_20250125_144311

Umunyarwenya Chipukeezy wo muri Kenya yishimiye gukorana umuganda n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali

Sangiza iyi nkuru

Ku wa Gatandatu, tariki ya 25 Mutarama 2025 umunyarwenya w’Umunya-Kenya, Chipukeezy, yifatanyije n’abaturage bo mu Karere ka Kicukiro mu muganda rusange usoza ukwezi.

Uyu muganda wari ugamije gutunganya umuhanda Rebero-Gihuke ukomeza Ayabaraya aho hashyizwe ‘laterite’ no gutunganya inzira z’amazi.

Uyu muganda witabiriwe n’abayobozi bakomeye barimo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Patrice Mugenzi, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Dusengiyumva Samuel n’abashyitsi baturutse muri Zimbabwe bari mu rugendoshuri.

Chipukeezy, wamenyekanye cyane mu ruhando rw’imyidagaduro muri Afurika y’Iburasirazuba, yagaragaje ko yishimiye cyane guhura no kuganira na Meya Dusengiyumva nyuma y’umuganda.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram yavuze ko ibiganiro bagiranye byamusigiye icyizere cyo gukomeza kunoza ibikorwa by’imikoranire mu Rwanda.

Uyu munyarwenya yari ari mu Rwanda nyuma yo kwitabira igitaramo cya Gen-z Comedy cyabereye muri Camp Kigali ku wa 23 Mutarama.

Mu ijambo rye, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel yashimiye abaturage n’abashyitsi bitabiriye umuganda, abasaba kwimakaza gahunda ya “Isuku Hose” mu ngo no mu mihanda hagamije kubungabunga ibiti byatewe no kwita ku mutekano.

Uyu muganda waberaga mu gihe Abanyarwanda bari mu gihe cyo kuzirikana ubutwari mu rwego rwo kwitegura Umunsi w’Intwari z’Igihugu wizihizwa tariki ya 1 Gashyantare buri mwaka, ku nsanganyamatsiko igira iti: “Ubutwari n’ubumwe bw’Abanyarwanda, inkingi z’iterambere.”

giiikbax0aatpw0 11241737801253 giihrdfwuaatjzt 1090561737801247 chipukeezy 1737801273844 6939691737802040 chipukeezy 1737801274391 1796611737802039 1 GiIIUigXIAAY ot giiheabwaaavaw2 1 5332521737802207

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *