Green Party yasubukuye ibikorwa

Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda), kuri uyu wa Gatanu ryasubukuye ibikorwa byaryo nyuma y’amatora yabaye mu mwaka ushize. Ibikorwa by’iri shyaka byari byarahagaze nyuma y’amatora y’Umukuru w’Igihugu ndetse n’ay’abadepite yabaye muri Nyakanga umwaka ushize; n’ubwo hari imishinga ibyara inyungu iri shyaka ryafashijemo abaturage bo hirya no hino […]

U Burundi bugiye kohereza izindi ngabo i Bukavu

Hashize iminsi ibiri, batayo nshya, ya 22 ya Task Force irimo gukusanyirizwa i Gatumba, umujyi uhana imbibi na Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC), mbere yo koherezwa i Bukavu, umurwa mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyepfo. Ibi biratuma umubare w’ingabo u Burundi zimaze kohereza mu burasirazuba bwa DRC ugera kuri batayo 16, zigizwe n’abasirikare hagati ya […]

U Rwanda rwabwiye Loni ko rufite ibimenyetso by’igitero simusiga rwari rugiye kugabwaho

Kuri uyu wa Gatanu, u Rwanda rwavuze ko rufite ibimenyetso byerekana igitero gikomeye Repubulika ya Demokarasi ya Congo yateganyaga kurugabaho, kandi rwongera guhakana ko rufite uruhare mu bibera hakurya y’imipaka yarwo. Iyi nkuru dukesha Reuters ivuga ko Kigali na Kinshasa byagiye bishinjanya kuba inyuma y’ihungabana ry’umutekano ryubuye mu burasirazuba bwa Congo, aho inyeshyamba za M23 […]

M23 yafashe Kalehe

Umutwe wa M23 kuri uyu wa Gatanu tariki ya 7 Gashyantare, wigaruriye Centre ya Kalehe yo muri Teritwari ya Kalehe ho mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Uyu mutwe wigaruriye iyi Centre nyuma yo kuyirukanamo ihuriro ry’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zigizwe na Wazalendo, FARDC n’Ingabo z’u Burundi. Kalehe yafashwe na M23 […]

Trump yafatiye ibihano Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC)

Kuri wa Kane, itariki 6 Gashyantare, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yashyize umukono ku iteka rifatira ibihano Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha kubera iperereza ryakozwe kuri Israel, umufatanyabikorwa wa hafi wa Amerika. Yaba Amerika cyangwa Israel ntabwo ari abanyamuryango cyangwa bemera urukiko. Israel ni inshuti magara ya Amerika kandi urukiko ruherutse gutanga icyemezo […]

Umukobwa yatwitse inzu y’umuryango w’umusore bakundanaga kubera kutumvikana

Mu gihugu cya Gambia, umukobwa w’imyaka 19 witwa Ramatoulie Baldeh yafunzwe akekwaho gutwika inzu y’umuryango w’umusore bakundanaga, iherereye mu gace ka Kerr Sering. Ibi byabaye ku wa Kabiri, tariki 4 Gashyantare 2025, nyuma y’amakimbirane hagati ye n’uyu musore bakundana. Amakuru atangazwa n’itangazamakuru ryo muri Gambia avuga ko uyu mukobwa yafashe igikapu cy’imyanda maze akagitwikira ku […]

USA: Indege yari itwaye abantu 10 yaburiwe irengero

Abayobozi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bari mu bikorwa byihutirwa byo gushakisha indege yari itwaye abantu 10 yaburiwe irengero mu nzira yayo ijya mu mujyi wa Nome muri Alaska. Iyo ndege ya Bering Air yari ivuye i Unalakleet yerekeza i Nome, aho yari kugera saa kumi z’umugoroba ku wa Kane tariki 6 Gashyantare, ariko […]

Loni iremeza niba ikwiye kohereza itsinda ry’iperereza ku byaha byakorewe mu burasirazuba bwa DRC

Kuri uyu wa Gatanu, ibihugu 47 bigize Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burenganzira bwa Muntu, birafata umwanzuro niba bizohereza byihutirwa ubutumwa bw’iperereza ku ihohoterwa ryakorewe mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ahamaze igihe habera imirwano ikaze. Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru i Geneve, Julien Paluku, wahoze ari Guverineri wa Kivu, akaba na Minisitiri w’ubucuruzi […]

FIFA yahagaritse imikino muri Congo Brazzaville

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi (FIFA) yahagaritse Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Congo Brazzaville (FECOFOOT) kubera kwivanga kw’abantu batabifitiye ububasha mu mikorere yaryo. Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa Kane tariki ya 6 Gashyantare 2025, FIFA yatangaje ko yafashe uyu mwanzuro nyuma y’uko ibyo bibazo byagaragajwe kenshi, ariko ntibikemurwe. Iki cyemezo cyafashwe ku bwumvikane n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira […]

Umusirikare wa Amerika n’abakozi batatu bapfiriye mu mpanuka y’indege muri Filipine

Ku wa Kane, indege ya gisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yakoze impanuka mu murima w’umuceri mu ntara ya Maguindanao del Sur, mu majyepfo ya Filipine, ihitana umusirikare umwe wa Amerika n’abakozi batatu b’abasivili bakoreraga igisirikare cy’icyo gihugu. Nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bwa Amerika bushinzwe ibikorwa mu karere k’Inyanja y’Abahinde n’iya Pasifika (U.S. Indo-Pacific Command), […]

Kapiteni Bizimana Djihad yabonye ikipe muri Libya

Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Bizimana Djihad, yerekeje muri Al Ahli Tripoli SC yo muri Libya avuye muri Kryvbas Kryvyi Rih yo muri Ukraine. Uyu mukinnyi w’imyaka 28 yasinye muri iyi kipe y’ubukombe nyuma y’umwaka n’igice muri Kryvbas, aho yagiriye ibihe byiza, anahatana mu marushanwa ya UEFA Europa League. Bizimana agiye gusanga muri Al Ahli […]

Imirambo y’abasirikare biciwe mu mirwano itegerejwe muri Afurika y’Epfo kuri uyu wa Gatanu

N’ubwo byari byatangajwe bwa mbere n’Umuyobozi w’Ingabo z’igihugu cya Afurika y’Epfo (SANDF) ko izacyurwa ku wa Gatatu, bigaragara ko imirambo y’abasirikare 14 ba Afurika y’Epfo biciwe muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC) iza gucyurwa mu rugo kuri uyu wa Gatanu. Urubuga defenceWeb dukesha iyi nkuru, rwamenye ko imibiri y’abasirikare bishwe mu gihe inyeshyamba za […]

Kampala: Perezida Museveni yagiranye ibiganiro na Ambasaderi Claver Gatete

Mu gihe Uganda yitegura kwakira inama mpuzamahanga ya Africa Region Forum on Sustainable Development ya 11 Perezida Museveni kuwa Gatatu yakiriye itsinda ry’intumwa riturutse muri Komisiyo y’Ubukungu y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe Afurika ziyobowe na Amb. Claver Gatete. Perezida Museveni abinyujije kuri X yagize ati: “Nakiriye intumwa ziyobowe na Bwana Claver Gatete, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Ubukungu […]

Ramaphosa yaciye amarenga y’uko yaba agiye gucyura ingabo za SANDF ziri muri RDC 

Perezida Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo, ku wa Kane yaciye amarenga y’uko iki gihugu cyaba kigiye gucyura abasirikare bacyo bari mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Perezida Ramaphosa yabigarutseho ubwo yagezaga ijambo ku baturage b’igihugu cye. Afurika y’Epfo ni kimwe mu bihugu bifite ingabo mu burasirazuba bwa RDC zoherejweyo gufasha ku rugamba ingabo […]

Ukraine yakiriye inkunga nshya y’indege z’indwanyi y’ u Bufaransa n’u Buholandi

Perezida Zelenskyy avuga ko itsinda rya mbere ry’indege z’intambara z’Abafaransa zo mu bwoko bwa Mirage ryageze muri Ukraine. Indege z’Abafaransa ngo zahinduwe kugira ngo zihuze n’imiterere y’intambara muri Ukraine no hejuru yayo. Kuri uyu wa Kane, itariki 6 Gashyantare 2025, Perezida Volodymyr Zelenskyy yemeje ko ingabo zirwanira mu kirere za Ukraine zabonye indege za Mirage […]