Abarwanashyaka ba Green Party basuye Urwibutso rwa Rebero

Abarwanashyaka b’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR), ku wa Gatanu tariki ya 5 Kamena basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Rebero rusanzwe rufite amateka yihariye yo kuba rushyinguyemo abanyapolitiki bishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Aba barwanashyaka bari bayobowe na Perezida wa Green Party, Hon. Dr Frank Habineza, Visi-Perezida, Hon. […]

Ibihugu 4 umugore ashaka abagabo benshi

Mu bice bimwe by’isi, usanga hari umuco udasanzwe aho umugore ashobora kubana n’abagabo barenze umwe icyarimwe. Ubu buryo buzwi nka Polyandry, bukaba budakunze kuboneka mu bihugu byinshi, ndetse henshi amategeko ntabyemera. Muri Tibet, ubu buryo bwigeze kuba umuco usanzwe cyane cyane mu bice by’imisozi. Akenshi abavandimwe b’abagabo bashakanaga umugore umwe kugira ngo ubutaka bw’umuryango budacikamo […]

PM Dr. Nsengiyumva yijeje ingamba zo kurinda Abanyarwanda umutwaro w’izamuka ry’ibikomoka kuri Peteroli

Minisitiri w’Intebe, Dr Justin Nsengiyumva, yijeje Abanyarwanda ko Leta izakomeza gufata ingamba zigamije kubarinda umutwaro w’izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ku rwego mpuzamahanga ryatewe ahanini n’intambara ikomeje kubera mu Burasirazuba bwo Hagati. Yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 6 Kamena, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru. Ni ikiganiro cyabaye nyuma y’amasaha make Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rutangaje […]

Operasiyo yayobowe na Col. Kazarama yafatiwemo Colonel na Capitaine ba Wazalendo 

Operasiyo idasanzwe yayobowe na Colonel Vianney Kanyamuhanda Kazarama usigaye ashinzwe ubukangurambaga mu mutwe wa AFC/M23, yafatiwemo umwe mu bayobozi b’imitwe ya Wazalendo na ho undi murwanyi mukuru wayo yishyikiriza ubutegetsi bwa AFC/M23 ku bushake. Ni operasiyo yabereye mu gace ka Nyabanira, muri Groupement ya Binza, Teritwari ya Rutshuru. Muri iyi Operasiyo, Colonel Kazarama n’itsinda yari […]

Ubukoloni si bwo bwishe Afurika” – Elon Musk

Umunyemari w’umuherwe Elon Musk yongeye guteza impaka ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kuvuga ko ubukoloni butari yo mpamvu nyamukuru ituma Afurika ikomeza kugira ibibazo by’ubukene. Ibi yabitangaje ashyigikira ubutumwa bwatambutse ku rubuga rwa X, bwagereranyaga amateka y’ubukungu bwa Ethiopia na Vietnam. Uwanditse ubwo butumwa yavuze ko Ethiopia, igihugu kitakolonijwe nk’ibindi byinshi byo muri Afurika, cyamaze […]

Ubwongereza buri mu gihe cy’Akaga

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’Ubwongereza, Sir Richard Knighton, yatangaje ko igihugu cye kiri mu gihe cy’umutekano muke kurusha ibindi byose yabonye mu myaka 35 amaze mu gisirikare. Mu kiganiro yagiranye na BBC, Knighton yavuze ko ibikorwa by’u Burusiya birimo ibitero by’ikoranabuhanga (cyber attacks), ibikorwa byo gusenya ibikorwa remezo, ubutasi ndetse n’ubwicanyi bwateguwe, bikomeje gushyira igitutu ku […]

Intambara yo kunaniza AFC/M23: Intwaro nshya ya Congo?

Mu gihe umutwe wa M23 ukomeje kugenzura ibice byinshi bya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo, harimo imijyi ikomeye nka Goma na Bukavu, hari ikibazo gikomeje kwibazwa: Ese Leta ya Kinshasa yaba yarahinduye amayeri, ikava ku gushaka gutsinda M23 vuba, ikajya ku kuyinaniza mu ntambara y’igihe kirekire? Bamwe mu bahanga mu bya gisirikare bavuga ko ibimenyetso […]

Putin yateye utwatsi iby’umuhuro we na Zelensky

Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya, yatangaje ko nta mpamvu abona yatuma ahura imbonankubone na mugenzi we Volodymyr Zelensky wa Ukraine waherukaga kumwandikira ibaruwa ifunguye amusaba ko bahura bakaganira ku ihagarikwa ry’intambara imaze imyaka irenga ine. Putin mu ijambo yavugiye i Moscow ku wa 5 Kamena 2026, yagaragaje ko ibiganiro hagati y’abakuru b’ibihugu bidakwiye kuba intangiriro […]

Iran na Amerika byongeye kurasana

Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Iran byongeye kugirana ubushyamirane bwa gisirikare kuri uyu wa 6 Kamena 2026, nyuma y’aho ingabo za Amerika zirashe drone enye za Iran zari zoherejwe mu muhora wa Hormuz, inzira y’ingenzi inyuramo ubwato bwinshi butwara peteroli ku Isi. Ingabo za Amerika (CENTCOM) zatangaje ko izo drone zari zibangamiye urujya n’uruza […]

U Burundi bwahamagaje Ambasaderi Njebarikanuye nyuma yo kuganira na Mushikiwabo

Guverinoma y’u Burundi yahamagaje mu gihugu Ambasaderi wabwo mu Bufaransa, Spès-Caritas Njebarikanuye, nyuma y’iminsi ibiri gusa yakiriwe n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo. Ku wa Kabiri tariki ya 02 Kamena ni bwo uriya mudipolomate yakiriwe i Paris na Mushikiwabo, amushyikiriza impapuro zimwemerera guhagararira igihugu cye muri uriya muryango. Gitega mu baruwa yayo […]

U Rwanda rwashimye Rubio wemeje ko rwatangiye kubahiriza amasezerano ya Washington

Guverinoma y’u Rwanda yashimye ko Umunyamabanga wa Leta ya Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga, Marco Rubio wemeye ko u Rwanda ruri kubahiriza inshingano zarwo mu masezerano ya Washington agamije kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Bikubiye mu itangazo ryashyizwe ahagaragara nyuma y’aho Rubio atangarije Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga y’Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika […]

Litiro ya mazutu yiyongereyeho arenga Frw 700

Urwego Ngenzuramikorere (RURA), ku wa Gatanu tariki ya 5 Kamena rwashyizeho ibiciro bishya by’ibikomoka kuri Peteroli byasize igiciro cya Mazutu gitumbagiye, mu gihe icya lisansi cyagumye uko cyari gisanzwe. RURA mu itangazo yasohoye, igiciro cya Lisansi cyagumye kuri Frw 2,938, mu gihe icya mazutu cyageze kuri Frw 2,927 kivuye kuri 2,205. Ibi bivuze ko litiro […]