Tanzania: Kera kabaye iperereza rya Leta ryahishuye umubare w’abishwe mu matora

Iperereza ryakozwe na Leta ya Tanzania ku mvururu zakurikiye amatora rusange yo mu Ukwakira 2025 yabaye muri icyo gihugu, ryagaragaje ko abantu nibura 518 ari bo bishwe. Barimo 197 barashwe, na ho abarenga 2,000 barakomereka. Mu bapfuye harimo abagabo 490, abana 21 ndetse n’abagore 16, ariko umubare nyakuri ushobora kuba urenzeho kubera abashyinguwe mu ibanga. […]
Ingabo z’u Burundi zikomeje gupfa nk’udushwiriri mu ntambara yo muri Congo

Abasirikare b’u Burundi boherejwe kurwana mu gihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo bakomeje gupfa ku bwinshi nk’uko amakuru yakusanyijwe mu nzego za gisirikare avuga. Biravugwa ko kuri ubu Igisirikare cy’u Burundi cyahinduye uburyo bw’imicungire y’imirambo, aho kuri ubu ihita yoherezwa mu mitwe abasirikare bakomokamo aho kuyishyira hamwe nka mbere. Amakuru aturuka ku Rugamba no […]
Huye: Umusore w’imyaka 19 akurikiranweho gushaka kwica mugenzi we

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye kuwa Gatatu, itariki 22 Mata, bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umusore w’imyaka 19 ukekwaho gushaka kwica umugabo w’imyaka 32 amutemesheje umuhoro. Icyaha akurikiranweho cyakozwe ku itariki ya 05 Mata 2026, ahagana saa mbiri zishyira saa tatu za nijoro, mu Mudugudu wa Gihimbi, Akagali ka Kabirizi, Umurenge wa […]
Ba Perezida 2 baburiye Ndayishimiye ku mugambi we wo gutera u Rwanda

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi biravugwa ko aherutse guhamagarwa na ba Perezida b’ibihugu bibiri byo mu karere, bakamuburira ku mugambi wo gutera u Rwanda amaze igihe afite. Ni nyuma y’andi makuru amaze iminsi avuga ko u Burundi bwaba bumaze igihe buhabwa n’u Bubiligi intwaro n’ibindi bikoresho bya gisirikare byo kwifashisha muri uriya mugambi, mu rwego […]
Abanya-Afghanistan Trump ashaka kohereza kwa Tshisekedi babyanzeÂ

Abanya-Afghanistan 1,100 bafashije Amerika mu ntambara leta ya Donald Trump ishaka kohereza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo babiteye utwatsi, bagaragaza ko badashaka koherezwa muri icyo gihugu. Aba bantu bafashije Amerika mu ntambara yo mu gihugu bakomokamo, mu itangazo bashyize ahagaragara, bavuga ko batagishobora gusubira muri Afghanistan kubera umutekano muke baterwa no gukorana na Amerika, […]
CAR: Ingabo z’u Rwanda zakoze igikorwa cyo kuvura abaturage

Ingabo z’u Rwanda (RWABAT-2) ziri mu butumwa bw’ amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya Centrafrica (CAR), kuwa Gatatu, itariki 22 Mata 2026, zakoze igikorwa cyo kuvura abaturage ku cyicaro cy’Akarere ka Boali, Sous-Prefecture ya Boali. Muri iki gikorwa, abarwayi barenga 174 basuzumwe indwara zitandukanye kandi banahabwa imiti nk’uko byatangajwe na minisiteri y’ingabo ibinyujije kuri X. […]
Ndayishimiye yahinduye abarimo ushinzwe ibikoresho bya gisirikare muri FDNBÂ

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, yahinduye bamwe mu bayobozi bakuru mu nzego za gisirikare, ashyiraho umusirikare mushya ushinzwe ibikoresho bya gisirikare mu ngabo. Bikubiye mu iteka rya Perezida Ndayishimiye ryasohotse kuri uyu wa Kane tariki ya 23 Mata. Abo Ndayishimiye yahaye inshingano barimo Colonel Thierry Kabula wagizwe umukuru w’Ishami rishinzwe ibikoresho mu ngabo z’u Burundi, […]
Trump yasabye FIFA gukura Iran mu gikombe cy’Isi igasimbuzwa Ubutaliyani

Umwe mu ntumwa zidasanzwe za Leta Zunze Ubumwe za Amerika woherejwe na Donald Trump yasabye Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umupira w’Amaguru FIFA ko ikipe y’igihugu y’Ubutaliyani yasimbura iya Iran mu mikino y’igikombe cy’Isi 2026. Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Financial Times ndetse bikemezwa n’amakuru yatangajwe na Reuters, intumwa ya Amerika Paolo Zampolli yavuze ko yagejeje iki gitekerezo kuri Trump […]
Umwarimu utararangije kaminuza ntazongera kwigisha mu mashuri abanza

Mu mavugurura mashya ateganyijwe mu burezi bw’u Rwanda, abarimu bazajya bigisha mu mashuri abanza basabwe kuba bararangije nibura kaminuza. Ni impinduka REB ivuga ko zigamije kuzamura ireme ry’uburezi, cyane cyane ku rwego rw’ishingiro aho abana bigira gusoma, kwandika no kubara. Ubuyobozi bwa REB buvuga ko gahunda yari isanzweho yo gutegura abarimu mu mashuri nderabarezi itagihagije, […]
FARDC yagabye igitero muri centre ya Minembwe na drones zirimo KT-6

Kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 22 Mata 2026, saa kumi n’ebyiri n’iminota 5 z’umugoroba ingabo zishyize hamwe z’ubutegetsi bwa Kinshasa zateye ibibombe nkana ku gace gatuwe cyane ka centre ya Minembwe, hakoreshejwe indege zitagira abapilote z’ubwiyahuzi zirimo KT-6. Itangazo ryashyizwe ahagaragara na AFC/M23, rivuga ko ibyo bitero by’ubugome byabibye iterabwoba kandi bisenya imitungo […]
Abasirikare ba Amerika ku mato y’intambara: Ibiribwa bike n’imibereho mibi bikomeje guteza impaka

Mu gihe umwuka mubi hagati ya Amerika na Iran ukomeje gufata indi ntera, amakuru ari gukwirakwira hirya no hino ku isi aravuga ku buzima bw’abasirikare b’Amerika bari ku mato y’intambara. By’umwihariko, ubwato bwa USS Gerald R. Ford buri mu zivugwa cyane, aho bivugwa ko hari ibibazo by’ibiribwa bike n’imibereho igoye. Ibi byateje impaka zikomeye mu […]
Togo igiye gushyikiriza Loni ikarita nshya y’Isi igaragaza neza ubunini nyakuri bwa Afurika

Igihugu cya Togo cyahawe inshingano na Afurika yunze ubumwe yo gutegura ikarita nshya y’Isi izagaragaza neza ubunini nyakuri bw’ibihugu, cyane cyane umugabane wa Afurika. Iyi karita igamije gusimbura uburyo bwa kera buzwi nka Mercator projection, bumaze imyaka myinshi bukoreshwa ariko bukunze kunengwa kuba bugabanya cyane ubunini bwa Afurika ku ikarita y’Isi. Nk’uko imibare ibigaragaza, Afurika […]
Amaze imyaka 11 arongoye ariko umugore yanze kumubyarira

Umugabo w’imyaka 48 yatangaje ko yabaye mu rushako imyaka 11 nta mwana, nyuma akaza kumenya ko umugore we yakoreshaga uburyo bwo kuboneza urubyaro mu ibanga Umugabo witwa Roby Ekpo yatangaje ubuhamya bwe ku bibazo byaranze urushako rwe rwamaze imyaka 11, aho yavuze ko kugeza ubu afite imyaka 48 ariko akaba adafite umwana n’umwe. Ibi yabitangaje […]
Umunyamabanga w’ingabo za Amerika zirwanira mu mazi yirukanwe

Minisiteri y’ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika (Pentagon) ku wa Gatatu yatangaje ko John Phelan wari Umunyamabanga ushinzwe ingabo zirwanira mu mazi, yavuye ku mwanya we. Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’umuvugizi wa Pentagon, Sean Parnell, rivuga ko igenda rye “ryabaye ako kanya”. Iryo tangazo ryanyujijwe ku rubuga nkoranyambaga X ntiryasobanuye impamvu y’icyemezo cyo kuva kuri […]
Kivu y’Amajyepfo: Abadepite barasaba kweguza Guverineri Pulusi

Abagize Inteko Ishinga Amategeko y’Intara ya Kivu y’Amajyepfo, muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo batanze ubusabe bwo gukuraho icyizere no kuvana ku butegetsi Jean Jacques Purusi uyobora iyi ntara bamushinja kunyereza umutungo wa leta, no guha ishingiro umutwe wa M23, nk’uko bivugwa n’ibinyamakuru muri Congo. Intara ya Kivu y’Amajyepfo imaze umwaka urenga irimo intambara hagati […]