Mbappé yabaye indorerwamo y’ikibazo Paraguay yari imaze imyaka ihisha

Ibitero by’amagambo by’umusenateri wa Paraguay, Celeste Amarilla, byibasiye rutahizamu w’u Bufaransa Kylian MbappĂ©, ntibyatunguranye gusa kubera uburemere bw’ayo magambo, ahubwo byanasubije amaso inyuma ku mateka y’ivangura rishingiye ku ruhu muri Paraguay. Icyo gihugu cyo mu majyepfo ya Amerika, nubwo kitigeze kigaragara cyane mu nkuru z’ivanguramoko nk’ibindi byo kuri uwo mugabane, gifite amateka agaragaza ko ikibazo […]
Bitakwira mu cyoba cy’uko M23 yaba iri kugera amajanja Baraka na Kalemie

Depite Justin Bitakwira uhagarariye agace ka Uvira mu Nteko Ishinga Amategeko ya RDC, yasabye Minisitiri w’Ingabo n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za FARDC kuva mu biro bakajya ku rugamba, avuga ko bakwiye gukora ibishoboka byose bakarinda umujyi wa Baraka kujya mu maboko ya AFC/M23. Mu kiganiro yagiranye na Radiyo ya Top Congo FM, Bitakwira yanenze abayobozi bakuru […]
Kuva Bunagana kugera Goma na Bukavu: Ibitero byahinduye isura y’urugamba rwa M23

Ku wa 28 Werurwe 2022, umutwe wa M23 watangaje ko usubiye ku rugamba nyuma y’imyaka hafi icumi wari umaze udakora ibikorwa bikomeye bya gisirikare. Uyu mutwe wavuze ko wasubiye mu mirwano kubera ibyo wavugaga ko ari akarengane gakorerwa abaturage bo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), cyane cyane ibibazo by’umutekano n’impunzi. Kuva […]
Abagore bakorewe agakoresho kabafasha kunyara bahagaze nk’abagabo

Mu gihe abantu benshi bagenda bakora ingendo, bakajya mu misozi cyangwa bakisanga ahantu hatari ubwiherero busukuye, hari igikoresho gito gikozwe muri silicone yo mu rwego rw’ubuvuzi kiri gukundwa n’abagore kubera uburyo kibafasha kwihagarika bahagaze. Iki gikoresho kizwi nka GoGirl cyakozwe mu buryo bujyanye n’imiterere y’umubiri w’umugore, kikamufasha kwihagarika adakeneye kwicara ku musarani. Umwanditsi Alison Freer […]
Gen. Byamungu wa M23 i Point-Zéro

Umugaba Mukuru wungirije w’Ingabo z’umutwe wa M23 ushinzwe ibikorwa, GĂ©nĂ©ral de Brigade Bernard Maheshe Byamungu, yagaragaye mu gace ka Point-ZĂ©ro nyuma y’iminsi mike ingabo ayoboye na Twirwaneho bisubije muri kariya gace ko mu misozi miremire. Ku wa Gatandatu tariki ya 4 Nyakanga ni bwo Twirwaneho na M23 bigaruriye kariya gace k’ingenzi, nyuma yo kukirukanamo ihuriro […]
Perezida wa Turkey yahaye abayobozi ba NATO imbunda, Starmer arayisigaÂ

Perezida wa Turkey, Recep Tayyip ErdoÄźan, yahaye abayobozi bitabiriye Inama ya 36 y’Umuryango wa NATO yabereye i Ankara impano idasanzwe igizwe n’imbunda yo mu bwoko bwa revolver yanditseho amazina yabo, iherekejwe n’agasanduku karimo amasasu nyayo. Iyi mpano yatanzwe ku wa 8 Nyakanga 2026 ku ruhande rw’inama y’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma za NATO. Buri muyobozi […]
Iran yihimuye kuri Amerika

Intambara y’amagambo n’ibitero hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Iran yongeye gukaza umurego mu ijoro ryo ku wa 8 rishyira ku wa 9 Nyakanga 2026, aho impande zombi zashyamiranye ku nshuro ya kabiri mu masaha atarenze 48. Igisirikare cya Amerika cyatangaje ko cyagabye ibitero ku ntego zigera kuri 90 z’igisirikare cya Iran zirimo […]
U Rwanda rugiye kwakira Inama Mpuzamahanga Nyafurika kuri AI

Kuva kuri uyu wa Kane, itariki ya 9 kugeza ku ya 11 Nyakanga 2026, u Rwanda rugiye kwakira Inama Mpuzamahanga Nyafurika y’iminsi itatu yiga ku Bwenge Buhangano (AI), izabera i Kigali. Abayobozi mu nzego za Leta, abikorera, abashoramari, impuguke mu ikoranabuhanga, abashakashatsi n’abahanga mu guhanga udushya baturutse mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika no hanze […]
Korea y’Epfo: Urukiko rwagumijeho igihano cyahawe uwahoze ari perezida

Urukiko rw’Ikirenga rwa Korea y’Epfo kuri uyu wa Kane rwakomeje igihano cy’igifungo cy’imyaka irindwi cyahawe uwahoze ari Perezida Yoon Suk Yeol kubera ibyaha bifitanye isano n’amategeko ya gisirikare yo mu 2024 ryateshejwe agaciro ndetse n’akajagari ka politiki kakurikiyeho. Umucamanza mukuru w’urukiko yavuze mu cyemezo cyafashwe kuri televiziyo ati: “Ubujurire bwose bwatewe utwatsi,” yongeraho ko nta […]
USA: Ambasade y’u Rwanda yifatanyije n’inshuti mu kwizihiza Kwibohora 32

Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mathilde Mukantabana, yavuze ko ukwibohora k’u Rwanda kwagezweho binyuze mu bwitange bukomeye buyobowe n’icyerekezo cyo kubaka sosiyete nziza kurushaho, ashimangira ko Igihugu kizakomeza kubakira kuri uwo murage mu rugendo rw’iterambere. Ubu butumwa yabutanze ku wa Kabiri mu birori byo kwizihiza Umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya […]