wazalendo_en_formation-73d62

Abawazalendo baravugwaho kwica abasivili 43 mu bice bigenzurwa na M23

Sangiza iyi nkuru

Igitero cyagabwe na Wazalendo mu ijoro ryo ku wa Gatatu, itariki ya 5 Werurwe kugeza ku wa Kane, itariki 6 Werurwe 2025, cyabereye mu mudugudu wa Tambi, nko mu birometero ijana mu majyaruguru ya Goma, muri Kivu y’Amajyaruguru cyahitanye abatari bacye.

Amakuru aturuka mu nzego z’ibanze avuga ko igitero cyagabwe ku mudugudu wa Tambi, mu burasirazuba bwa DRC, cyakozwe na Nyatura Abazungu, umutwe witwara gisirikare wa Wazalendo ufatanya n’Ingabo za Congo (FARDC) ku mugoroba wo ku wa Gatatu, itariki ya 6 Werurwe.

Amakuru aturuka mu nzego z’ubuzima agera kuri RFI, avuga umubare w’abantu 43 bapfuye mu baturage, ushobora kuzamuka. Mu gitondo cyo ku wa Kane itariki ya 6 Werurwe, “twagiyeyo tubona imirambo yatwitswe. Twagize ikibazo cyo kubamenya, ”ibi bikaba byavuzwe n’uwarokotse icyo gitero utigeze atangazwa amazina.

Abantu bahunze baherutse gusubira mu karere

Benshi mu bahohotewe, abagabo, abagore n’abana, ni abavanywe mu byabo bari baherutse gusubira muri kariya gace karimo M23. Abarwanyi ba Wazalendo babateye ngo babashinja gukorana n’abarwanyi bayo. Amakuru menshi yo muri ako gace avuga ko nyuma basubiye mu birindiro byabo mu gace ka Bulindi na Butenderi uherereye nko mu birometero icumi.

Iki gitero kije mu gihe SADC na EAC basabye ko habaho guhagarika imirwano mu karere. Mu minsi ibiri, havuzwe imirwano ikaze hafi ya Masisi hagati ya AFC / M23 n’Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo zishyigikiwe n’inyeshyamba za Wazalendo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *