94494309-14323311-Further_allegations_this_week_include_a_former_college_colleague-a-6_1737761770249

Lata yaba iri kuneka P Diddy no muri gereza

Sangiza iyi nkuru

Abunganira P Diddy mu mategeko barashinja abashinzwe iperereza kumusaka muri gereza bitemewe n’amategeko aha bari bagamije gushaka ibimenyetso bishya batumwe na Leta.

P Diddy we atangaza ko leta iri kumuneka rwihishwa aho afungiye muri gereza hagamijwe gushakisha ibimenyetso byo kumushyira hasi.

Bivugwa ko ibi bikorwa byakozwe n’abakozi b’ishami ry’ubushinjacyaha rya Southern District of New York, ririmo gukurikirana urubanza rwa P Diddy.

Abanyamategeko b’uyu muhanzi bavuga ko ibyo basanze mu mufuka we harimo inyandiko zifite ubudahangarwa bwo kuvogerwa mu mategeko.

Mu byumweru biri imbere hari film mbarankuru nshya izasohoka ivuga ku bibazo by’ubuzima bwa Diddy, yitwa The Fall of Diddy. Muri iyi film, Danyel Smith wahoze ari umuyobozi mukuru wa Vibe Magazine azagaruka ku buryo Diddy yamuteye ubwoba amubwira ko azamwica.

Mu nyandiko zabo, abanyamategeko ba Diddy bavuga ko umucamanza agomba gukosora ibikomeje kumukorerwa aho ari muri gereza birimo kumva ibiganiro bye n’abamwunganira, gukora iperereza ridasobanutse, no kumufungira muri gereza ya Brooklyn mu buryo butemewe.

Diddy ubu ari mu rukiko yiregura ku byaha birebana no gucuruza abantu, ibintu we ahakana yivuye inyuma nubwo hari abandi abamushinja bashya bagenda biyongera.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *