RRA yatangiye guhashya ubucuruzi budakoresha EBM

Sangiza iyi nkuru

Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) cyatangiye guhashya ubucuruzi budakoresha sisitemu yo gutanga inyemezabuguzi za elegitoronike, bakunze kwita Electronic Billing Machine (EBM), igamije koroshya kugenzura ubucuruzi no gutanga inyemezabuguzi za elegitoronike.

Mu Mujyi wa Rubavu, kimwe n’ahandi mu gihugu, urwego rw’imisoro rurimo kugenzura niba ubucuruzi bwose bwubahiriza amategeko.

Nk’uko RRA ibitangaza, gahunda nshya, iri mu rwego rwo kugenzura ko ubucuruzi bukoresha sisitemu yo gutanga izi nyemezabuguzi yatangijwe muri Kanama.

Jean-Paulin Uwitonze, Komiseri wungirije ushinzwe ishami rishinzwe serivisi zigenewe umusoreshwa n’itumanaho muri RRA, yavuze ko iki cyemezo cyaje nyuma y’ubushakashatsi bwerekanye ko hari “ubucuruzi butubahiriza imikoreshereze ya EBM, ikintu kinyuranyije n’amategeko agenga imisoro.”

Imikoreshereze ya EBM yabaye itegeko ku bacuruzi bose muri 2020.

Uwitonze aganira na The New Times, yavuze ko kuri ubu, umucuruzi ufite mudasobwa, telefone igendanwa, cyangwa tablet, ashobora gukoresha byoroshye uburyo bwo gutanga inyemezabuguzi za elegitoronike.

Ati: “Ni itegeko ko abacuruzi bose bakoresha EBM nk’uko amategeko agenga imisoro ya 2018 abiteganya. N’ubwo umubare munini w’ubucuruzi wishimiye ishyirwaho rya EBM mu micungire y’imari n’umwuga mu gukora ubucuruzi, bamwe ntibabyumva ”.

“Twabonye bamwe mu bacuruzi birengagiza gutanga fagitire za EMB, hanyuma dufata icyemezo cyo kongera ingufu mu gukangurira ayo matsinda abirwanya, akwirakwiza impuha muri bagenzi babo ko ica ​​imisoro y’inyongera, hamwe n’ibihano, ikintu ushobora kuba warabonye i Rubavu n’ahandi i Nyagatare, Rusizi, no mu bice bya Kigali. ”

Ku bwe, ntihakagombye kubaho urwitwazo ruvuga ngo “hari abacuruzi bafite ubumenyi buke ku buryo bwo gukoresha EBM” kuko “twasanze abantu bamwe batanga fagitire eshanu hanyuma bagahagarara.”

Imibare yaturutse muri RRA yerekana ko mu karere ka Rubavu hari abasoreshwa 14,125 aho abakoresha EMB ari 24.3%.

Kugeza ubu, ikigo gishinzwe imisoro cyanditse abasoreshwa 405.072, muri bo 109.034 bemeje EBM naho 78.329 ni bo bayikoresha bonyine.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *