruguru ya Haiti bwerekeza mu birwa bya Turukiya na Caicos. Iki Kigo (IOM), […]
Umunyamakuru Tijara Kabendera yapfushije nyina
Umunyamakuru Tijara Kabendera wanyuze ndetse amenyekana kuri Radio na Televiziyo Rwanda, yapfushije umubyeyi we [Mama] yari asigaranye. Uyu mubyeyi wari ugeze mu zabukuru yapfuye mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Nyakanga 2024. Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Tijara Kabendera yatangaje ko yababajwe no kubura umubyeyi mu buryo butunguranye. Yagize ati: “Mbabajwe […]
Haiti: Abapolisi b’Abanya Kenya bigaruriye icyambu gikomeye cyari cyarabohojwe n’amabandi
Abapolisi b’abanya Kenya boherejwe muri Haiti bigaruriye icyambu cya Auorite Portuaire Nationale mu gitero cyagabwe Kuri uyu wa Gatanu taliki 19 NYAKANGA 2024. Abapolisi ba Kenya muri Haiti na bagenzi babo bo muri Hayiti, bashoboye kwigarurira icyambu cyagenzurwaga n’agatsiko k’amabandi mu mezi atanu ashize. Iki cyambu cya Auorite Portuaire Nationale (APN), cyari cyigaruriwe n’aka gatsiko […]
Kivu y’Epfo: Ubuyobozi bwahagaritse ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro
Ubuyobozi bw’Intara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bwatangaje ko bwahagaritse ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri iyi Ntara. Ubuyobozi kandi bwashyizeho umunsi ntarengwa ko icyo cyemezo gitangira kubahirizwa uhereye ejo hashize ku wa Gatanu taliki 19 Nyakanga 2024. Impamvu nyirizina ubuyobozi bwashingiyeho bufata icyo cyemezo , ngo ni ukugirango bugire ibyo bushyira […]
Ruto yashyizeho Guverinoma nshya irimo ba Minisitiri yaherukaga kwirukana
Perezida William Samoei Ruto wa Kenya ku wa Gatanu yashyizeho Guverinoma nshya, isimbura iyo yari yasheshe mu cyumweru gishize. Icyiciro cya mbere cya Guverinoma nshya kigizwe n’abaminisitiri 11 barimo abahoze mu yasheshwe. Muri bo harimo Kithure Kindiki wongeye kugirwa Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu gihugu, Alice Wahome wongeye kugirwa Minisitiri w’Ubutaka, Aden Duale wasubijwe Minisiteri y’ingabo […]
Urukiko rwemeje gatanya n’uko Platini atabyaranye na Olivia
Umuhanzi Nemeye Platini yatandukanye byemewe n’amategeko na Ingabire Olivia bari barashakanye nk’uko Urukiko rwemeje. Uyu mwanzuro wo gutandukana wemejwe nyuma y’ikirego cy’abo bombi cyatanzwe mu Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamata ku wa 11 Mutarama 2024, cyakirwa ku wa 15 Mutarama 2024. Aba bombi basabaga Urukiko ko rwakwemeza ubwumvikane bwabo mu gutandukana burundu, rugasesa isezerano bagiranye mu […]
Ambasaderi wa Qatar mu Rwanda yapfuye
Ambasaderi wari uhagarariye igihugu cya Qatar mu Rwanda, Misfer bin Faisal Mubarak Al-Ajab Al-Shahwani, yapfuye. Amakuru y’urupfu rwe yamenyekanye ku wa 19 Nyakanga 2024 atangajwe na Minisitiri w’Intebe akaba n’uw’Ububanyi n’Amahanga wa Qatar, Mohammed bin Abdulrahman Al-Thani. Abinyujije ku rukuta rwe rwa X Minisitiri w’Intebe yagize ati: “Twihanganishije twebwe ubwacu ndetse n’imiryango ya nyakwigendera Misfer […]