MSF irasaba ubufasha kubera umwuzure wugarije igihugu cya Tchad
Umwuzure watewe n’imvura nyinshi, yaguye ku wa Gatanu mu burasirazuba bwa Tchad mu gace k’ubutayu, watwaye ibihumbi by’amaduka n’imodoka kandi wangiza ibintu byinshi. Mu itangazo umuryango w’abavuzi batagira umupaka (MSF) washyize ahagaragara ku wa Gatanu,utangaza ko ibihumbi by’abantu bakomeje guhunga ukwiyongera kw’amazi mu mujyi wa Koukou, mu ntara ya Sila, mu burasirazuba bwa Tchad, bashakisha […]
Ingabo za Israeli zagaruye imirambo y’abantu 6 bari barafashwe bugwate na hamas
Kuri uyu wa kabiri, taliki ya 20 Kanama, Ingabo za Israeli zatangaje ko zakuye imirambo itandatu y’abafashwe bugwate n’ingabo z’umutwe wa Hamas mu ntara ya Gaza. Iki gikorwa cyo kugarura iyi mirambo cyakozwe ku bufatanye n’ubutasi bw’imbere mu gihugu. Imirambo yabonetse ni iy’abantu bakurikira: Alex Dancyg, Chaim Peri, Yagev Buchshtab, Yoram Metzger, Nadav Popplewell,abo bose […]
Ukraine yatoye kuba umunyamuryango wa ICC kugirango ibone uko irega u Burusiya
Inteko Ishinga amategeko ya Ukraine yatoye kwinjira mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC) mu rwego rwo gushaka kugeza abakekwaho kuba ari abanyabyaha b’intambara bo mu Burusiya. Kuri uyu wa Gatatu, Inteko ishinga amategeko yatoye kwemeza Sitati y’i Roma, itanga inzira yo kuba umunyamuryango wuzuye wa ICC. Abagera kuri 281 bashyigikiye iki cyemezo, nk’uko byatangajwe n’umudepite Yaroslav […]
U Burusiya buravuga ko butazagirana ibiganiro na Ukraine kugeza buyitsinze
Abayobozi mu Burusiya baravuga ko ubwirinzi bw’ibitero byo mu kirere bw’u Burusiya byahanuye indege zitagira abaderevu 11 za Ukraine zari zoherejwe gutera Moscou, muri “kimwe mu bitero bikomeye” nk’ibi byibasiye umurwa mukuru. Umuyobozi wungirije w’akanama gashinzwe umutekano mu Burusiya, Dmitry Medvedev, avuga ko kwinjira kwa Ukraine mu karere ka Kursk k’u Burusiya bivuze ko nta […]
Senegal yohereje satellite yayo ya mbere mu kirere
Nk’uko ibindi bihugu by’ Afurika byifashisha ikoranabuhanga mu kwirinda ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere ,igihugu cya Senegal nacyo cyamaze gushyira mu kirere nanosatellite, yakozwe kandi igatezwa imbere n’abashakashatsi bo muri Senegal mu bufatanye n’abashakashatsi b’Abafaransa. Iyi satellite ya Senegal yiswe “Gainde” bisobanura intare mu rurumi rwa wolof rukoreshwa muri Senegal. La liberation dukesha iyi nkuru ivuga ko […]
Inyungu fatizo ku bigo by’imari yagabanyijweho 0,5%-BNR
Bijyanye n’ibiciro bimeze neza ku isoko ry’u Rwanda kugeza ubu, byatumye Banki Nkuru y’Igihugu BNR igabanya Inyungu Fatizo ku bigo by’imari, rugera kuri 6,5% ruvuye kuri 7% rwari rusanzweho. Guverineri wa BNR, John Rwangombwa, yavuze ko byatewe n’uko ibiciro ku masoko biri ku rwego rwiza, kuko muri uyu mwaka izamuka ryabyo ritazarenga 5%. Yabivugiye mu […]
Perezida Kagame yashyizeho abajyanama 6 b’Umujyi wa Kigali
Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatatu tariki ya 21 Kanama, yashyizeho abajyanama batandatu mu nama njyanama y’Umujyi wa Kigali. Abashyizweho nk’uko bigaragarira mu itangazo ryasohowe n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, barimo Samuel Dusengiyumva usanzwe ari Meya w’Umujyi. Barimo kandi Dusabimana Fulgence, Flavia Gwiza, Christian Mugenzi Kajeneri, Marie Grace Nishimwe na Jack Ngarambe. Byitezwe ko aba […]
Abanyapakistani hafi 30 bari bagiye mu rugendo rutagatifu baguye mu mpanuka ya bus muri Iran
Ibitangazamakuru bya leta byatangaje ko bus yari itwaye Abanyapakisitani bagiye mu rugendo rutagatifu yakoze impanuka muri Iran rwagati ihitana byibuze abantu 28 mu bari bayirimo. Abandi bantu 23 bakomeretse, barindwi muri bo bakaba bameze nabi nk’uko byatangajwe n’umuyobozi ushinzwe ubutabazi wavuganye n’Ibiro Ntaramakuru bya Leta ya Iran, IRNA. Mohammad Ali Malekzadeh yagize ati: “Muri 23 […]
I Luanda hakomereje ameza y’ibiganiro hagati y’u Rwanda na Congo
Luanda muri Angola hahuriye intumwa za Guverinoma y’u Rwanda n’iz’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho zongeye guhurira ku meza y’ibiganiro byitabiriwe n’intumwa ziyobowe na ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’Ibihugu byombi. Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola, TĂ©te AntĂłnio, niwe wayoboye ibi biganiro by’iminsi ibiri byatangiye ejo hashize ku wa Kabiri tariki ya 20 Kanama 2024, […]
USA: Uwahoze ari Perezida wa Haiti yafatiwe ibihano kubera ibiyobyabwenge
Kuri uyu wa Kabiri, itariki 20 Kanama 2024, Minisiteri y’imari ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yatangaje ko yafatiye ibihano Michel Joseph Martelly wahoze ari Perezida wa Haiti, ukurikiranweho gucuruza ibiyobyabwenge. Ibihano byatangajwe kuri uyu wa Kabiri birimo gufatira umutungo wa Martelly uri muri Amerika no kubuza Abanyamerika gukorana na we ubucuruzi. Canada nayo yafatiye ibihano […]
Ibihugu 10 bya Afurika byazamuye ibiciro bya Lisansi kurusha ibindi muri uku kwezi kwa Kanama

Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli, usanga bigenda bizamuka umunsi ku munsi bitewe n’impamvu zitandukanye. Ibihugu bimwe na bimwe usanga aribyo byabaye moteri y’ubwikorezi bw’ibicuruzwa ahanini bishingiye ku kuba aribyo bibumbatiye Lisansi na Mazutu. Izamuka ry’ibikomoka kuri peteroli rishobora guhagarika ubukungu mu kugabanya ishoramari, n’ibicuruzwa ku isoko mpuzamahanga. Kuri iyi nshuro tugiye kurebera hamwe ibihugu bya Afurika […]
U Rwanda rurifuza kwinjira mu masezerano yo gusonerwa imisoro Kenya ifitanye na EU
U Rwanda rwagaragaje ko rwifuza kwinjira mu masezerano y’ubufatanye mu by’ubukungu bwa Kenya n’Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi (EPA), nk’uko byemejwe n’umuyobozi mukuru, rukaba rwaba rubaye igihugu cya mbere cy’abafatanyabikorwa muri EAC kibikoze. Kuri uyu wa Kabiri, itariki 20 Kanama, Ambasaderi Henriette Geiger, Umuyobozi w’intumwa z’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi muri Kenya, yavuze ko u Rwanda […]
Muri Tchad bari mu marira nyuma y’imyuzure ikomeje guhitana ubuzima bw’abaturage
Mu gihugu cya Tchad bari mu marira nyuma y’uko imyuzure ihitanye ubuzima bw’abasaga 54, kandi hakaba hari impungenge z’uko imvura ishobora kwiyongera ikangiza ibikorwaremezo. Ubuyobozi bw’Intara ya Tibesti yibasiwe n’ibi biza, buvuga ko hari amaduka abarirwa mu bihumbi yatwawe n’amazi y’imvura yaguye guhera ku itariki 14, Kanama, 2024 n’ubu ikaba igikomeje kugwa”. Iteganyagihe muri Tchad […]
Emelyne wavugishije benshi yashyize umucyo ku byavuzwe ko The Ben yakuruye ikariso ye
Umukobwa witwa Emelyne uherutse kugaragara mu mashusho yifotozanya na Mugisha BĂ©njamin ‘The Ben’, yanyomoje ibishinjwa uyu muhanzi byo kuba yarakuruye ikariso ye. Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ni bwo uyu mukobwa yahuriye na The Ben mu karere ka Musanze, aho uyu muririmbyi yari yakoreye igitaramo yahuriyemo n’umugandekazi, Rema Namakula. Muri iki gitaramo The Ben yafashe […]
RDC: Uwahoze ari minisitiri w’ubutabera yatawe muri yombi n’inzego z’ubutasi
Uwahoze ari Minisitiri w’ubutabera muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Bernard Takaishe, yatawe muri yombi n’urwego rw’ubutasi bwa gisirikare (DEMIAP). Amakuru yemejwe n’isoko yizewe muri serivisi z’ubutasi. Nk’uko abamwegereye babitangaza, Bernard Takaishe ntazi, kugeza ubu, icyo aregwa kandi afungiye muri DEMIAP atazi impamvu yo kumufunga. Nk’uko bene wabo babitangaza, kuri uyu wa Kabiri, itariki ya […]
Johhanesburg: Abanyarwanda begukanye umudari wa zahabu mu irushanwa nyafurika ry’imibare

Itsinda ry’abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye yo mu Rwanda ryegukanye umudari wa zahabu wa mbere ku gihugu cyabo mu marushanwa ya Pan-African Mathematics Olympiad (PAMO), yasojwe kuri uyu wa Kabiri, itariki 20 Kanama, i Johannesburg, muri Afurika y’Epfo. Iyi yari inshuro ya kane u Rwanda rwitabiriye kandi niyo ntsinzi nini rugize mu marushanwa ngarukamwaka, ategurwa […]
M23 yigaruriye Kikuvo
Umutwe wa M23 waraye wigaruriye umujyi muto wa Kikuvo uherereye muri Teritwari ya Lubero ho mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Kikuvo iherereye mu bilometero bibarirwa muri 30 ujya mu burasirazuba bw’umujyi wa Kanyabayonga. M23 yayigaruriye nyuma y’imirwano yayisakiranyije n’imitwe ya Wazalendo ifatanya n’ingabo za Leta ya Congo Kinshasa muri iriya ntambara. Ni imirwano yatangiye mu […]
Kwa Jennifer Lopez gatanya iravuza ubuhuha

Umuhanzikazi akaba umubyinnyi, n’umukinnyi wa filimi wabaye ikirangirire ku isi Jennifer Lopez, biravugwa ko yaba yatandukanye n’umugabo we witwa Ben Affleck bari bamaranye imyaka ibiri. Ni nyuma y’uko bigeze no kubanaho bagatandukana na none mu 2004. Ku wa Kabiri w’iki cyumweru nibwo uyu mugore w’imyaka 55 yagejeje impapuro zaka gatanya mu rukiko rukuru ruherereye i […]
Centrafrique: Abakomando ba UPDF bateye ibirindiro by’inyeshyamba za Joseph Kony
Ingabo za Uganda, (UPDF) zatangaje ko kuri uyu wa Kabiri zagabye ibitero ku birindiro bya Joseph Kony washinze mutwe witwaje intwaro wa LRA urwanya ubutegetsi bwa Perezida Yoweri Kaguta Museveni. UPDF yatangaje ko ingabo zayo zagabye ibitero ku birindiro bya Kony biherereye mu burasirazuba by’akarere ka Sam Ouandja kari mu majyaruguru ya Repubulika ya Centrafrique. […]
Barack Obama yongeye gucyeza Harris Kamala
Mu nama y’Abademokarate yateranye ku munsi w’ejo hashize mu mujyi wa Chicago muri Leta ya Illinois muri Amerika, Barack Obama wahoze ari Perezida wa Amerika yacyeje Kamala Harris yongera gushima ubushobozi bwe. Ku bijyanye n’icyerekezo gihamye ku hazaza ha Amerika, Abademocrate bavuga ko bagiye gukomeza gushyiramo imbaraga ku buryo bugaragarira buri wese. Muri iyi nama, […]
APR FC yasuwe na ba Jenerali mbere yo kwesurana na Azam FC
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda akanaba umuyobozi w’icyubahiro wa APR FC, Gen Mubarakh Muganga, yasuye iyi kipe mu myitozo mbere y’uko yesurana na Azam FC mu mpera z’iki cyumweru. Gen Mubarakh Muganga yasuye APR FC i Shyorongi ari kumwe n’Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka akanaba Umuyobozi w’akanama ngishwanama ka APR FC, Maj Gen Vincent Nyakarundi. […]
Malawi: Nibura abantu 2 bapfiriye mu mpanuka y’indege mu kiyaga
Abantu babiri birakekwa ko bapfuye bazize impanuka y’indege yabereye muri Malawi y’indege nto yo mu bwoko bwa C210, nomero 7QPFU, yaguye mu Kiyaga cya Malawi mu karere ka Nkhotakota, nko mu birometero 200 mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’umurwa mukuru . Indege yari irimo umupilote umwe n’abagenzi babiri nk’uko byemejwe n’abayobozi. Umuvugizi mukuru wa Guverinoma ya Malawi, […]
Muri Afurika bagiye gutangira gukingira ubushita bw’inkende
Kuri uyu wa Kabiri, itariki 20 Kanama, Ikigo Nyafurika gishinzwe kurwanya no gukumira indwara, Africa CDC, cyatangaje ko Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’ibindi bihugu muri Afurika, bishobora mu minsi mike, gutangira gukingira indwara y’ubushita bw’inkende. Iki kigo kivuga ko ikomeje gukorana n’ibihugu birimo icyorezo cy’iyi ndwara ku bijyanye n’ibikoresho n’uburyo bw’itumanaho, kugirango hazabashe gutangwa […]
Amabwiriza mashya mu gukumira ibyaha by’ikoranabuhanga bikorerwa kuri telefone -RURA

Urwego Ngenzuramikorere mu Rwanda ‘RURA’, rwashyize ahagaragara amabwiriza agamije gukumira ubujura n’ibindi byaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, by’umwihariko ibikorerwa kuri telefone. Ibyatangajwe na RURA kuri uyu wa Kabiri tariki ya 20 Kanama 2024, bije nyuma y’uko muri iyi minsi abatekamitwe bo kuri telefone basigaye barabaye benshi cyane, ndetse banahindura umuvuno w’uburyo bacucura abaturage mu mayeri n’amacenga […]
NESA yatangaje igihe amashuri azafungurira hamwe n’itangazwa ry’amanota ya 2023/2024

Kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Kanama 2024, nibwo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gutegura Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri ‘NESA’ cyatangaje ko umwaka w’amashuri wa 2024-2025 uteganyijwe kuzatangira tariki ya 09 Nzeri 2024 . Mu itangazo NESA yasohoye yakomeje ivuga ko ibijyanye n’ingengabihe y’umwaka w’amashuri, ndetse n’itangazwa ry’ amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’Icyiciro rusange cy’amashuri […]