Ba Depite Wibabara Jennifer, Bitunguramye Diogene na Tumukunde Aim?e Marie Ange ku wa Mbere, itariki 21 Ukwakira 2024, batorewe na bagenzi babo guhagararira u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko Nyafurika, PAP.
Pan-African Parliament (PAP) ni Inteko Ishinga Amategeko yo ku rwego rwa Afurika, ikaba urwego Nshingamategeko rw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.
Ni rumwe mu nzego 9 zagenwe mu masezerano yo mu 1991, (Abuja Treaty) ashyiraho umuryango wita ku bukungu ku mugabane wa Afurika igizwe n’Abadepite 275 bahagarariye ibihugu bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, n’abadepite batanu kuri buri gihugu.
U Rwanda ariko nk’uko tubikesha RBA, ruhagararirwa n’Abadepite batatu n’Abasenateri babiri, manda yabo ikarangirana n’igihe iy’Inteko Ishinga Amategeko yabatoye irangiriye.
Muri abo batanu nibura umwe aba agomba kuba ari umugore kandi bagahagararira imitwe ya politiki inyuranye ifite imyanya mu Nteko Nshinga Amategeko z’ibyo bihugu nk’uko tubikesha RBA.
Abadepite bagize PAP bashyirwaho n’Inteko Nshinga Amategeko z’ibihugu biyigize, ntabwo batorwa ku buryo butaziguye n’abaturage.


