U Rwanda na RDC mu nzira yo gusinyana amasezerano y’amahoro?

Perezida JoĂŁo Lourenço wa Angola yatangaje ko yahaye u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo icyifuzo cy’uko ibihugu byombi byasinyana amasezerano y’amahoro. Lourenço usanzwe ari umuhuza mu bibazo by’u Rwanda na RDC, iby’uyu mushinga yabutangarije i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ubwo yagezaga ijambo ku Nteko Rusange ya 79 y’Umuryango w’Abibumbye. […]

New York: Minisitiri Nduhungirehe yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Irak

bbb-2-1024x528-2.jpg

Kuri uyu wa Kabiri, itariki 24 Nzeri, Minisitiri w’intebe wungirije akaba na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Irak, Fuad Hussein yabonanye na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane mpuzamahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, mu gihe cy’inama ya 79 y’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye i New York. Impande zombi zaganiriye ku buryo bwo kuzamura umubano w’ibihugu byombi hagati ya Irak […]

Ku nshuro ya mbere Hezbollah yarashe missile i Tel Aviv

Hezbollah yagabye igitero cya missile ku kigo cya Mossad nyuma y’uko umwe mu bayobozi b’uyu mutwe yiciwe mu gitero cyagabwe i Beirut. Israel yahagaritse iyo misile ivuga ko ari ubwa mbere Hezbollah irashe i Tel Aviv. Igisirikare cya Israel cyatangaje ko cyasamye misile yarashwe muri Liban mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, Hezbollah ivuga […]

Karongi – Murambi: Mudugudu aravugwa mu bujura bw’amatungo buvuza ubuhuha

Mu karere ka Karongi, umurenge wa Murambi mu kagali ka Muhororo haravugwa ubujura bw’amatungo magufi bumaze gufata intera ndende, ubuyobozi burabyemera ariko bukizeza ko hari ingamba zamaze gufatwa mu rwego rwo gukemura iki kibazo. Ahiganje ubu bujura ni mu mudugudu wa Ndago, abahatuye babwiye Bwiza Media ko nko muri uku kwezi kwa Nzeri nta munsi […]

Bwa mbere abagore bagiye kwiganza muri Sena y’u Rwanda

Abanyarwanda mu myaka itanu iri imbere bazahagararirwa muri Sena y’u Rwanda n’abagore baruta ubwinshi abagabo; ibigiye kubaho ku nshuro ya mbere. Kuri ubu mu badepite 26 bari muri Sena 17 muri bo ni abagore, bakaba bangana na 65% by’abasenateri bose bari mu Nteko Ishinga Amategeko. Ibi bivuze kandi ko umubare w’abagore bari muri Sena wazamutseho […]

Umuyobozi w’Ingabo za Seychelles yagiranye ibiganiro na Gen MK Mubarakh

Kuri uyu wa kabiri, itariki 24 Nzeri 2024, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Seychelles, Brig. Micheal Rosette, ari kumwe n’intumwa ayoboye, basuye icyicaro cy’Igisirikare cy’u Rwanda, aho bakiriwe n’Umugaba Mukuru wa RDF, Gen. Mubarakh Muganga. Yasuye kandi Minisitiri w’ingabo, Hon. Juvenal Marizamunda nk’uko tubikesha urubuga rwa minisiteri y’ingabo. Bakoze ibiganiro bijyanye no kuzamura ubufatanye buriho hagati […]

Bwa mbere Biden agiye gusura igihugu cya Afurika

Perezida Joe Biden wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu kwezi gutaha azasura Angola, mu ruzinduko rwa mbere azaba agiriye ku mugabane wa Afurika. Ni uruzinduko azamaramo iminsi itatu, hagati y’itariki ya 13 n’iya 15 Ukwakira. White House yatangaje ko muri uru ruzinduko Perezida Biden na mugenzi we, JoĂŁo Lourenço wa Angola bazaganira ku ngingo […]

Burkina Faso: Havumbuwe umugambi mpuzamahanga wo guhirika ubutegetsi

Ubutegetsi bwa gisirikare buyoboye Burkina Faso buravuga ko bwavumbuye umugambi mpuzamahanga wo kubuhirika kandi urimo n’ubwicanyi bwakorewe abasivili babarirwa mu magana bukozwe n’inyeshyamba z’abayisilamu muri Kanama. Bamwe mu banenga n’abasesenguzi ariko bavuzga ko aya magambo ari ukugerageza guhishira amakosa ku bwicanyi ndetse n’umutekano mucye mu gihugu. Abasirikare bafashe ubutegetsi mu 2022 biyemeje kurangiza ikibazo cy’abajihadiste […]

RED-Tabara irigamba kwivugana abasirikare benshi b’u Burundi na FDLR

Umutwe wa RED-Tabara urwanya ubutegetsi bw’u Burundi, wigambye kwivugana abasirikare babarirwa muri 20 barimo ab’u Burundi na FDLR bamaze iminsi barwanira na yo mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Uyu mutwe wabitangaje mu itangazo wasohoye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 25 Nzeri 2024. Wavuze ko “hashize iminsi y’imirwano ikomeye yasakiranyaga abarwanyi ba RED-Tabara n’Ingabo z’u […]

Trump yongeye kuburirwa ko Iran ishaka kumwivugana

Donald Trump yaburiwe n’ubutasi bwa Amerika ku bijyanye no kuba Iran igifite umugambi wo kumwivugana, nk’uko ukuriye ibikorwa bye byo kwiyamamaza yabitangaje ku wa Kabiri tariki ya 24 Nzeri 2024. Umuyobozi w’itumanaho mu bikorwa byo kwamamaza Trump, Steven Cheung, mu itangazo yagize ati: “Umukandida ku mwanya wa Perezida w’Abarepubulikani uyu munsi kare yamenyeshejwe n’ibiro by’umuyobozi […]

Inkuba yiciye abasirikare b’u Burundi barimo Major muri Congo

Abasirikare bane bo mu ngabo z’u Burundi barimo n’ufite ipeti rya Major, baherutse gupfira mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo nyuma yo gukubitwa n’inkuba. Major RĂ©novat Nzeyimana ni we byamenyekanye ko ari mu bapfuye. Usibye abo inkuba yiciye muri Teritwari ya Kalehe, amakuru avuga kandi ko hari n’abandi 12 barembye nyuma yo gukomeretswa na yo. Bivugwa […]

IGP Namuhoranye yakiriye Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Seychelles

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 24 Nzeri, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP), CG Felix Namuhoranye yakiriye ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru, Umuyobozi wa Polisi ya Seychelles; Commissioner Ted Barbe n’intumwa ayoboye . Ni uruzinduko bagirira mu Rwanda ruzamara iminsi ine mu rwego rwo gushimangira ubufatanye hagati ya Polisi z’ibihugu byombi. […]

Rwamagana: Iby’Akagari gakorera mu kandi bikomeje kwibazwaho

Abaturage bo mu Murenge wa Gishari, mu Kagari ka Ruhimbi binubira ko bajya gushaka serivisi zo mu kagari kabo, bakaziherwa mu kandi Kagari ka Bwinsanga nyamara ngo ntacyo babuze ngo biyubakire ibiro by’akagari mu kagari kabo. Mu mudugudu wa Nyakabungo mu Kagari ka Bwinsanga niho hakorera ibiro by’Akagari ka Ruhimbi. Ni ibintu bamwe mu baturage […]