Umunyamakuru Tijara Kabendera yapfushije nyina

Sangiza iyi nkuru

Umunyamakuru Tijara Kabendera wanyuze ndetse amenyekana kuri Radio na Televiziyo Rwanda, yapfushije umubyeyi we [Mama] yari asigaranye.

Uyu mubyeyi wari ugeze mu zabukuru yapfuye mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Nyakanga 2024.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Tijara Kabendera yatangaje ko yababajwe no kubura umubyeyi mu buryo butunguranye.

Yagize ati: “Mbabajwe no kubamenyesha urupfu rw’umubyeyi wanjye [Mama wanjye] witabye Imana muri uru rukerera.”

Tidjar ntiyifuje gutangaza byinshi ku rupfu rwa Mama watabarutse mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 20 Nyakanga 2024.

Biteganyijwe ko uyu mubyeyi arasezerwaho bwa nyuma mu rugo saa Munani i Nyakabanda ni mu gihe arashyingurwa i Nyamirambo saa Kumi.

Soma Izindi Nkuru

One Response

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *