Mu biganiro byabaye kuwa Gatanu Tariki ya 7 Werurwe mu karere ka Rwamagana, byahuje Abadepite bagize Ihuriro ry’Abanyarwandakazi bari mu Nteko Ishingamategeko FFRP n’abayobozi mu nzego zitandukanye . Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana bwagaragaje Ibibazo bitera amakimbirane bunasaba abayobozi kuyakumira hadahutajwe abayafitanye.
Ibyo biganiro byabaye mu murenge wa Muhazi,byibanze ku ruhare rw’urubyiruko mu iterambere n’urw’abagize umuryango mu kubaka umuryango utekanye kandi ushoboye.

Abitabiriye ibyo biganiro bagarutse ku myitwarire y’urubyiruko irushyira mu kaga harimo no gusambanywa bagaterwa inda . Basabwe kandi kwirinda guhishira abashora urubyiruko mu ngeso zirimo n’ubusambanyi bamwe bajyamo bakiri bato .
Umwe bitabiriye ibyo biganiro , Madamu Uwimana Xaverine yagarutse ku ngaruka amakimbirane agira ku bana .
Yagize ” Usanga abantu bavuga ngo umwanya wo kuganira warabuze,ariko ntiwabura umwana wo kwita ku muryango. Urugo rwubakwa no kuganira hagati y’abashakanye ni ngombwa ,.Iyo amakimbirane aje mu rugo usanga n’Uburenganzira bw’umwana butubahirizwa . Kwirinda ayo makimbirane bisaba kuganira ku bibazo biri mu muryango ndetse no koroherana .”

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab yasabye abayobozi kugira uruhare mu gukemura amakimbirane kandi barabikora ntawuhutajwe .
“Amakimbirane usanga ibiyatera bishingiye ku mibanire mibi , iyo mibanire mibi nkuko twagiye tubivuga , byagaragaye ko ibiyatera harimo ubusinzi , bukagira ibindi bibushamikiyeho ,yaba umugore yaba umugabo,iyo yabaye umusinzi biba aruko. iyo hajemo ubusinzi hazamo no gukubita no gukometsa . Mu bindi bitera amakimbirane hari kutubahiriza inshingano,gucana inyuma nabyo turabibona ikindi n’imicungire y’umutungo usanga hari igihe umwe ashaka kuwiharira nabyo bitegatera amakimbirane .”
Meya Mbonyumuvunyi yakomeje ati: “Ibi bibazo byose bikanagira n’ingaruka no kubo babyara , kuko iyo hari amakimbirane,abana bagira ingorane bakabura amafaranga y’ishuri , bagasonza kuburyo hari n’abashobora kujya mu muhanda.Dufite Inzego nyinshi ,izo nzego zose zegereye abafitanye amakimbirane zikabaganiriza zitabahutaza byagabanya amakimbirane kuko nicyo gikenewe .”

Hon Tumukunde Hope wari mu itsinda ry’Abanyarwandakazi bari mu Nteko Ishinga Amategeko ryari mu karere ka Rwamagana, aganira n’itangazamakuru yavuze ko abadepite bari muri iryo huriro bateguye ibyo biganiro mu turere twose mu rwego rwo gufata ingamba ku bibazo byugarije umuryango.
“Twaje hano nk’abanyarwandakazi bari mu Nteko Ishinga Amategeko,kugira ngo dukomeze dufatanye n’abandi bayobozi kwigisha no kureba ibibazo bitandukanye , hari ibibazo byo mu ngo , amakimbirane avamo kwicana ku bashakanye , hari ibibazo birebana n’abana n’Uburenganzira bwabo .Twaje kuganira ku ngamba twafata kugira ngo ibyo byose tubiganireho turebe uko byakumirwa , turifuza umuryango ubanye neza kuko nta terambere ryagerwaho , ridashingiye ku muryango uteye imbere kandi utekanye .”

Ibyo biganiro byitabiriwe n’abayobozi mu nzego z’ibanze, abayobora ibyiciro byihariye , abayobora ibigo bitandukanye mu karere Rwamagana, Inzego z’umutekano n’iz ‘ubuzima n’uburezi ndetse n’ imiryango itari iya Leta .


