Rubavu: Umusirikari wa FARDC yinjiye ku butaka bw’u Rwanda arasa umuturage arapfa

Ku mugorora wo kuri iki Cyumweru, umusirikare wa FARDC yinjiye ku butaka bw’u Rwanda arasa umuturage aramwica mbere yo kuburirwa irengero aho bikekwa ko yahise asubira muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Uyu mugabo wishwe yari mu kigero cy’imyaka 38. Ibi byabereye mu Mudugudu wa Murambi mu Kagari ka Buhaza mu Murenge wa Rubavu, aho […]

Goma: Umunyamakuru wa Sky News yagabweho igitero azira gusa n’Abanyarwanda

Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, itariki 26 Mutarama 2025, umunyamakuru Yousra Elbagir wa SkyNews yagabweho igitero mu Mujyi wa Goma kubera ko asa n’Abanyarwanda ku bw’amahirwe ahava ari muzima. Umunyamakuru Yousra Elbagir yavuze ko we n’ikipe ye bagabweho igitero n’abaturage batekereje ko asa nk’Abanyarwanda ndetse bahohotera bikabije cameraman witwa Godwin. Avugana no ku cyicaro […]

Byibuze abasirikare 20 ba Nigeria biciwe mu mirwano na Boko Haram

Kuri iki Cyumweru, abashinzwe umutekano n’abaturage baravuga ko abakekwaho kuba abarwanyi ba kisilamu bishe byibuze abasirikare 20 ba Nigeria, barimo n’umuyobozi mukuru, nyuma yo gutera ikigo cy’ingabo mu mujyi witaruye mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Leta ya Borno. Abarwanyi ba Boko Haram na Leta ya Kisilamu Intara ya Afurika y’Iburengerazuba (ISWAP) bakoreye cyane muri Borno, bibasira […]

M23 yigaruriye ikibuga cy’indege cya Goma, ifunga ikirere

Umutwe wa M23 kuri iki Cyumweru wigaruriye ikibuga cy’indege cyo mu mujyi wa Goma, uhita unafunga ikirere cyo muri uyu mujyi. M23 yigaruriye ikibuga cya Goma ku manywa yo kuri iki Cyumweru, nyuma yo kucyirukanaho Ingabo za Leta za kirindaga. Itangazo uyu mutwe wahise usohora wavuze ko ikirere cya Goma kuri ubu gifunzwe, ibisobanuye ko […]

Imfashanyo za gisirikare ntabwo zahagaritswe Imana ishimwe – Zelenskyy

Ahazaza h’imfashanyo za Amerika muri Ukraine hakomeje guteza urujijo mu gihe Perezida Donald Trump atangiye manda ye ya kabiri. Perezida Volodymyr Zelenskyy yavuze ko Amerika itahagaritse inkunga ya gisirikare ihaUkraine nyuma y’uko Umunyamabanga wa Leta mushya, Marco Rubio, yatangaje ko bazahagarika inkunga baha amahanga mu minsi 90. Zelenskyy ntabwo yasobanuye neza niba imfashanyo z’ubutabazi zahagaritswe […]

RDC: Imirwano ikomeye iri kubera hafi y’Ikibuga cy’indege cya Goma

Muri iki gitondo cyo ku Cyumweru, itariki 26 Mutarama 2025 abarwanyi b’umutwe wa M23 bamaze kugera mu duce tumwe na tumwe two mu mujyi wa Goma ndetse ikaba iri mu birometero bibiri by’Ikibuga cy’indege cya Goma. “Muri iki gitondo twagabweho igitero. Umwanzi yashakaga kurenga yerekeza kuri terminal 13 hano, ku mupaka nu Rwanda. Imirwano irakomeje, […]

Brazil yavumye Amerika nyuma y’aho abaturage bayo bacyuwe mu mapingu

Ku wa Gatandatu, itariki 25 Mutarama 2025, Brazil yamaganye Amerika nyuma y’uko abantu benshi birukanywe bageze muri iki gihugu bambaye amapingu nk’abagizi ba nabi bahambaye. Indege yari itwaye abagenzi 88 bo muri Brazil, abashinzwe umutekano muri Amerika 16, hamwe n’abakozi umunani bo mu ndege, mu ntangiriro yari iteganijwe kugera i Belo Horizonte muri Leta ya […]

AU nayo yasabye Leta ya Kinshasa kugirana ibiganiro na AFC/M23

Perezida ucyuye igihe wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat, kuri uyu wa Gatandatu, itariki ya 25 Mutarama yashishikarije Guverinoma ya Congo kugirana ibiganiro n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bitwaje intwaro mu gukemura ikibazo cy’umutekano mu burasirazuba bw’igihugu. Mu itangazo rye, uyu Munye-Tchad ntacyo yavuze ku bitero by’inyeshyamba za M23 muri Kivu y’Amajyaruguru na […]

Ngoma: Uwaregwaga kwica umukecuru w’imyaka 82 yakatiwe imyaka 20 y’igifungo

Urukiko Rwisumbuye rwa Ngoma rwasomye mu ruhame urubanza ruregwamo uwitwa BAVUGAYABO Vestine uregwa icyaha cyo kwica umukecuru w’imyaka 82 y’amavuko amutemeshe umuhoro rumuhanisha igihano cy’ igifungo cy’ imyaka makumyabiri (20). Mu rubanza, uregwa yaburanye yemera icyaha, agasobanura ko ku itariki ya 23 Ukuboza 2024 yasanze nyakwigendera mu murima ahagana saa 07h30 za mu gitondo aho […]