Angola yamaganye imirwano ya M23 na FARDC yo muri Walikale
Guverinerinoma ya Angola ku wa Mbere yamaganye imirwano iheruka gusakiranya umutwe wa M23 n’ingabo za Leta ya RDC muri Teritwari ya Walikale, igaragaza ko ica intege ibiganiro bya Luanda bigamije guhosha amakimbirane y’impande zombi. Ku Cyumweru gishize ni bwo M23 yaramutse irwanira na FARDC muri Teritwari ya Walikale, mu mirwano yasize uyu mutwe wigaruriye uduce […]
RRA yatangiye guhashya ubucuruzi budakoresha EBM
Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) cyatangiye guhashya ubucuruzi budakoresha sisitemu yo gutanga inyemezabuguzi za elegitoronike, bakunze kwita Electronic Billing Machine (EBM), igamije koroshya kugenzura ubucuruzi no gutanga inyemezabuguzi za elegitoronike. Mu Mujyi wa Rubavu, kimwe n’ahandi mu gihugu, urwego rw’imisoro rurimo kugenzura niba ubucuruzi bwose bwubahiriza amategeko. Nk’uko RRA ibitangaza, gahunda nshya, iri mu rwego […]
Salima Mukansanga yasezeye kuba umusifuzi

Nyuma yo kwandika amateka mu gusifura mu gihe cy’imyaka 12, umusifuzi mpuzamahanga w’Umunyarwanda, Mukansanga Salima yemeje ko yamaze guhagarika uyu mwuga ku bushake. Mu minsi ishize ni bwo hamenyekanye amakuru y’uko Mukansanga Salima atakoze ikizami gitangwa na FIFA (test physique) gikorwa mbere y’uko umwaka w’imikino mushya. Mu gihe umusifuzi mpuzamahanga atakoze iki kizami, ntashyirwa ku […]
Former Central Bank of Nigeria Deputy Governor appointed ASG president
The African School of Governance Foundation (ASGF) on Monday announced the establishment of the African School of Governance (ASG), a graduate institution based in Kigali designed to offer world-class public policy education, research, and engagement programs. The landmark step comes as the fruit of Prominent African leader’s idea, as the initiative set to transform the […]
ARJ igiye kongera guhemba abanyamakuru bahize abandi
Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru Nyarwanda (ARJ), mu kwezi gutaha k’Ugushyingo rizatanga ibihembo ku banyamakuru babaye indashyikirwa mu itangazamakuru kurusha abandi. Ibi bihembo bizwi nka ‘Development Journalism Awards’ ARJ izabitanga ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) ndetse n’urw’abanyamakuru bigenzura (RMC). Igikorwa cyo guhemba abo banyamakuru kizaba ku wa 7 Ugushyingo, kikazabera muri Kigali Conference and Exhibition (ahazwi nka […]
Gasabo: Abantu 10 batawe muri yombi bazira kwigana za “Likeri”

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi abantu 10 bakekwaho icyaha cyo kwigana inzoga zo mu bwoko bwa ‘likeri’ biyitirira inganda zizwi zisanzwe zikora, bagakoresha ibirango byazo bihimbano. Aba bafatiwe mu Karere ka Gasabo, umurenge wa Gisozi, aho batatu muri bo bakoraga izi nzoga mu buryo buhoraho mu gihe abandi barindwi ari ibyitso kuko bababikiraga […]
Fatakumavuta akoresha urumogi ku kigero gihanitse
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwemeje ko Sengabo Jean Bosco wamenyekanye nka Fatakumavuta baherutse guta muri yombi, bamupimye bagasanga yarakoreshaga ikiyobyabwenge cy’urumogi. Ibi byagarutsweho na Dr Murangira B. Thierry umuvugizi wa RIB, ubwo yari kuri televiziyo y’u Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa 22 Ukwakira 2024 ubwo yari yitabiriye ikiganiro ‘Waramutse Rwanda’. Muri iki kiganiro, […]
FARDC iravuga ko yisubije Umujyi wa Kalembe iwambuye M23
Kuri uyu wa Kabiri, Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) zavuze ko zisubije Umujyi wa Kalembe wo mu burasirazuba umunsi umwe nyuma yo gufatwa n’inyeshyamba za M23. Ku Cyumweru, Kalembe, umujyi muto mu gace ka Walikale muri Kivu y’Amajyaruguru waje gufatwa na M23 mu gitondo cyo ku Cyumweru ziwatse Ingabo za Congozifatanyije n’inyeshyamba […]
Baratabaza Perezida Kagame, RURA itagira ibiciro bizwi by’amande

Bamwe mu batunze ni abatega imodoka nto zitwara abantu mu buryo bwa rusange batarenze barindwi, bavuga ko bazengerejwe n’ibihano bacibwa n’Ikigo ngenzuramikorere RURA, ibyo bafata nko kuba babayeho nk’abakodesha igihugu, bagasaba ko Umukuru w’Igihugu ariwe wenyine wo kubatabara. Ibi aba baturage biganjemo abakoresha umuhanda Rubavu – Kigali babitangarije BWIZA mu mpera za Nzeri 2024 ariko […]
Gicumbi: Barashinja umuyobozi kurya amafaranga ya Mutuweli
Mu karere ka Gicumbi,Umurenge wa Kaniga mu kagari ka Bugomba bamwe mu baturage barashinza SEDO witwa Benugusenga Gilbert kunyereza amafaranga ya Mituweli. Aba baturage batungurwa n’uko bajya kwivuza bagasanga batarishyuye ubwisungane mu kwivuza (Mituweli) kandi umusanzu wabo barawuhaye uyu muyobozi. Ikibashengura kurushaho ni uko muri iyi minsi bamuburiye irengero, bakaba bibaza uko bizagenda bikabayobera. Bamwe […]
Rulindo: Aba “Para social” bimwe amafaranga yabo y’insimburamubyizi
Ministeri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, ibinyujije mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Uturere (LODA), iherutse kuvugurura imikorere y’abajyanama b’iterambere ry’imibereho myiza (para-social workers), igikorwa cyatangiye hagamijwe gufasha mu gukangurira abaturage gahunda zijyanye no kugabanya ubukene. Iki gikorwa cyatangijwe mu mwaka wa 2015 cyitwaga “Abakozi b’Inshingano” (Case Workers), nyuma cyaje guhindurirwa izina mu mwaka wa 2021 kikitwa “Abajyanama b’iterambere […]
M23 yongeye gukozanyaho na Wazalendo hafi ya Walikale
Imirwano hagati y’inyeshyamba za M23 n’imitwe yitwaje intwaro yiswe “Abakorerabushake bashinzwe kurengera Igihugu” (VDP / Wazalendo) yongeye gukomera cyane mu gitondo cyo ku wa Mbere, itariki ya 21 Ukwakira i Kalembe. Aka gace gakikije teritwari za Masisi na Walikale, nko mu birometero mirongo ine mu burengerazuba bwa Kitshanga, muri Kivu y’Amajyaruguru . Ni nyuma y’imirwano […]
Mu Rwanda hatangijwe Ishuri ryigisha imiyoborere, Prof Moghalu agirwa umuyobozi waryo
Fondasiyo Nyafurika y’Ishuri ry’Imiyoborere (ASGF) ifite icyicaro gikuru i Kigali, ku wa Mbere yatangaje ko yatangije Ishuri nyafurika ry’imiyoborere rigamije gutanga inyigisho za politiki mpuzamahanga, ubushakashatsi na gahunda z’urushako; umunya-Nigeria Prof. Kingsley Moghalu agirwa umuyobozi waryo. Prof. Moghalu yabaye Guverineri wungirije wa Banki Nkuru ya Nigeria. Uyu mugabo kandi asanzwe ari umwanditsi w’ibitabo, akaba n’umuhanga […]
Bugesera: Baraterwa igihombo n’amashanyarazi bahawe adafite imbaraga
Abatuye mu Murenge wa Mayange mu Karere ka Bugesera, barasaba ko bahabwa umuriro w’amashanyarazi ufite imbaraga no kubaha utagenda buri kanya. Aba baturage bavuga ko batangiye guhabwa uyu muriro muri 2014, bavuga ko uko imyaka yagiye ishira ariko bamwe muri bo gucana no gukora ibikorwa by’iterambere bifashishije uyu muriro byagiye bibabera ikibazo kubera ko nta […]
Depite Wibabara na bagenzi be batorewe guhagararira u Rwanda muri PAP
Ba Depite Wibabara Jennifer, Bitunguramye Diogene na Tumukunde Aim?e Marie Ange ku wa Mbere, itariki 21 Ukwakira 2024, batorewe na bagenzi babo guhagararira u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko Nyafurika, PAP. Pan-African Parliament (PAP) ni Inteko Ishinga Amategeko yo ku rwego rwa Afurika, ikaba urwego Nshingamategeko rw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe. Ni rumwe mu nzego […]
RDC yitabaje Wazalendo ngo iyifashe ADF
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yitabaje imitwe wa Wazalendo isanzwe iyifasha mu ntambara ihanganyemo na M23 ngo iyifashe kurandura umutwe y’iterabwoba wa ADF. Radio Okapi iravuga ko ku wa Gatandatu tariki ya 19 Ukwakira ari bwo itsinda rya mbere ry’Abazalendo babarirwa muri mirongo bageze mu ntara ya Ituri ADF ibarizwamo. Aba barwanyi kuri ubu bari […]
Sudan: Gen. Abou Akla Kikel wabarizwaga muri RSF yiyunze ku gisirikare cya leta
Muri Sudani, ni igihombo gikomeye ku mutwe wa Rapid Support Forces (RSF), ziyobowe na Mohamad Hamdane Daglo uzwi ku izina rya “Hemetti” umaze amezi arenga 18 mu ntambara n’Igisirikare cya Sudani, nyuma y’aho umujenerali we, Abou Akla Kikel, wahoze ari umusirikare mukuru wayoboraga ingabo zizwi ku izina rya “Al-Jazira Shield” wari warinjiye muri RSF igihe […]
Albania: Igipolisi cyataye muri yombi Ilir Meta wahoze ari perezida
Kuwa Mbere, itariki 21 Ukwakira, Igipolisi cya Albania cyataye muri yombi uwahoze ari perezida, Ilir Meta, akurikiranweho ruswa, aho abapolisi bavuga ko bagombye gukoresha ingufu mu gufunga uyu mugabo w’imyaka 55. Meta yabaye perezida wa Albania kuva mu 2017 kugeza mu 2022. Ubu ayoboye ishyaka ryigenga ritavuga rumwe n’ubutegetsi. Abayobozi b’ishyaka rya Freedom Party bamaganye […]
Perezida Paul Biya yongeye kugaragara mu ruhame nyuma y’ukwezi kurenga
Perezida Paul Biya wa Cameroun yongeye kugaragara mu ruhame bwa mbere nyuma y’ibyumweru bitandatu bishize hibazwa byinshi ku buzima bwe kubera kutagaragara. Ukutagaragara mu ruhame kwa Perezida Biya w’imyaka 91 kwatumye haduka ibihuha bidafite ishingiro by’uko yaba atakiri muzima ariko bigahishwa nk’uko tubikesha BBC. Kera kabaye kuri uyu wa Mbere, itariki 21 Ukwakira 2024 nyuma […]
Rulindo: Kiyanza,umugabo w’imyaka 54 yasanzwe mu nzu yapfuye
Mu Karere ka Rulindo,Umurenge wa Ntarabana,Akagari ka Kiyanza kuri uyu wa Mbere,tariki ya 21 Ukwakira 2024, ku isaha ya saa munani n’igice nibwo hamenyekanye inkuru y’urupfu rw’umugabo witwa Kabanda Thacien ufite imyaka 54 y’amavuko, wasanzwe mu nzu yapfuye. Amakuru y’ibanze agera kuri BWIZA dukesha imboni zacu avuga ko uyu mugabo ubusanzwe yajyaga agirana amakimbirane n’umugore […]