20260709_105157_copy_948x741

Gen. Byamungu wa M23 i Point-Zéro

Sangiza iyi nkuru

Umugaba Mukuru wungirije w’Ingabo z’umutwe wa M23 ushinzwe ibikorwa, Général de Brigade Bernard Maheshe Byamungu, yagaragaye mu gace ka Point-Zéro nyuma y’iminsi mike ingabo ayoboye na Twirwaneho bisubije muri kariya gace ko mu misozi miremire.

Ku wa Gatandatu tariki ya 4 Nyakanga ni bwo Twirwaneho na M23 bigaruriye kariya gace k’ingenzi, nyuma yo kukirukanamo ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya RDC zirimo FARDC, Ingabo z’u Burundi, Wazalendo, FDLR, P5 n’abacanshuro.

Byamungu yagaragaye i Point-Zéro, mu gihe abandi bayobozi bakuru ba AFC/M23 barimo Bertrand Bisimwa, Freddy Kaniki na Lawrence Kanyuka na bo bamaze iminsi mu gace ka Minembwe.

Ku wa Gatatu tariki ya 8 Nyakanga aba bayobozi bagaragaye bari kumwe n’abaturage, bari mu giterane cyo gushima Imana yabafashije gusubiza inyuma ingabo za Leta zari zimaze umwaka urenga zaragose kariya gace.

Kugaragara kw’abayobozi bakuru ba gisirikare na Politiki muri kiriya gice abenshi babifata nk’ikimenyetso simusiga cyerekana ko Minembwe n’uduce tw’ingenzi turi hafi yayo byamaze kubohorwa burundu.

Abasesenguzi kandi bagera kure bagashimangira ko kuba Byamungu ari muri kiriya gice bica amarenga y’uko M23 na Twirwaneho bagomba gukomeza kwigiza kure umwanzi, aho amaso yose kuri ubu ahanzwe amaso imijyi ya Baraka na Fizi; mu gihe hari n’abagera kure bakavuga ko n’umujyi wa Kelemie wo mu ntara ya Tanganyika na wo ushobora kuba uri mu mboni z’iriya mitwe.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply