Mu gihe abantu benshi bagenda bakora ingendo, bakajya mu misozi cyangwa bakisanga ahantu hatari ubwiherero busukuye, hari igikoresho gito gikozwe muri silicone yo mu rwego rw’ubuvuzi kiri gukundwa n’abagore kubera uburyo kibafasha kwihagarika bahagaze.
Iki gikoresho kizwi nka GoGirl cyakozwe mu buryo bujyanye n’imiterere y’umubiri w’umugore, kikamufasha kwihagarika adakeneye kwicara ku musarani.
Umwanditsi Alison Freer yavuze ko yabanje kugihabwa nk’impano isekeje na mugenzi we bakoranaga mu ruganda rwa sinema, ariko nyuma aza gusanga ari kimwe mu bikoresho byamufashaga cyane. Yatangaje ko yakomeje kugitwara igihe cyose, akagikoresha mu bwiherero budasukuye, mu ngendo zo gutembera, mu ndege ndetse no mu bindi bihe bitari byoroshye kubona ubwiherero bwiza.
GoGirl ikoreshwa ishyirwa neza ku mubiri kugira ngo inkari zisohoke neza nta kumeneka. Abayikoresha basabwa kubanza kuyigerageza bari mu rugo kugira ngo bamenyere uburyo ikora mbere yo kuyikoresha bari ahandi.
Nyuma yo kuyikoresha, umuntu ayisukura n’amazi, akayihanagura cyangwa akayireka ikuma mbere yo kuyisubiza mu isakoshi. Ishobora no kogeshwa n’isabune nyuma yo kuyikoresha inshuro nyinshi.
Abahanga mu buzima bagaragaza ko nubwo igikoresho nk’iki gishobora gufasha mu bihe bimwe na bimwe, isuku ikwiye no gukaraba intoki bikomeza kuba ingenzi mu kwirinda indwara zishobora kwandurira mu bwiherero.
Mu bihugu bitandukanye, GoGirl iri mu bikoresho bikomeje kwifashishwa n’abagore bakunda ingendo ndende, ibikorwa byo mu gasozi cyangwa bashaka kwirinda gukoresha ubwiherero budafite isuku.



