Umukobwa waryamanye n’umusore bakundana mbere yo kubana, dore ibyago 8 aba yikururiye

Sangiza iyi nkuru

Mu rukundo habamo kwishimisha. Mu rukundo habamo kunezezanya ndetse no kuba hafi y’uwo ukunda ibihe byose, mu buryo bwo kumurinda irungu cyangwa ibindi yajyamo bishobora no kuba ari bibi.

Mukobwa, niwishimishanya n’umusore mukundana mutarabana, uzaba wishyize mu bihe bibi bishobora kukubyarira akababaro k’igihe kirekire.

1.Kwiyandarika: Mu gihe cyose uzemera mukaryamana, ashobora guhita agufata nkaho wizera cyane, cyangwa uri ikirara cyo kwiyandarika, akaba yacyeka ko n’undi wese wagusaba wamwemerera mukaryamana.

2.Icyubahiro kirayoyoka : Niba mwabaga muri kumwe agatinya kugukoraho, uzaba umuhaye rugari, agutinyuke, akubwire icyo ashaka cyose, abe yanagukora aho ashaka igihe ashakiye naho ari hose.

3.Kukugereranya n’abandi : Umusore ashobora kuba yararyamanye n’abandi bakobwa, icyo gihe azatangira kukugereranya n’abandi bakobwa, rimwe na rimwe agire ibyo akunengaho kandi ntabikubwire, kimwe n’uko ashobora gusanga utakiri isugi, bikaba ngombwa ko akubaza abo mwaryamanye bose, mukabishwanira.

4 Gutwariramo inda : Igihe cyose umusore aguteye inda mutarabana, amahirwe yo kubana aba asigaye ari make, kuko imbaraga nyinshi ashobora kuzahita azishyira ku mwana uzamubyarira, wowe akakureka.

5.Uburwayi: Abakobwa benshi batinya inda kurusha SIDA cyangwa ubundi burwayi bwandurira mu mibonano mpuzabitsina, niyo mpamvu kwirinda biba biruta kwivuza, niba kwihangana bikunaniye koresha agakingirizo, ariko n’ubundi uzaba wirekuye, uzaba wangije urukundo wari ufitiwe.

6.Icyaha uzaba ukoze : Uretse no kuba byakubyarira izindi ngaruka, niba wemera Imana, icyaha cy’ubusambanyi icyanga urunuka, na we rero menya ko nubwo waba uryamye mu mashuka y’umusore, uba ufite urwicyekwe ko uri mu busambanyi.

7.Gutesha agaciro umuryango : Igihe cyose umusore azaba yakurungurutse, niba ufite bakuru cyangwa barumuna bawe ndetse udasize na mama wawe, wa musore azabafata kimwe ko mwese muri indaya, ibirara, mwiyandarika,…

8.Guta ubwiza: Hari abibwira ngo gusambana nibyo bizatuma bagira umubiri uteye neza, cyane cyane ikibugo cyangwa se ikibero ariko mu by’ukuri uko usambana ni ko uba wiyangiza mu mutwe ukaba wakwisanga wabaye imbanda y’igitsina, kimwe n’uko nawe uba wiyangiza mu mubiri.

Rubyiruko kwifata nibyo bya mbere, umusore utarakubonera ubwambure igihe cyose ahora akubaha, agahora agufitiye amatsiko, akumva iminsi irimo gutinda ngo mubane,… aka wa mugani ngo ‘Abapfundikiye gatera amatsiko”.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

YouTube player

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *