Ruberwa yasabye FDNB kuva muri Uvira

Uwahoze ari Visi Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Azarias Ruberwa, yavuze ko ubufatanye bwa Guverinoma ya RDC n’ingabo z’u Burundi mu bikorwa bya gisirikare mu misozi miremire ya Minembwe bwarushijeho gukaza umutekano muke, asaba ko izo ngabo zikurwa mu mujyi wa Uvira. Mu kiganiro yagiranye na ACTUALITE.CD, Ruberwa yavuze ko uburyo Guverinoma ya […]

Ethiopia: Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya ari mu ruzinduko rutunguranye muri Afurika

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya, Sergey Lavrov, yageze mu murwa mukuru wa Ethiopia, Addis Ababa, mu rugendo azagirira mu bihugu bya Afurika, nk’uko byatangajwe n’itangazamakuru rya leta mu mpera z’uyu wa Mbere. Ibiro Ntaramakuru by’u Burusiya, RIA, byatangaje ko Lavrov yageze i Addis Ababa, aho yitezwe guhura n’abayobozi ba Ethiopia kuri uyu wa Kabiri, barimo […]

Umubano w’u Rwanda na RDC ukwiye gushingira ku mategeko aho kuba ku marangamutima: Ruberwa

Uwahoze ari Visi Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Azarias Ruberwa, yavuze ko umubano hagati ya RDC n’u Rwanda ukwiye gushingira ku mahame y’amategeko mpuzamahanga no kubahiriza amasezerano, aho gushingira ku marangamutima. Mu kiganiro yagiranye na ACTUALITE.CD, Ruberwa yavuze ko ibihugu byombi ari abaturanyi bazahorana, bityo ko ibibazo bifitanye bikwiye gukemurwa mu buryo bwubaka. […]

Igikoni cyo ku Bitaro bya Nyabikenke cyakuruye impaka muri PAC

Abadepite bagize Komisiyo ishinzwe gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo by’Igihugu (PAC), bagaragaje kugwa mu kantu nyuma y’aho basanze ubuyobozi bw’Ibitaro bya Nyabikenke biri mu Karere ka Muhanga, bwarasubije ko igikoni cy’ibyo bitaro ari icyo mu cyaro ku buryo bitari ngombwa gushyiramo ibikoresho bimwe by’ikoranabuhanga bigezweho nka Firigo. Ibi byagaragaye kuri uyu wa 07 Nyakanga 2026 ubwo […]

Bujumbura: Abarwanya Tshisekedi bongeye kwemeza ko badakozwa guhindura itegeko nshinga

Perezida w’u Burundi akaba na Perezida w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe muri iki gihe, Évariste Ndayishimiye, yakiriye intumwa ziturutse muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo ku wa Mbere mu ngoro ye, Ntare Rushatsi; zigizwe n’abayobozi b’amashyaka ya politiki atavuga rumwe n’ubutegetsi n’abahagarariye amadini akomeye yo muri icyo gihugu. Iyi nama ni imwe mu nama ngishanama […]

Macron aratekanye nyuma y’ibisasu byaturikiye aho ari mu ruzindiko muri Syria

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, aratekanye nyuma y’amakuru y’ibisasu byaturitse mu mujyi wa Damascus rwagati mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, aho ari mu ruzinduko nk’uko byatangajwe na Champs Elysee. Macron ari mu murwa mukuru, Damascas, kugira ngo aganire na mugenzi we wa Syria, Ahmed al-Sharaa, mu biganiro bibera mu ngoro ya perezida. Umukozi […]

U Bufaransa bwakuye abadipolomate babwo bose muri Burkina Faso

Kuva mu cyumweru gishize nta badipolomate b’Abafaransa basigaye muri Burkina Faso, kandi abadipolomate ba Burkina Faso bari mu Bufaransa bari bafite kugeza ku wa Mbere nimugoroba kugira ngo bapakire ibintu byabo bagende. Ibi bigaragaza indi ntambwe itewe mu ihungabana ry’umubano hagati ya Paris na Ouagadougou, nyuma y’itangazo ryo ku itariki ya 26 Kamena ry’icyemezo cy’ubutegetsi […]

Perezida Kagame yahawe imirimo muri Loni

Perezida Paul Kagame yagizwe umwe mu bayobozi ba Komisiyo Mpuzamahanga ya ‘AI for Good’ yashyizweho na Loni, binyuze mu Ishami ryayo ry’Ikoranabuhanga mu Itumanaho (ITU). Iyi Komisiyo igamije guteza imbere ikoreshwa ry’Ubwenge Buhangano (Artificial Intelligence/AI) mu gukemura ibibazo byugarije isi no kugabanya ubusumbane mu kugerwaho n’ikoranabuhanga. Perezida Kagame azafatanya kuyobora iriya Komisiyo na Marc Benioff, […]

Fizi: FARDC irigamba kwisubiza imidugudu 3 hafi ya Minembwe

Ingabo za Repulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) ziremeza ko zongeye kwigarurira imidugudu itatu yo muri Teritwari ya Fizi yagenzurwaga n’inyeshyamba za Twiraneho. Ibi ngo bikurikira imirwano yabaye mu karere hagati ya FARDC na Twiraneho (n’abafatanyabikorwa babo) mu bice bitandukanye bikikije Minembwe muri Kivu y’Amajyepfo. Hagati aho kandi, igisirikare cyemeye ko cyatakaje “Point Zero” cyemeza […]

EAC: Hemejwe ingamba zigamije gushimangira umutekano w’ibiribwa

Abaminisitiri bashinzwe ubuhinzi n’umutekano w’ibiribwa mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) bemeje ingamba nshya zirimo iza politiki, ishoramari n’amabwiriza, zigamije gushimangira umutekano w’ibiribwa, kwihutisha impinduka mu rwego rw’ubuhinzi no guteza imbere ubuhinzi burambye mu karere. Izi ngamba zafatiwe mu Nama ya 19 y’Akanama k’Ubuhinzi n’Umutekano w’Ibiribwa yabereye i Dar es Salaam muri Tanzania. […]