20260423_080125

Togo igiye gushyikiriza Loni ikarita nshya y’Isi igaragaza neza ubunini nyakuri bwa Afurika

Sangiza iyi nkuru

Igihugu cya Togo cyahawe inshingano na Afurika yunze ubumwe yo gutegura ikarita nshya y’Isi izagaragaza neza ubunini nyakuri bw’ibihugu, cyane cyane umugabane wa Afurika.

Iyi karita igamije gusimbura uburyo bwa kera buzwi nka Mercator projection, bumaze imyaka myinshi bukoreshwa ariko bukunze kunengwa kuba bugabanya cyane ubunini bwa Afurika ku ikarita y’Isi.

Nk’uko imibare ibigaragaza, Afurika ifite ubuso burenga kilometero kare miliyoni 30, bikaba biyigira umugabane wa kabiri munini ku Isi nyuma ya Aziya. Nyamara ku mu makarita menshi asanzwe, igaragara nk’aho ingana hafi na Greenland, mu gihe mu by’ukuri Afurika iyiruta inshuro zirenga 13.

Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ushyigikiye gahunda yiswe “Correct the map”, aho ushaka ko hakoreshwa uburyo bushya buzwi nka Equal Earth projection, bufasha kugaragaza Isi mu buryo bw’ukuri kurushijeho.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Togo, yavuze ko iyi gahunda igamije atari gusa ukuri kwa siyansi, ahubwo no kugarura agaciro ka Afurika mu mateka, aho yagiye igaragara nabi mu buryo bw’amakarita yakoreshejwe mu bihe byashize.

Biteganyijwe ko uyu mushinga uzashyikirizwa Inteko Rusange ya Loni muri Nzeri 2026, aho ibihugu bizawutoreraho.

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *