Igisirikare cy’u Burusiya cyagabye igitero ku Mujyi wa Dobropillya gikoresheje misile, rokete, ndetse n’indege zitagira abapilote, cyangiza inyubako z’amagorofa umunani.
Ku wa Gatanu, nibwo Igisirikare cy’u Burusiya cyagabye igitero kuri Dobropillya na misile, roketi, ndetse n’indege zitagira abadereva, cyangiza amazu umunani y’amagorofa, gihitana byibuze abantu 11 abandi 30 barakomereka.
Abayobozi b’umujyi bavuga ko inyubako y’ubuyobozi n’imodoka 30 nabyo byangiritse.
Mu gihe abashinzwe kuzimya umuriro bagerageza kuzimya inkongi mu nyubako ebyiri muri izo, Abarusiya bongeye gutera, bangiza ikamyo ya kizimyamwoto.
Perezida Volodymyr Zelenskyy yanditse ku rubuga rwa Facebook ati: “Inzego z’ubutabazi zimaze kugera aho byabereye, bagabye ikindi gitero, bibasira nkana abatabazi. Aya ni amayeri mabi kandi y’iterabwoba akoreshwa n’Abarusiya.”
Umuyobozi w’igisirikare cy’akarere, Oleg Synegubov, yavuze ko ikindi gitero cyagabwe ku Mujyi wa Bogodukhiv mu burasirazuba bwa Kharkiv mu gitondo cyo ku wa Gatandatu cyahitanye abantu batatu abandi 7 barakomereka.
Hagati aho Ibiro Ntaramakuru by’u Burusiya, TASS, byavuze ko abasirikare bongeye gufata imidugudu itatu; Viktorovka, Nikolaevka na Staraya Sorochina, bayambuye Ingabo za Ukraine mu Karere ka Kursk mu Burusiya, aho Ingabo za Ukraine nazo zari zabashije gufata ibice.


