Omah Lay ahamya ko atanywa itabi ritari urumogi

Umuhanzi w’Umunya-Nijeriya, Stanley Didia uzwi ku izina rya Omah Lay yatangaje ko anywa urumogi gusa. Omah Lay uri i Paris mu Bufaransa aho yitabiriye ibirori bya Paris Fashion Show, yagaragaye afite itabi. Umunyamakuru umwe wari uhari yahise amwegera amubaza niba akeneye ikibiriti ngo aricane. Mu gusubiza, Omah Lay yagize ati: “Ntabwo nkeneye ikibiriti. Sinywa itabi, […]
Nyuma ya SANDF, MDF na yo yemeje ko hari abasirikare bayo bishwe na M23

Igisirikare cya Malawi kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 25 Mutarama, cyatangaje ko hari abasirikare batatu bo mu ngabo zacyo biciwe mu mirwano n’inyeshyamba za M23. Umuvugizi w’Igisirikare cya Malawi (MDF), Major Emmanuel Calvin Mlelemba, yavuze ko abo basirikare “bapfuye ubwo barimo bakora umukoro wabo, mu mirwano n’umutwe wa M23 ukorera mu burasirazuba bwa RDC.” […]
M23 yahaye Ingabo za FARDC ziri i Goma igihe ntarengwa cyo kuba zashyize intwaro hasi

Umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, wasabye imgabo z’iki gihugu ziri mu mujyi wa Goma gushyira hasi intwaro bitarenze amasaha 48 ari imbere. Ni ubutumwa uyu mutwe watanze biciye mu itangazo ryasohowe n’Umuvugizi wawo mu bya Politiki, Lawrence Kanyuka. Kuva ku wa Gatanu tariki ya 24 Mutarama, ibice bitandukanye by’Umujyi […]
Afurika y’Epfo yemeje ko hari abasirikare bayo M23 yishe

Ihuriro ry’abasirikare bo mu ngabo za Afurika y’Epfo (SANDU), ryatangaje ko hari abasirikare batatu bo mu ngabo z’iki gihugu baguye mu mirwano bari bahanganyemo n’inyeshyamba zo mu mutwe wa M23. Iri huriro ryabitangaje kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 25 Mutarama 2025, risobanura ko abo basirikare bishwe ku wa Kane tariki ya 23 Mutarama. Usibye […]
Umunyarwenya Chipukeezy wo muri Kenya yishimiye gukorana umuganda n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali

Ku wa Gatandatu, tariki ya 25 Mutarama 2025 umunyarwenya w’Umunya-Kenya, Chipukeezy, yifatanyije n’abaturage bo mu Karere ka Kicukiro mu muganda rusange usoza ukwezi. Uyu muganda wari ugamije gutunganya umuhanda Rebero-Gihuke ukomeza Ayabaraya aho hashyizwe ‘laterite’ no gutunganya inzira z’amazi. Uyu muganda witabiriwe n’abayobozi bakomeye barimo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Patrice Mugenzi, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Dusengiyumva […]
Umuraperi DJ Unk yapfuye

Umuraperi w’Umunyamerika, DJ Unk wamamaye mu ndirimbo nka Walk it Out na 2 Step yapfuye  azize uburwayi muri izi mpera z’icyumweru. Amakuru y’urupfu rwe yemejwe na Big Oomp Robinson, wari usanzwe areberera inyungu ze binyuze muri sosiyete ye yitwa ‘Big oomp’ yari amaze imyaka igera kuri 25 bakorana. Mu magambo yuzuye agahinda, Robinson yagize ati: […]
Ibimenyetso 7 bizakwereka ko umugore ashaka kuryamana nawe

Mu buzima bwa buri munsi hari uburyo bwinshi umugore ashobora gukoresha kugira ngo agaragaze ko ashaka kuryamana n’umugabo yishimiye. Imyitwarire ye, amagambo avuga, ndetse n’uburyo yitwara bishobora kuba ibimenyetso byerekana ibyo atekereza cyangwa ashaka. Muri iyi nkuru, turagaruka ku bimenyetso birindwi by’ingenzi bizakwereka ko umugore ashaka kugusambanya kandi tukareba uko byagaragara mu buryo buciriritse kandi […]
Gén. Omega wayoboraga FDLR yapfuye

Gén. Ntawunguka Pacifique ‘Omega’ wari Umuyobozi Mukuru w’Igisirikare cy’umutwe wa FDLR (FDLR-FOCA), birahwihwiswa ko yaba yishwe na bombe yatewe n’inyeshyamba zo mu mutwe wa M23 mu kibaya cya Kibumba. Amakuru agera kuri BWIZA yemeza ko Gén. Omega yaba yishwe n’ibikomere byaturutse kuri bombe yatewe ubwo yari mo gupanga urugamba mu kibaya cy’ikirunga cya Nyiragongo. Urupfu […]
Lata yaba iri kuneka P Diddy no muri gereza

Abunganira P Diddy mu mategeko barashinja abashinzwe iperereza kumusaka muri gereza bitemewe n’amategeko aha bari bagamije gushaka ibimenyetso bishya batumwe na Leta. P Diddy we atangaza ko leta iri kumuneka rwihishwa aho afungiye muri gereza hagamijwe gushakisha ibimenyetso byo kumushyira hasi. Bivugwa ko ibi bikorwa byakozwe n’abakozi b’ishami ry’ubushinjacyaha rya Southern District of New York, […]
Rayon Sports irimo guhura n’ikibazo cy’ubukungu

Ikipe ya Rayon Sports irimo guhangana n’ikibazo cy’ubukungu gikomeye aho bivugwa ko abakinnyi n’abakozi bayo baberewemo imyenda irenga miliyoni 70 z’amafaranga y’u Rwanda, arimo imishahara n’amafaranga yo kuzana abakinnyi. Mu kiganiro n’itangazamakuru, Perezida wa Rayon Sports, Thaddée Twagirayezu, yemeye ko iki kibazo gihari anavuga ko cyatangiye mu bihe bya mbere ku buyobozi bwabanjirije ubwe. Yagize […]
Trump yategetse ko abagabo bigize abagore bafungirwa muri gereza z’abagabo

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yategetse ko imfungwa (abagore bavutse ari abagabo) bajya bashyirwa mu magereza y’abagabo kandi bakanahagarikirwa serivisi z’ubuvuzi zifitanye isano no guhindura igitsina. Iri tegeko ryashyizweho ku munsi wa mbere Trump atangiye manda ye, rigamije gushyira imipaka ku bijyanye n’uko leta y’Amerika iha agaciro igitsina cy’umuntu ishingiye ku […]
Abasirikare ba MONUSCO bakomerekeye mu mirwano na M23

Ubutumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO), bwatangaje ko hari abasirikare icyenda bo mu ngabo zabwo bakomerekeye mu mirwano n’umutwe wa M23. MONUSCO mu itangazo yasohoye ku wa Gatanu yavuze ko abo basirikare bakomerekeye mu mirwano yabereye i Sake ku wa Kane no ku wa Gatanu; mbere yo kujya […]
Muhanga: Polisi yafunze 5Â bamburaga abaturage bakoresheje amayeri

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’inzego z’ibanze n’abaturage mu Karere ka Muhanga, yafashe abantu batanu bakurikiranyweho kwambura abaturage amafaranga bakoresheje amayeri, arimo kubizeza imfashanyo no kubavura indwara n’amarozi. Iri tsinda rigizwe n’abagabo batatu n’abagore babiri bari hagati y’imyaka 36 na 53 y’amavuko, ryafatiwe mu mudugudu wa Nyarucyamo, akagari ka Gahogo, mu murenge wa Nyamabuye, mu […]
Tshisekedi yazamuye mu ntera Gén. Cirimwami, asaba FARDC guhorera urupfu rwe

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, yazamuye mu ntera Général-Major Peter Nkuba Cirimwami amuha ipeti rya Lieutenant-Général. Tshisekedi yabikoze mu rwego rwo kumuha icyubahiro. Cirimwami wari Guverineri wa Gisirikare w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, yarasiwe ku rugamba ku wa Kane tariki ya 23 Mutarama 2025, mbere y’uko FARDC yemeza urupfu rwe […]