Urwego rw’ibanga muri Amerika rwarashe umugabo wari uteye White House

Urwego rw’ibanga muri Amerika rwarasiye umugabo hanze ya White House mu gitondo cyo ku Cyumweru nyuma yo “guhangana yitwaje intwaro”, nk’uko byatangajwe n’urwego rushinzwe kurinda perezida. Ruvuga ko mbere rwari yakiriye amakuru avuye muri polisi yaho ku byerekeye “umuntu w’umwiyahuzi ushobora kuba ari kwerekeza i Washington DC avuye muri Indiana”. Abapolisi baho ngo begereye umugabo […]

Abawazalendo baravugwaho kwica abasivili 43 mu bice bigenzurwa na M23

Igitero cyagabwe na Wazalendo mu ijoro ryo ku wa Gatatu, itariki ya 5 Werurwe kugeza ku wa Kane, itariki 6 Werurwe 2025, cyabereye mu mudugudu wa Tambi, nko mu birometero ijana mu majyaruguru ya Goma, muri Kivu y’Amajyaruguru cyahitanye abatari bacye. Amakuru aturuka mu nzego z’ibanze avuga ko igitero cyagabwe ku mudugudu wa Tambi, mu […]

Inzego z’umutekano nshya za Syria zirashinjwa kwica abaturage babarirwa mu magana

Itsinda rishinzwe gukurikirana intambara rivuga ko abashinzwe umutekano muri Syria bivugwa ko bishe abaturage babarirwa mu magana b’abayoboke b’idini rya Alawite mu bugizi bwa nabi bukomeje ku nkombe z’iki gihugu. Ikigo cy’u Bwongereza gishinzwe Uburenganzira bwa Muntu (SOHR) gikorera mu Bwongereza cyavuze ko abasivili bagera ku 745 bishwe mu “bwicanyi” bugera kuri 30 bwibasiye Aba-Alawite […]

Prince Kid yafatiwe muri Amerika

Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka muri Amerika, rwatangaje ko rwataye muri yombi Ishimwe DieudonnĂ© izwi nka Prince Kid wari umaze igihe ashakishwa n’ubutabera bw’u Rwanda. Uru rwego ruzwi nka ICE, rwatangaje ko Ishimwe w’imyaka 38 y’amavuko rwamufatiye muri Leta ya Dallas, ku wa 3 Werurwe 2025. Rwavuze ko rwamutaye muri yombi nyuma yo gushyirirwaho impapuro zo […]

AFC/M23 yemeje amakuru y’umutwe wa Wazalendo wayiyunzeho

Amakuru aturuka muri Kivu aravuga ko abayobozi b’imitwe itatu y’ingenzi ya Wazalendo yashingiwe muri Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo yitandukanyije na leta ikifatanya na AFC/M23. Iyo mitwe ni FPP / AP y’uwiyise General Kabido, NDC-R / M na MaĂŻ-MaĂŻ Kifuafua. Ibi babimenyesheje mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa Gatanu, itariki 7 Werurwe 2025 i Mbwavinywa. […]

Ukraine: Ibitero by’u Burusiya mu Mujyi wa Dobropillya byahitanye byibuze 11

Igisirikare cy’u Burusiya cyagabye igitero ku Mujyi wa Dobropillya gikoresheje misile, rokete, ndetse n’indege zitagira abapilote, cyangiza inyubako z’amagorofa umunani. Ku wa Gatanu, nibwo Igisirikare cy’u Burusiya cyagabye igitero kuri Dobropillya na misile, roketi, ndetse n’indege zitagira abadereva, cyangiza amazu umunani y’amagorofa, gihitana byibuze abantu 11 abandi 30 barakomereka. Abayobozi b’umujyi bavuga ko inyubako y’ubuyobozi […]

Abarwanyi ba M23 baba barimo kwerekeza mu Ntara ya Tanganyika

Kuri uyu wa Gatandatu, itariki 8 Werurwe 2025, abarwanyi ba M23 bagaragaye ku irondo ku misozi ya Kalanga, Maloke no mu yindi midugudu ituranye na Kivu y’Amajyepfo, mu gihe abaturage bakomeje ibikorwa byabo bya buri munsi nta nkomyi. Ababyiboneye bavuga ko abo barwanyi, boherejwe ku bwinshi, bijeje abaturage ko bafite umutekano, bavuga ko ibikorwa byabo […]

RDC: Leta yafatiriye inzu za Pero Luwala ukunze kwibasira Tshisekedi

Inzego z’ubutabera za Repubulika ya Demokarasi ya Congo kuwa Gatandatu zategetse ko hafatwa inzu z’umunyamakuru Claude Pero Luwala wahunze, aho minisitiri w’ubutabera avuga ko uyu mutungo yawubonye nyuma yo kwinjira mu mutwe  AFC / M23. Ni nyuma y’umunsi umwe hashyizweho igihembo cya miliyoni 4 z’amadolari agenewe umuntu uzatanga amakuru y’ahantu aharereye yakoroshya itabwa muri yombi […]

Kabila yasubitse amasomo ye muri Kaminuza ya Johannesburg ngo yite kuri DRC

Uwahoze ari Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Joseph Kabila, yavuze ko byabaye ngombwa ko ahagarika amasomo ye muri Kaminuza ya Johannesburg kugira ngo yibande ku kibazo gikomeje kwiyongera mu gihugu cye. Kabila yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Namibia Broadcasting Corporation, igitangazamakuru cya Leta muri iki gihugu. Kabila yari mu gihugu cy’amajyepfo ya Afurika […]

Inyubako y’amagorofa umunani yari irimo kubakwa i Kinshasa yahirimye

Inyubako y’amagorofa umunani yari irimo kubakwa, yarahirimye ku wa Gatanu, itariki Werurwe 7 nimugoroba ahitwa Mbudi Machungu kuri Avenue Voka mu karere ka CPA Mushie, Komini ya Mont-Ngafula (Kinshasa). Radio Okapi yavuze ko nta gutakaza ubuzima bw’abantu, ahubwo hangiritse ibikoresho byinshi. Bivugwa ko umusingi w’inyubako ushobora kuba utabashije kwihanganira umutwaro wose w’inzu, bityo bigatuma usenyuka […]

Rwamagana: Hagaragajwe impamvu zituma amakimbirane yiyongera mu ngo

Mu biganiro byabaye kuwa Gatanu Tariki ya 7 Werurwe mu karere ka Rwamagana, byahuje Abadepite bagize Ihuriro ry’Abanyarwandakazi bari mu Nteko Ishingamategeko FFRP n’abayobozi mu nzego zitandukanye . Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana bwagaragaje Ibibazo bitera amakimbirane bunasaba abayobozi kuyakumira hadahutajwe abayafitanye. Ibyo biganiro byabaye mu murenge wa Muhazi,byibanze ku ruhare rw’urubyiruko mu iterambere n’urw’abagize umuryango […]