Rutsiro: Hoteli abajyanama b’ubuzima bashoyemo amafaranga yabahejeje mu gihirahiro

photo-2023-10-21-07-44-06.jpg

Hari bamwe mu bajyanama b’ubuzima bo mu karere ka Rutsiro bavuga ko baheze mu gihirahiro, nyuma yo kubwirwa ko imirimo yo kubaka Hoteli bashoyemo amafaranga igiye kurangira ariko bakaba batarayitaha, ndetse bakiyitangaho andi mafaranga. Uyu mushinga ubyara inyungu, wo kubaka Hoteli mu murenge wa Boneza ku nkenegero z’ikiyaga cya Kivu, ahazwi nko ku Kariba, abenshi […]

Rubavu: Bagiye kwiba igitaka ikinombe kirabagwira umwe arapfa

Bane barimo umwana w’imyaka 9 bo mu karere ka Rubavu, bagiye kwiba igitaka cyo kubumbamo amatafari ya rukarakara, ikinombe kirabagwira umwe ahasiga ubuzima. Ibi byabereye mu murenge wa Rugerero, akagari ka Muhira, aho amakuru yamenyekanye saa mbili z’igitondo cyo kuri uyu wa kabiri, tariki23 Nyakanga 2024. Umunyamabanga nshingwabikorwa w’agateganyo w’umurenge wa Rugerero, Bizimana Faustin, yahamirije […]

Hatangajwe urutonde rw’Abadepite 80 binjiye mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda

gtlaleoweaaskfj.webp

Kuri uyu wa Kabiri hasohotse urutonde rw’abadepite 80 binjiye mu nteko ishingamategeko aho umubare w’abagore wazamutse ukagera kuri 63 % uvuye kuri 61%. Uru rutonde rwashyizwe hanze na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Nyakanga 2024, aho Umuryango wa FPR-Inkotanyi n’imitwe ya Politiki itanu yifatanyije na wo, ifiteho Abadepite 37, barimo 18 […]

Kinshasa: Hakomeje urubanza rw’abashinjwa gushaka guhirika ubutegetsi

Urukiko rwa Gisirikare rwa Kinshasa / Gombe rwumvise ku nshuro ya 11, kuri uyu wa Mbere, itariki ya 29 Nyakanga 2024, muri gereza ya gisirikare ya Ndolo, mu rubanza rw’abashinjwa gushaka guhirika ubutegetsi ku itariki ya 19 Gicurasi muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Abantu batatu baregwa babajijwe muri uru rubanza, barimo Albert Malanda Vangila, […]

Ethiopia: Inkangu yatewe n’imvura ikabije yahitanye byibuze abantu 157

69739662_906.jpg

Kuri uyu wa Kabiri, abayobozi bo muri Ethiopia bavuze ko byibuze abantu 157 ari bob amaze kumenyekana bapfuye bazize inkangu muri iki gihugu. Kuri uyu wa Mbere, inkangu yatewe n’imvura nyinshi yaguye muri Zone ya Gofa mu majyepfo y’igihugu. Abantu bamwe ntibarabarurwa nyuma y’uko itsinda ry’abantu batwikiriwe n’ibyondo mu gihe bageragezaga gutabara abandi. Umuyobozi w’ikigo […]

Tshisekedi yirukanye Bahala ‘wagiye mu mishyikirano na M23’

Perezida FĂ©lix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuri uyu wa Kabiri yirukanye ku mirimoAbbĂ© Bahala Okw’Ibale Jean Bosco usanzwe ari umuhuzabikorwa wa gahunda ishinzwe kwambura intwaro imitwe yitwaje intwaro ndetse no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abarwanyi bayo (P-DDRCS). Amakuru y’uko uyu mugabo yirukanwe yemejwe n’umuvugizi wa Tshisekedi, Tina Salama; mu […]

Perezida Xi Jinping yoherereje Kagame ubutumwa bumushimira

Perezida Xi Jinping yoherereje Kagame ubutumwa bumushimira, nyuma yo kongera gutorerwa gukomeza kuyobora u Rwanda. Perezida Xi mu butumwa yoherereje mugenzi we w’u Rwanda, yamwijeje gukorana na we mu rwego rwo kwagura ubufatanye busanzwe hagati y’u Rwanda n’u Bushinwa ndetse no guteza imbere ubucuti bw’ibihugu byombi bukagera ku rwego rushya. Ati: “Mfite ubushake bwo gufatanya […]

Uganda iremeza ko yakiriye imishyikirano ya RDC na M23

Leta ya Uganda iremeza ko yakiriye imishyikirano ya Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’ihuriro AFC ribarizwamo umutwe wa M23, n’ubwo Leta ya Congo yo ibihakana. Amakuru aturuka i Kampala na Kinshasa avuga ko iyo mishyikirano yatangiye ku wa Mbere tariki ya 22 Nyakanga, ku buhuza bwa Perezida Yoweri Kaguta Museveni na Uhuru Kenyatta […]

Uganda: Urunturuntu hagati y’impunzi z’Abarundi n’Abanyarwanda mu Nkambi ya Nakivale

Impunzi z’Abarundi n’Abanyarwanda mu Nkambi ya Nakivale y’Abarundi n’u Rwanda muri Uganda zirarebana ay’ingwe. Amakimbirane yiyongereye kubera ifatwa ry’impunzi y’Umurundi bisabwe n’umuyobozi w’impunzi z’Abanyarwanda. Uyu Murundi witwa Étienne Ntakarutimana yatawe muri yombi na polisi. Umuryango we ushinja umuyobozi w’umudugudu w’Abanyarwanda kuba yaramugambaniye. Yatawe muri yombi ku itariki ya 16 Nyakanga nk’uko tubikesha SOS Media Burundi. […]

FARDC irashinjwa kwikubira ibihumbi by’amadorali n’amatelefoni bambuye imfungwa

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kirashinjwa kwigarurira amatelefoni n’amafaranga arenga Miliyoni bambuye imfungwa muri gereza i Kinshasa. Byabaye ubwo habagaho isaka rusange muri iyi gereza y’i Kinshasa. Abatangaje aya makuru bavuga ko gereza yitabaje abasirikare maze ibyo babambuye barabyijyanira. Uku gusakwa kwabaye mu gitondo cyo ku Cyumweru tariki ya 21/07/2024, ukorwa n’abasirikare baje […]

Imbamutima za Arsene nyuma yo kurata penaliti yabujije APR FC igikombe

Umukinnyi mushya wa APR FC, Tuyisenge Arsene warase penaliti ku mukino wa nyuma muri Cecafa Kagame Cup bigatuma ikipe ye itakaza igikombe, yagize icyo atangariza itangazamakuru ubwo yageraga mu Rwanda. Arsene yahushije penariti yatumye APR FC ibura igikombe cya CECAFA Kagame Cup cyaberaga muri Tanzania, mu mukino wa nyuma wabaye ku cyumweru gishize aho batsinzwe […]

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Ukraine yasuye inshuti magara y’u Burusiya

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Ukraine, Dmytro Kuleba, kuri uyu wa Kabiri yatangiye urugendo rwe rwa mbere mu Bushinwa kuva inshuti yabwo, u Burusiya, bwatera igihugu cye mu 2022. Hagati aho, abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu Muryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi bamaganye umubano wa Hongria n’u Burusiya. Iyi nkuru dukesha Deutsche Welle ivuga ko Minisitiri w’ububanyi […]

RDC igiye gutangira kuburanisha Corneille Nangaa wa AFC/M23 na bagenzi be

Ubutabera bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuva ku wa Gatatu tariki ya 24 Nyakanga, ruzatangira kuburanisha urubanza ruregwamo umuhuzabikorwa w’Ihuriro AFC ribarizwamo umutwe wa M23 na bagenzi be. Ni urubanza bagomba kuburanishwamo n’Urukiko rwa gisirikare rukorera i Gombe mu mujyi wa Kinshasa. Minisiteri y’Ubutabera ya RDC mu itangazo yasohoye, yavuze ko Corneille Nangaa na […]

UK yari yateganyije miliyari 12.9$ ya gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda

Minisitiri mushya ushinzwe ibibazo by’imbere mu gihugu, Yvette Cooper, aravuga ko Guverinoma y’u Bwongereza yari yarateguye gukoresha miliyari 10 z’amapound ($12.9bn) muri gahunda yavanyweho ubu yo kohereza abasaba ubuhungiro mu Rwanda, kandi yari imaze gutwara abasoreshwa miliyoni 700 z’amapound ($ 830.7m) . Guverinoma nshya y’ishyaka ry’Abakozi ya Minisitiri w’Intebe, Keir Starmer, yavanyeho gahunda yo gutwara […]

Kenya: Igipolisi cyahaye gasopo abateganya kwigaragambiriza ahantu harinzwe

Abigaragambya muri Kenya bahawe gasopo ko batagomba kwibeshya ngo bigaragambirize ahantu harindwa n’inzego z’umutekano mu buryo buteganywa n’itegeko. Byagarutsweho na Kanja Douglas, umukuru w’Igipolisi, asaba aba bakomeje imyigaragambyo ko uyu munsi kwirinda kwinjira cyangwa guhungabanya ahantu harindwa hateganywa n’amategeko. Mu itangazo agira ati: “Bijyanye n’imyigaragambyo iteganyijwe ku wa 23 Nyakanga (7) 2024, ni ngombwa cyane […]

Burundi: Batatu bapfiriye mu mirwano y’abapfaga umukobwa

Ku mugoroba wo ku Cyumweru Tariki 21 Nyakanga 2024, nibwo habaye imirwano yapfiriyemo abantu batatu, bituma hatabwa muri yombi abagera kuri babiri bakekwaho kugira uruhare muri ubwo bwicanyi . Iyi mirwano yabereye ahitwa Kigamba muri Komini Gisiru, Intara ya Ruyigi mu Gihugu cy’u Burundi, yabaye ku Cyumweru mu gihe cya Saa moya n’igice zo ku […]

USA: Haribazwa niba n’intumwa zizajya muri Convention y’Abademokarate zizashyigikira Kamala

Perezida Joe Biden yasezeye mu matora y’umukuru w’igihugu yo muri uyu mwaka. We n’abandi bakomeye mw’ishyaka rye bashyigikiye ko Visi-Perezida Kamala Harris amusimbura nka kandida nimero ya mbere ariko haracyibazwa niba azemezwa burundu n’iri shyaka muri convention yo muri Kanama nk’uko biteganywa. Abanyapolitiki, abanyamategeko, abahanga mu by’amateka bemeza ko icyemezo cya Perezida Biden ari ubwa […]

NESA: Abanyeshuri mu byiciro bitandukanye baratangira ibizamini bisoza umwaka wa 2023/2024

screenshot_20240722-215939_2.jpg

Minisiteri y’uburezi mu Rwanda ibinyujije mu kigo cyayo gishinzwe ibizamini bya leta no kugenzura amashuri ‘NESA’, kuri uyu wa mbere yatangaje ko abanyeshuri barenga ibihumbi 200 ari bo bagiye gukora ibizamini bisoza umwaka w’amashuri wa 2023/2024 mu byiciro binyuranye. Abanyeshuri baratangira ibizamini kuri uyu wa kabiri tariki 23 Nyakanga 2024 ni abiga mu cyiciro rusange […]

Senegal: Imfungwa zakamejeje mu myigaragambyo yo kwiyicisha inzara

I Dakar muri Senegal imfungwa zikomeje kurya karungu nyuma y’uko ngo zifatwa nabi bituma zikora imyigaragambyo. Izi mfungwa n’abagororwa bo muri Camp pĂ©nal libertĂ© 6 i Dakar, batangiye imyigaragambyo ku wa Gatanu bavuga ko babazwa no gufatwa nabi. Bahise bimuriwe muri Gereza ya Rebeuss, basaba gusurwa na Minisitiri w’ubutabera kugira ngo uburyo bafatwamo nabi burangire, […]

Ishimwe rya P. Kagame ku bihugu 29 byamwoherereje ubutumwa bumushimira

Perezida Paul Kagame yashimiye ibihugu 29 byo hirya no hino ku Isi, nyuma yo kumwoherereza ubutumwa bumushimira ku ntsinzi aheruka kwegukana mu matora y’Umukuru w’Igihugu. Perezida yashimiye ibyo bihugu mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa X. Ibihugu yagaragaje ko byamwoherereje ubutumwa bumushimira biciye mu bakuru babyo, aba za Guverinoma zabyo ndetse n’abadipolomasi ni Barbados, […]