Iperereza ryakozwe na Leta ya Tanzania ku mvururu zakurikiye amatora rusange yo mu Ukwakira 2025 yabaye muri icyo gihugu, ryagaragaje ko abantu nibura 518 ari bo bishwe.
Barimo 197 barashwe, na ho abarenga 2,000 barakomereka. Mu bapfuye harimo abagabo 490, abana 21 ndetse n’abagore 16, ariko umubare nyakuri ushobora kuba urenzeho kubera abashyinguwe mu ibanga.
Komisiyo yashyizweho na Leta ngo ikore iperereza, iyobowe na Mohamed Chande Othman, ntiyigeze igaragaza ba nyirabayazana bâizo mpfu, gusa muri raporo yayo yasabye ko hakorwa iperereza ryimbitse, ibintu byateje impaka kuko abatavuga rumwe nâubutegetsi bashinja inzego zâumutekano gukoresha ingufu z’umurengera.
Izi mvururu zabaye nyuma yâuko Perezida Samia Suluhu Hassan atsindiye amatora ku majwi 98%, ariko abatavuga rumwe nâubutegetsi barabyamaganye bavuga ko atari amatora anyuze mu mucyo, cyane cyane ko bamwe mu batavuga rumwe na we batemerewe kwiyamamaza.
Nâimiryango mpuzamahanga yagaragaje impungenge ku mucyo wâayo matora.
Amashusho yemejwe yagaragaje abapolisi barasa ku myigaragambyaga, mu gihe Leta yo ivuga ko inzego zâumutekano zari zigamije gukumira umutekano muke, ikanavuga ko izo mvururu zari zateguwe hagamijwe guhungabanya igihugu.
Hatangajwe ko hagiye gushyirwaho urwego rushya rushinzwe gukora iperereza ku byaha byabaye, birimo ubwicanyi, ubusahuzi nâibura ryâabantu.
Ishyaka rikomeye ritavuga rumwe nâubutegetsi, Chadema, ryavuze ko raporo yasohowe na Leta ari âuguhisha ukuriâ.
Komisiyo yakoze iperereza yo yavuze ko impamvu zâizo mvururu zirimo ibibazo bya politiki nâubukungu, nko gusaba impinduka no kutishimira ubutegetsi bumaze igihe kirekire mu maboko yâishyaka rimwe.
Mu myanzuro yayo, komisiyo yasabye gufasha abahuye nâingaruka zâizo mvururu, gushyiraho umunsi wo kwibuka abapfuye, gukomeza iperereza kugira ngo hamenyekane abaryozwa ibyo byaha, no gukora impinduka zirimo gushyiraho itegeko nshinga rishya bitarenze 2028.


