Bwa mbere abagore bagiye kwiganza muri Sena y’u Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Abanyarwanda mu myaka itanu iri imbere bazahagararirwa muri Sena y’u Rwanda n’abagore baruta ubwinshi abagabo; ibigiye kubaho ku nshuro ya mbere.

Kuri ubu mu badepite 26 bari muri Sena 17 muri bo ni abagore, bakaba bangana na 65% by’abasenateri bose bari mu Nteko Ishinga Amategeko.

Ibi bivuze kandi ko umubare w’abagore bari muri Sena wazamutseho 35% ugereranyije n’uwabari basanzwe muri Sena.

Ku wa 16 no ku wa 17 Nzeri ni bwo hatowe abasenateri bashya, mbere y’uko ku wa 23 Nzeri Perezida Paul Kagame ashyiraho abandi bashya. Hashyizweho kandi babiri baturuka mu ihuriro ry’imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda.

Dr Ngarambe François Xavier wari usanzwe ari Perezida wa Sena, Dr Uster Kayitesi wahoze ari Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Imiyoborere (RGB) Bibiane Mbaye Gahamanyi na Solina Nyirahabimana ni bo basenateri bashyizweho n’Umukuru w’Igihugu.

Sena icyuye igihe yarimo abagore umunani, batandatu muri bo bakaba baherutse kuyigarukamo. Aba bariyongera kuri Clotilde Mukakarangwa na Epiphanie Kanziza bakibura umwaka umwe ngo barangize manda yabo.

Abandi bagore umunani batorewe indi manda mu matora yabaye ku rwego rw’Intara n’Umujyi wa Kigali.

Barimo LaĂ«titia Nyinawamwiza wongeye gutorerwa mu ntara y’Amajyaruguru PĂ©lagie Uwera watorewe mu majyepfo, Alvera Mukabaramba wongeye gutorerwa mu burasirazuba, Marie-Rose Mureshyankwano wongeye gutorerwa mu burengerazuba na Nyirasafari Esperance watorewe mu mujyi wa Kigali.

Hatowe kandi Uwimbabazi Penine waturutse mu mashuri makuru na Kaminuza byigenga, mu gihe Donatille Mukabalisa wahoze ari Perezida w’umutwe w’abadepite na Murangwa Ndangiza batanzwe n’Ihuriro ry’Imitwe ya Politiki.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *